00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro k’Umunyafurika mu ndorerwamo ya mpatsibihugu

Yanditswe na Karangwa Sewase
Kuya 23 December 2021 saa 09:54
Yasuwe :

Hashize imyaka myinshi, ibihugu bya Afurika bihawe icyiswe ubwingenge. Nyuma y’aho hakurikiye ibikorwa byo gusuzuma ko koko ibyo bahawe ari ubwigenge, uwabigerageje wese yahuriyemo n’akaga gakomeye. Abenshi barafunzwe bavamo baramugaye, abandi baricwa.

Ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe abaharanira ubwingenge bwabo, bwakoreshwaga bene wacu b’Abanyafurika, bigasigira n’uwo wakoreshejwe icyaha, yabazwaga n’amategeko. Bityo rukabura gica, uwahohotewe n’uwakoreshejwe mu guhohotera bikarangira bose bagezweho n’akaga ka nyuma y’ubukoloni.

Hagiye habaho ibikorwa byo guhirika ubutegetsi, maze ubikoze agafunga cyangwa akica nabi uwo akuye ku butegetsi, nyuma kandi uwahiritse ubutegetsi na we akazabibazwa, buri teka wasesengura ugasanga harimo ukuboko kwa mpatsibihugu.

Iyi ni ya politike mbi ya gikoloni yaremwe kugira ngo bakomeze bajujubye Abanyafurika kugira ngo bakomeze babe mu buzima burimo akavuyo. Ahari akavuyo ni inyungu z’umukoloni ngo akomeze kuhategeka kandi akoreshe amaboko y’Abanyafurika, ibyaha bikozwemo ntabibazwe ahubwo bibazwe uwo bakoresha.

Bamwe mu Banyafurika bagiye bisobanukirwa banavumbura ubiri inyuma, batangira gusobanukirwa ko bakwiye kubakira ku bumwe no kubana neza maze bakima amatwi gateranya uturuka muri ba mpatsibihugu, bashyira ibihugu byabo imbere, bimakaza amahoro n’iterambere, batangira kuvoma mu ndangagaciro z’abakurambere babo, ibyo umukoloni yagize ibishenzi bisubizwa agaciro.

Kuva u Rwanda rwahabwa icyiswe ubwigenge, abategetsi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri bakomeje gutegekera mu kwaha kwa mpatsibihugu, maze ivangura ry’uburyo bwose rihabwa intebe, Abanyarwanda barahababarira, bamwe birukanwa mu gihugu, baba impunzi, bafite igihugu, babuzwa uburenganzira ku gihugu, bagerageza no gutaha bagakumirwa n’ubutegetsi bwariho bufashijwe na mpatsibihugu.

Ibi bisobanura ko mpatsibihugu yari yarageze ku ntego zo kuducamo ibice kugira ngo adutegeke. Yakamuyemo Abanyarwanda indangagaciro na kirazira by’umuco wabo yimika kugendera ku myemerere n’imigirire mvaburayi. Abanyarwanda banze guheranwa n’iri shyano maze bagenda biga uko bazabohora igihugu cyabo cyari kimaze kuba indiri y’ibibi gusa.

Mu mwaka wa 1990, hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ingoyi bashyizweho na mpatsibihigu, ari yo macakubiri yabuzaga Abanyarwanda gusangira amahirwe ku byiza by’igihugu, aho bamwe banabibuzwaga burundu.

Mu itangira ry’urugamba RPF Inkotanyi yatangije uwo mugambi mwiza wo kubanisha Abanyarwanda ntabwo yashyigikiwe, Ibihugu byinshi byahagurukiye kuyirwanya ariko biza kurangira mu mwaka wa 1994, itsinze uwo mugambi mubisha ndetse inahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Kuva RPF Inkotanyi yahagarika Jenoside igashyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda na politike izana buri wese mu kugira uburenganzira n’ubwisanzure ku Gihugu cy’u Rwanda, yahuye n’intambara zitandukanye, aho bamwe muri bampatsibihugu bakomeje gushyigikira abakoze Jenoside mu Rwanda n’abanzi b’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ukuboko kwa mpatsibihugu kwaremye abakora ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda, bagamije kugirira nabi Abanyarwanda no guhirika ubuyobozi butari mu mugambi wa mbacemo ibice, mbategeke. Niko kuvuka kwa FDLR na MRCD-FLN ya Rusesabagina Paul.

Uruhare rwa mpatsibihugu mu kugambirira gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu minsi ishize mpatsibihugu aciye muri Rusesabagina Paul na bagenzi be bareganwa bahawe inkunga yo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, mu bihe bitandukanye bakoresheje umutwe w’ingabo utemewe bagaba ibitero ku mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Muri ibyo bitero hapfuyemo abantu, abandi baramugara ndetse abandi barasahurwa. Abamugaye ntibagishobora gukora imirimo yabatungaga bibeshaho.

Ingingo ya 18 y’itegeko nº 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba iteganya ko umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20).

Mu ngingo ya 19 y’iri tegeko igira icyo ivuga ku wakoze kandi akanagira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba… “Umuntu ukora, ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, aba akoze icyaha…”

Ibi byaha byose n’ibindi tutarondoye hano byahamye Rusesabagina Paul ku buryo budasubirwaho kuko hari ibyo yiyemereye n’ibyo ashinjwa n’abo babikoranye; ariko kubera ko ari igikoresho cyo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, abamukoresha muri ba mpatsibihugu bigaragara ko ari na bo bamuhaye ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, bakomeje gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda bayisaba ko yarekurwa nubwo hari ibyaha bimuhama, bakabisaba Leta kandi bazi ko Ubucamanza bwigenga mu kazi kabwo.

Ibikorwa by’iterabwoba byakozwe na Rusesabagina Paul ku Rwanda, abigirwaho umwere na mpatsibihugu, ko ahubwo ari we wahohotewe. Ibi bigaragaza uko ba mpatsibihugu bafata Abanyafurika. Muri bo nta n’umwe ugaragaza ko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi bitero bya FLN ya Rusesabagina Paul na bagenzi be, bakwiye guhabwa ubutabera bukwiye, yewe igitangaje mu bemeye ibyaha bareganwa na Rusesabagina wabohereje gukora ibyo bikorwa by’iterabwoba, nta n’umwe usabirwa kudakurikiranwa mu butabera n’abo ba mpatsibihugu; nk’uko babisabira Rusesabagina Paul, ubwo se ubutabera bwaba buvuze iki mu gihe hari ubusambane mu kubusabirwa?

Ibi byahaye abana ba Rusesabagina ikuzo no gusingiza se, ko ari intwari kandi bakabifashwamo n’abo bampatsibihugu bamusingiza nk’intwari yo muri filime “Hotel Rwanda”. Mbese iyo umuntu abirebye neza aba ba mpatsibihugu basimbuje u Rwanda “Hotel Rwanda”, utanabona no ku ikarita y’u Rwanda; ni baringa.

Ni uko ba mpatsibihugu batubonera mu ndorerwamo yo kudusimbuza baringa no guha ikuzo abaduhemukira. Kuri bo uwishe Umunyafurika ni intwari. Iyo umunyabyaha bohereje afashwe akabazwa ibyaha yakoze, ni icyaha gikomeye. Ubutabera, ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu, bishoboka iwabo gusa? Kuri bo Rusesabagina wishe abantu, ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu! Ni akumiro!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages