Ntakabura imvano. Maze iminsi mike numvise inkuru y’abakoroni bari barajyanye bimwe mu bihangano by’ibihugu bimwe by’Afurika mu bihugu byabo, ariko ibyo bihugu byatangiye gufata ibyemezo ntagereranywa byo kubigarura kuri gakondo yabyo.
Ikigaragara ni uko hari n’ibindi bikibitswe muri ibyo bihugu byakoronije Afurika mu buryo bumwe cyangwa ubundi byabuze gikurikirana kuko bene byo batakiriho, hakaba n’ibindi nta kabuza bizaburirwa irengero kuko Leta z’ibihugu bimwe by’Afurika zigenda binguruntege mu gushaka uko basubirana uwo mutungo bwite mu by’ubwenge.
Hari umugani mu Kinyarwanda ugira uti “Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka’’ bishatse kuvuga ko iyo ikibazo kigaragaye byoroshye kugishakira igisubizo mu maguru mashya.
Nta gushidikanya uyu munsi ubuhanzi buri mu bihe byiza kuko ikoranabuhanga hari byinshi ryoroheje kugeza ku buryo ubuhanzi burimo gukorwa n’uburyo ibihangano birimo kubikwa bigezweho .
Ijisho rya mukuru ntirizinduka gusa ahubwo riba ryagiye kureba kandi ngo abwirwa benshi hakumva bene yo. Uko niko nanjye ubwo nari nicaranye n’umwe mu bahanzi bagenzi banjye twanzitse ibiganiro byuje kuvuga ku mwuga wacu, ageze aho ambwira inkuru aherutse gusoma mu binyamakuru mpuzamahanga ivuga ukuntu rumwe mu mbuga zo kuri murandasi rwitwa Vimeo rurimo kuvugurura imikorere yarwo ngo ijyane n’igihe.
Tumaze kuganira kuri iyo ngingo niho nafashe umwanya nkomeza gutekereza ku mikorere y’imbunga nkoranyambaga abahanzi bayobotse haba mu kumenyekanisha ibihangano byabo, kubicuruza ariko ikiruta ikindi bukaba igisa n’ububiko bwizewe kuri bamwe.
Nahise ntekereza igihombo cyaba umunsi YouTube, Instagram, Facebook, Tiktok,Vimeo n’izindi mbuga dukoresha haba ikibazo nk’ibitero by’ikorabuhanga byadutse mu minsi ya none cyangwa se amavugurura nk’ayavuzwe haruguru.
Bishobora gutuma abahanzi nyarwanda batakaza ibihangano byabo mu bubiko bw’izo mbuga cyane ko nta masezerano asesuye aba ahari abakoresha imbuga bagirana na ba nyiri izo mbuga mu bijyanye no kubika igihangano cyangwa kugisigasira.
Aha byumvikane neza ko kuzikoresha ari byiza kandi ari ngombwa mu rwego rw’ubushabitsi ariko byakabaye akarusho abashyira ibihangano kuri izi mbuga bafite ahandi bizeye babitse ibihangano byabo kuko hari ingero zifatika z’uko igihe icyo aricyo cyose bene izi mbuga zishobora gusiba igihangano cy’umuntu burundu ntagisubizwe. Bikunze no gukorwa nta nteguza y’indi kuko nta masezerano ibyo bigo biba byaratanze k’ushyiraho igihangano.
Igikunze kuba ahubwo ni uko hari amabwiriza utanga igihangano agomba kubahiriza kuri izo mbuga yabirengaho igihangano cye kigahanagurwa burundu.
Kenshi igihangano hari igihe kigira agaciro mu gihe runaka wenda hashize ikinyejana cyangwa ibinyejana runaka kikaba cyakenerwa mu bushakashatsi cyangwa mu mashuri nka kaminuza mu rwego rwo gufasha ikiragano cyavutse nyuma . Ikindi ni uko igihangano kenshi kiba gisigasiye umuco runaka cyangwa ururimi runaka rw’igihugu ku buryo kugitakaza uba utakaje byinshi bifasha abavuka kumenya umurage w’abakurambere.
Ntekereza ko byari kuba akaga gakomeye iyo u Rwanda rutagira abahanga basigasira umuco n’amateka nka Musenyeri Bigirumwami, Padiri Alexis Kagame, abo mu bihe bya vuba nka Rugamba Sipiriyani ,Padiri Muzungu n’abandi bagiye bakora uko bashoboye bakabika amateka y’umuco, ubugeni, amateka n’ubuhanzi bakoresheje ibitabo bandikaga.
Hagendewe kuri izi ngero zitanzwe haruguru ,birakwiye ko hatekerezwa ku gisubizo kirambye gisa no guteganya icyaba gitunguranye cyose cyatuma ibihango bya Sinema na Muzika n’ibindi bikunze kubikwa ishyanga ku mbuga mvamahanga bisigasirwa kandi m’uburyo bwizewe.
Gukora ubushabitsi kuri izi mbuga reka nongere nitse mvuga ko ari byiza cyane ariko kuba ariho hizerwa honyine nk’ububiko bw’ibihangano by’abanyarwanda mbibonamo akaga gakomeye cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga mu gihe ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bajya bafata umwanzuro utaganiriweho bagasiba cyangwa bagakura ibihangano by’abahanzi kuri izo mbuga, cyane ko ububiko bworoshye abahanzi bamwe bafite ari mudasobwa cyangwa Hard disks byose bidashobora kuramba bitewe n’ibyago bya hato na hato nko kwibwa cyangwa kwangirika.
Mu gihe isi yari ishingiye imikorere yayo ku myandikire mu mpapuro, ibihugu byinshi byashyizeho uburyo bwo kubika ibyanditswe ariho ngirango no mu Rwanda haturutse igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cy’Igihugu cyari gishinzwe ishyinguranyandiko. Iki kigo cyahurijwe hamwe n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuco birema Inteko y’Umuco.
Hamwe n’impungenge zagaragajwe, inzego zifite aho zihurira n’umuco n’ubuhanzi zaba izigenga n’iza Leta ndetse n’abahanzi ubwabo n’abandi bashoramari mu buhanzi, bakwiriye gutekereza mu maguru mashya ukuntu hashyirwaho ikigo cyangwa uburyo bwo kubika ibihangano by’abanyarwanda bya Muzika na Sinema mu rwego rwo guteganyiriza no gufasha abo bahanzi kubika ibihangano byabo ahantu hizewe kandi hasigasiwe n’igihugu nk’umutungo ntavogerwa wacyo mu bihe bya none n’ibizaza.
Iki kigo gishobora kuba icya Leta cyangwa abikorera ariko Leta ifitemo ukuboko kikaba gifite ubushobozi bwo kugira ububiko (server) bugezweho kuko birahenda si buri wese wakwigondera ikiguzi cyo kugura ubwo bubiko ku byogajuru byabigenewe cyangwa mu masosiyeti abikora nk’ubucuruzi.
Ni ishoramari risaba ubushobozi buhambaye ariko kandi ryagira umumaro ukomeye mu gusigasira umutungo nk’uwo mu byubwenge bushingiye kuri Sinema na Muzika n’izindi ngeri bifitanye isano z’amajwi n’amashusho.
Umuhanzi arahanga igihe cyagera agasoza ubuzima mu isi ariko igihangano cyo gihoraho, mu gihe ari cyiza gikomeza kubera urumuri ibiragano bizakurikira.
Gusigasira ibihangano ni uburyo bwiza bwo gusigasira umurage,amateka, ururimi n’umuco biranga igihugu.
Kwezi Jean
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!