00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese ko Inteko itera ijanja bose, ubuyobe bwayo buryozwa nde?

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 8 October 2014 saa 08:02
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite ububasha kuri Guverinoma mu kugenzura ibikorwa byayo, ndetse kenshi igitutu cyayo kigatuma bamwe begura ku mpamvu bita “bwite”, iyo bategujwe. Hatarondowe Abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya Leta bakangaranyijwe n’Inteko bikabaviramo gucikiriza ikivi, turibanda ku bayobozi bakuru batanu bagizweho ingaruka zikomeye n’igitutu cy’Inteko, urugendo rwabo mu buyobozi rugasorezwa aho. Turongeraho n’uwa gatandatu utibukwa cyane, kubwo kuba hari abatari (…)

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite ububasha kuri Guverinoma mu kugenzura ibikorwa byayo, ndetse kenshi igitutu cyayo kigatuma bamwe begura ku mpamvu bita “bwite”, iyo bategujwe.

Hatarondowe Abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo bya Leta bakangaranyijwe n’Inteko bikabaviramo gucikiriza ikivi, turibanda ku bayobozi bakuru batanu bagizweho ingaruka zikomeye n’igitutu cy’Inteko, urugendo rwabo mu buyobozi rugasorezwa aho. Turongeraho n’uwa gatandatu utibukwa cyane, kubwo kuba hari abatari bake bari batarasobanukirwa n’imiterere n’imikoreer y’Inteko mu giuhe cye.

Gukurwaho icyizere…

Mu myaka yashize, cyane cyane hagati y’umwaka wa 2000 na 2005, Inteko Ishinga Amategeko yahamagazaga umuyobozi, abatari bake bati “Buriya agiye gukurwaho icyizere.” Iyo utagifitiwe icyizere bisobanuye ko nta n’icyo uba ugikeneweho, ubererekera abandi ukabaha rugari.

N’ubwo iri jambo “Gukurwaho icyizere n’Inteko” ridaherutse mu matwi y’abakurikirana politiki yo mu Rwanda, mu bubasha inteko ifite, irabyemerewe, kugeza no ku rwego rwo kuba yavanaho icyizere Guverinoma yose. Gukurwaho icyizere kandi ntibisaba gutorwa na benshi, ahubwo amajwi hagati ya 20% na 30% arahagije kugirango bikorwe.

Itegeko ngenga N° 03/2005 rigena uburyo Inteko Ishinga Amategeko imenya kandi ikagenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, mu ngingo yaryo ya 54 rigira riti “Umutwe w’Abadepite ushobora gukemanga ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, by’umwe cyangwa bya benshi mu bagize Guverinoma ukoresheje itora ry’icyemezo cyo kubavanaho icyizere.

Iri tegeko rirakomeza “Icyifuzo cyo gukuraho icyizere cyakirwa gusa nyuma yo kubarizwa mu ruhame rw’Inteko Rusange, kandi kigashyirwaho umukono nibura na kimwe cya gatanu (1/5) cy’abagize Umutwe w’Abadepite, iyo bireba umwe mu bagize Guverinoma cyangwa kimwe cya gatatu (1/3) nibura, iyo bireba Guverinoma yose…”

Aho kugirango bamwe mu bayobozi bate ibaba aho bambariye inkindi bakurwaho icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, bahitamo kuvanamo akabo karenge hakiri kare, bakegura ku mpamvu bita “bwite”.

