Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) nsanga hari byinshi byiza bari bakwiye kuratira abanyamahanga bababwira aho igihugu kigeze n’iterambere rifatika kimaze kugeraho, bityo Umunyarwanda aho ari hose agakomeza kugira agaciro ku ruhando mpuzamahanga, aho gukomeza kugaragara mu isura mbi y’amateka igihugu cye cyanyuzemo.
Nk’urugero rufatika, mperutse gutungurwa cyane n’inkuru y’Umunyarwandakazi Uwamahoro Cathia wesheje agahigo ku Isi ko kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, yandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo cya Guinness World Records.
Buriya kuri njyewe, icyantunguye cyane si uko yabishoboye kuko Abanyarwanda twahoranye umuco w’ubutwari no kwesa imihigo, ahubwo natunguwe cyane n’uburyo yiyemeje guhiga uyu muhigo kandi akanawesa.
Nyuma yo kubigeraho, isi yose yamenye ko Umunyarwandakazi w’imyaka 23, ari we ubu ufite agahigo k’umukobwa wa mbere ku Isi wamaze igihe kirekire atera aka gapira.
Ibi byatumye numva ko twe nk’Abanyarwanda twagombye kwifashisha amahirwe nk’aya, tukabwira Isi ko igihugu dukomokamo kitakiri cya gihugu gikwiye gukomeza kuvugwa gusa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’umwihariko nka Diaspora, mbona mu bushobozi bwacu twagombye kubwira Isi ko Abanyarwandakazi barimo abafite umuhate wo kuba babasha kwesa imihigo ku Isi, dutanga ingero zifatika.
Nk’urugero, u Rwanda nicyo gihugu gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kurusha ahandi ku Isi n’izindi ngero zifatika z’ibyiza igihugu cy’u Rwanda cyagezeho. Ibi rero si ibintu dukwiriye kwihererana, ahubwo igihe kirageze ngo Umunyarwanda uri muri Diaspora abigire nk’inshingano ze kuratira abanyamahanga iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Buri mwaka, urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda rujya kwiga mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi. Kuri njye abo ni abantu bajijutse mbona bagira uruhare rugaragara mu kunyomoza abirirwa ku mbuga za internet basebya u Rwanda.
Urebye hirya no hino ku Isi, usanga za Ambassade z’u Rwanda mu mahanga zikataje mu bikorwa byo kwegera Abanyarwanda,hashingwa imiryango mishya ya za Diaspora izwi nka ‘Rwanda Community Abroad’.
Ibi bishimangirwa cyane n’igikorwa ngaruka mwaka cy’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aganera abanyarwanda batuye mu bihugu by’amahanga (Rwanda day), aho ahura nabo bakaganira, bagasabana, ari nako bagezwaho uko igihugu cyabo gihagaze muri rusange.
Ariko se Abanyarwanda bo mu mahanga baba babyaza umusaruro ukwiye aya mahirwe n’agaciro igihugu cyabo kibaha mu ruhando mpuzamahanga? Ese baba bakora ibihagije ugereranije n’aya mahirwe bafite?
Ku bwa njye mbona Abanyarwanda bari muri Diaspora tudakora ibikwiye ngo tumenyekanishe iterambere ry’igihugu cyacu ugereranyije n’amahirwe dufite, bityo nkabona ko dukwiye gufatirana aya mahirwe duhabwa n’ubuyobozi bwiza dufite, natwe tukaboneraho umwanya wo kwamamaza ibyiza by’igihugu cyacu mu mahanga, tubikoze ku bw’urukundo rw’aho tuva.
Amahirwe dufite ni menshi,niba raporo zose zigaragariza Isi ko Kigali ari wo mujyi wa mbere muri Afurika usukuye, Gallup Inc bakavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gitekanye ku Isi, kuki se twe tutafatirana aya mahirwe ngo tumenyekanishe hose ubudasa bw’u Rwanda?
Twagombye rero kugira uruhare mu kumenyekanisha igihugu uko kiri n’iterambere kigezeho, bityo ntiduhore tuvugwa ku mateka mabi yaranze u Rwanda. Gusa ahubwo tukamenyekana cyane ku bikorwa by’indashyikirwa mu iterambere tumaze kwigezaho bivuye mu muhate n’ubumwe bw’abanyarwanda.
Iri terambere twagezeho nimucyo natwe duharanire kurimenyekanisha cyane cyane natwe Abanyarwanda bo muri Diaspora, ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga, gutanga ibiganiro mu mashuri n’ibindi.
Iki Ni igitekerezo cya Rutsobe Nsengiyumva, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Michigan



















TANGA IGITEKEREZO