“Kwita izina” ingagi ni igikorwa kimaze kumenyerwa kibera mu Kinigi mu karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa cyashingiye ku muco aho kuva kera ababyeyi basohoraga umwana bakamuha izina, bakifatanya n’abaturanyi mu byishimo by’umwana wavutse.
Muri iki gihe umuco wabaye umusingi ukomeye mu gushaka ibisubizo birambye by’Igihugu, imigenzo myiza y’Abanyarwanda yifashishwa mu bukerarugendo.
Hari abagera ahabera uyu muhango bakizihiza ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite mu murage kamere (natural heritage) ariko bashobora kuba batamenyereye kumva uburyohe bw’iby’umurage ndangamuco na ndangamateka biri muri ako gace cyangwa mu nzira zerekeza yo.
Inzira iva ku kibuga cy’indege i Kigali igana mu Kinigi no mu nkengero zayo hari ibyo wamenya biranga amateka.
Urugero: Ku muhanda Kanombe-Nyabugogo, unyuze ku Kimihurura hari ingoro ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Aha hantu ndangamateka ubundi ntiwagera mu Rwanda uvuye mu mahanga ngo utahe utahageze ngo uzavuge ko wageze mu Rwanda.
Iyo ufashe umuhanda Kigali-Musanze, uca ahitwa Giticyinyoni. Aho hari iriba ryavomwagaho amazi yakoreshwaga mu mihango y’inzira z’ubwiru cyane cyane imihango yo kwimika umwami.
Hari umuvumu w’umutaba nk’ikimenyetso ndangamateka cyahasigaye. Hejuru y’iriba hari icyatsi cyitwa umumanurankuba. Ibi byombi byaterwaga ahantu hakorerwaga imihango ikomeye. Hashobora kuba ari ho honyine hasigaye ibimenyetso nk’ibyo mu biranga izo nzira mu Mujyi wa Kigali.
Iyo ugeze mu misozi myiza ya Rulindo, ugera ahitwa Ku Kirenge cya Ruganzu. Aho hantu hari ishusho nini yahashyizwe y’Umwami Ruganzu II Ndoli watwaye mu kinyejana cya 16 (ahagana 1510-1543). Hari ikigo kirimo ibikorwa byinshi by’umuco n’imurika ku muganura dore ko uyu mwami ari mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Umuganura mu Rwanda.
Hakurya i Huro muri Gakenke hazwi kuba ari ho honyine mu Rwanda hari hatuye Abiru bateguraga imihango y’Umuganura, hakanahingwa imbuto zakoreshwaga muri uwo muhango ibwami. I Huro kandi hari n’ivubiro ryifashishwaga mu kuvubira u Rwanda imvura. Uhageze usobanurirwa birushijeho.
Iyo ukomeje muri Musanze ukagana i Buhanga, mbere yo kujya mu Kinigi, bakwereka ishyamba rya kimeza rifite amateka amaze igihe kinini cyane. Niho umwami Gihanga yimikiwe ahagana mu kinyejana cya 11 nyuma y’ivuka rya Yezu. Hari amazi, amabuye, n’ibimera bifite ibisobanuro byinshi wamara amasaha usobanurirwa.
Iyo uri mu Mujyi wa Musanze, uhabona agasozi kitwa Nyamagumba. Mu mateka ya hafi, hari hazwi nk’ahahoze ububiko bw’intwaro z’Abadage mu ntambara ya mbere y’Isi (1914-1918) ubwo barwanaga n’Ababiligi muri aka gace u Rwanda ruherereyemo.
Iby’aho hantu ndangamurage n’ahandi muri Musanze ndetse n’utwo turere bihana imbibi wabisoma mu gitabo Nizeyimana Innocent yanditse asoza amashuri muri Kaminuza muri 2006 yise “Politique mondiale et politique du Rwanda en matière de protection du patrimoine et de développement du tourisme : cas de la province de Ruhengeri de 1925 à 2003”.
Ubishatse yabisanga no mu gitabo cyanditswe na Mutangana Boshya Steven cyitwa “La Communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda”.
Byagira akamaro ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga
Uretse ibyo usanga hagati ya Kigali na Musanze, hari ibyo usanga hagati ya Rubavu na Musanze, nabyo byinshi, wageraho ugana mu Kinigi cyangwa no mu rugo rw’ingagi nyirizina, muri Pariki y’Ibirunga.
Hashobora gushyirwa muri “circuit touristique” ijyanye no gukorera ubukerarugendo bushingiye ku muco mu gihe cyegereje umuhango wo “Kwita Izina” muri ibyo bice by’Igihugu, kuko n’uwo muhango ufite inkomoko mu muco.
Kugera muri urwo rugo rw’ingagi wabanje gusura aho hantu hatandukanye hatatse amateka y’u Rwanda, nabyo biri mu byatuma ukora ubukerarugendo bumara igihe mu misozi myiza y’u Rwanda. Bityo umurage ndangamuco ufatika (tangible cultural heritage) dusangamo n’aho hantu ndangamurage, n’udafatika (intangible cultural heritage) urimo n’umugenzo mwiza wo “Kwita Izina”; ukarushaho kunganira ubukerarugendo bukorewe ahari umurage kamere nko mu Birunga.
Byagira akamaro ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, kuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) rigira inama ibihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ya 2003 yo kurengera umurage ndangamuco udafatika (n’u Rwanda rurimo) ko bikwiye kugaragaza impinduka mu bukungu zazanywe n’ubukerarugendo mu kurengera uwo murage, ndetse n’impinduka zazanywe no guteza imbere uyu murage mu bukerarugendo.
Horana Imana murage mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!