Dusubize amaso inyuma ku bavuyeho ku bw’igitutu cy’Inteko

Abazwi cyane ni abayobozi bakuru batanu, harimo n’umukuru w’igihugu; uru rutonde rurakurikirana haherewe ku baherutse kwegura vuba bitewe n’igitutu…

6) Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene

Uyu mugabo uzwi muri politiki y’u Rwanda niwe uherutse abandi mu minsi ya vuba, ubwo kuwa 17 Nzeri 2014 yeguraga ku “mpamvu ze bwite”, nyuma y’igitutu yari yokejwe n’umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko - Umutwe wa Sena, bashakaga kwiga ku mikorere ye bitaga ko ‘idahwitse’. Aho kuyobora inama imweguza (imukuraho icyizere), yahisemo kuborohereza akazi, anyura iy’ubusamo, ajya kwicara mu basenateri bagenzi be, ahara iyo ntebe y’icyubahiro gikomeye, dore ko uyicayeho aba ari uwa kabiri mu bayobozi bakuru b’igihugu, nyuma ya Perezida wa Repubulika.

Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo

Mu byaha yarezwe n’Inteko Ishinga Amategeko, harimo n’icyo “kwigwizaho umutungo wa rubanda yitwaje umwanya w’ubuyobozi”, icyaha gifatwa nk’ubusembwa butemerera umuntu kuguma mu Nteko iyo kimuhamye (Nk’uko bigaragazwa n’itegeko ngenga twavuze hejuru). Magingo aya, ni Umusenateri.

5) Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre-Damien

Mu buryo busa n’ubugaragaza ko atari yiteguye na busa, yasimbujwe kuwa 23 Nyakanga 2014, nyuma y’umunsi umwe yanze kwitaba Inteko yagombaga kumubaza byinshi mu mikorere ya Guverinomna yari ayoboye, by’umwihariko ku kibazo cyo kwimura no gutuza abimuwe.

Umunsi yasibaga kwitaba Inteko, abadepite bamwe bagaragaje ubukana burimo kwibaza icyabimuteye ndetse bamwe babyita agasuzuguro ku bwo kuba yarabamenyesheje impitagihe ko ataboneka.

Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w'Intebe (2011-2014)

N’ubwo Dr Habumuremyi yasimbujwe bitabanje gusakuza, igitutu cy’Inteko nticyari kimworoheye. Nyuma gato yo gukurwa kuri uwo mwanya, hacicikanye amakuru amushinja nawe “kwigwizaho umutungo wa rubanda akoresheje umwanya afite.” Magingo aya, atuye i Kigali mu Rwanda

4) Perezida wa Repubulika, Pasteur Bizimungu

Yeguye ku “mpamvu ze bwite” kuwa 23 Werurwe 2000, nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ye n’Inteko Ishinga Amategeko yamufataga nk’uwananiwe kuyobora, byongeye kandi ikaba yaramushinjaga kwigwizaho umutungo wa rubanda. Iki cyaha cyo kwigwizaho umutungo yaje no kugikurikiranwaho ubwo yafungwaga, nka kimwe muri byinshi yaregwaga n’ubwo atabyemeraga.

Pasteur Bizimungu, Perezida wa Repubulika (1994-2000)

Mbere yo kwegura mu mvugo yeruye, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuwa 21 Werurwe 2000, Bizimungu yahanganye nayo bikomeye (nk’uko bigaragara mu ijambo rye ry’uwo munsi), ayirega imikorere mibi, mu gihe bamwe mu badepite bamushinjaga gukoresha umutungo wa Leta ku nyungu ze bwite, kuba atarishyuye abaturage bimuwe aho yubatse inzu ye, intege nke mu miyoborere,…

Imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, icyo gihe Pasteur Bizimungu yarondoye imwe mu mitungo ye ngo abamare impaka, ibintu ku rundi ruhande , byafashwe nko gutungura inteko ngo idakomeza kumutaranga. Magingo aya, atuye i Kigali mu Rwanda

3) Minisitiri w’Intebe Pierre Célestin Rwigema

Yeguye kuwa 08 Werurwe 2000, ibyumweru bibiri mbere ya Pasteur Bizimungu. Mu gitutu yokejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, nawe yabazwaga ibya ruswa no kwigwizaho umutungo wa rubanda yitwaje umwanya w’ubuyobozi.

Ubu, PiererCélestin Rwigema ni Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

2) Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Dr. Joseph Sebarenzi Kabuye

Nawe yeguye ku “mpamvu ze bwite” atunguranye cyane, kuwa 07 Mutarama 2000. Mbere yo kwegura yatumije inama idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’iminsi yari ishize asa n’uyobora abatamutega amatwi. Akiva mu gihugu yagiye avuga ko Inteko Ishinga Amategeko itigenga, ko ahubwo iyoborwa n’ububasha butagaragara (Invisible hand).

Dr Joseph Sebarenzi Kabuye, Perezida w'Inteko (1997-2000)

Mu byo Sebarenzi atavugagaho rumwe n’inteko, ni uburyo abayobozi batumizwaga ubutitsa bakurwaho icyizere, we akaba yarabibonagamo akajagari no guhuzagurika hamwe na hamwe. Ntiyari ashyigikiye icyo yitaga kwibasira ... Nyuma yaho yanditse igitabo yise"God sleeps in Rwanda"
Muri iki gihe, Dr Sebarenzi Kabuye yigisha amategeko muri Kaminuiza zinyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1) Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Juvénal Nkusi

Yayoboye Inteko Ishinga Amategeko muri kimwe mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, kuko yayiyoboye mu nzibacyuho kuva 1994. Nta mategeko asobanutse neza Inteko y’u Rwnada yari ifite, kuko igihugu kiyubakaga bundi bushya, n’Inteko byari uko.

Juvénal Nkusi, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko (1994-1997)

Ijambo "Gukurwaho icyizere" ryari ritarakoreshwa na rimwe mu Nteko, ariko nyuma y’imyaka itatu ayiyobora (1997), Inteko Rusange yarateranye imusaba kwegura, biba bityo.

Ni uruhe rwego rugenzura Inteko Ishinga amategeko?

N’ubwo 80% muri aba bayobozi bakuru bavanweho icyizere nyuma yo kuvugwaho “kwigwizaho umutungo wa rubanda” ntidusesengura uwaba yarazize ukuri cyangwa uwarenganye, ariko uko biri kose kuba nta rwego rwiyambazwa iyo igitutu cy’inteko cyagurumanye, biteye kwibaza.

Inteko Ishinga Amategeko ifite ububasha bwo kuvana icyizere kuwo ari we wese ugize Guverinoma cyangwa se Guverinoma yose, ariko se ubu bubasha bw’ikirenga buganzwa n’uruhe rwego mu gihe habayemo kwibeshya?

Na Perezida w’Inteko ubwe nta bubasha budasanzwe ayifiteho, kuko mu Kinyarwanda cyiza yakwitwa "Umukuru mu bareshya".

Kugirango tumenye igisubizo cy’iki kibazo, twabajije urwego rushinzwe ihererekanyamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko niba mu Rwanda hari urwego rugenzura Inteko Ishinga Amategeko, tubwirwa ko nta rundi rwego rufite ubwo bubasha, ko ahubwo Inteko ubwayo yigenzura binyuze muri Komisiyo yayo ishinzwe kugenzura imikorere y’Inteko.

Igiteye urujijo kuri iyi ngingo ni uburyo Inteko Ishinga Amategeko igenzurwa na Komisiyo ubwayo yishyiriyeho. Ese iyi Komisiyo iba ifite bwisanzure na bubasha ki mu gihe igomba kugenzura urwego rufite ububasha bwo kuyisesa?

Twanzure twibaza…

 Iyo Inteko ifashe ibyemezo bidakwiye bikosorwa na nde?
 Ese iyo amakosa yayo amenyekanye impitagihe bikizwa na nde?
 Ese iyo irangaye ntikore ibyo yari ishinzwe mu gihe gikwiye ikeburwa na nde?
 Iyo irengereye ihwiturwa n’Uruhe rwego?
 Iyo Inteko itannye ubuyobe bwayo buryozwa nde?

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages