Nyuma y’icyumweru cyahariwe kuzigama hagamijwe gushishikariza abantu akamaro ko kuzigama mu mpera z’Ukwakira, abanyeshuri ba Kaminuza Yigenga ya Kigali ntibazuyaje kuko bahise bafungura ikigo cy’imari iciriritse cyiswe “CIC MICROFINANCE”.
Umuyobozi wa CIC MICROFINANCE, Gilbert Banamwana, warangije mu ishami ry’ubukungu muri ULK avuga ko gahunda yo gushishikariza abanyeshuri kuzigama bo bari barayitangiye mu mwaka 2012 mu bukangurambaga bise “one hundred coin saving per day” bishatse kuvuga kuzigama igiceri cy’ijana buri munsi. Banamwana yemeza ko ibi aribyo byatumye babasha gutangiza iki kigo cy’imari iciriritse.
CIC MICROFINANCE yatangiye gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo ifite na gahunda yo gukorana n’abacuruzi baturiye ULK mu Gakiriro ka GISOZI ndetse n’abaturage bose babyifuza aho babafasha kwiga imishinga no kuyibahaho ubujyanama ku buntu.
Iki kigo kandi ngo gifite gahunga yo kugera muri za kaminuza zindi, amashuri makuru n’abanza bayashishikariza kugira umuco wo kuzigama no kwihangira imirimo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yashimye iki gitekerezo avuga ko n’ibindi bigo bikomeye kwisi byatangiye ari bito bikagenda bikura.
Iki kigo cy’imari kikaba kizatangizwa ku mugararagaro tariki ya18 Ukuboza 2014.
Icyumweru cyahariwe kuzigama cyabaye kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 30 Ukwakira aho Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’abafatanyabikorwa bayo bateguye ibikorwa bitandukanye byo kurushaho gukangurira Abanyarwanda kwizigamira cyane cyane abanyeshuri kuva mu mashuri abanza.
Iki cyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Izigamire none uteganyirize ejo hazaza hawe.”



















TANGA IGITEKEREZO