00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

6/01/1994: Kavaruganda na Uwiringiyimana batabarije Abanyarwanda, Loni irirengagiza

Yanditswe na

Tom Ndahiro

Kuya 6 January 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Nk’uko twabyanditse mu nkuru yabanjirije iyi, Perezida Juvenal Habyarimana yarahiye mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama 1994, asezeranya abari aho ko ari bugaruke kurahiza abadepite nyuma ya saa sita z’amanywa. Ntiyagarutse kugeza apfuye. Mbere y’uko Jenoside iba, tariki ya 6 Mutarama 1994, Joseph Kavaruganda na Agathe Uwiringiyimana, batabarije Abanyarwanda basaba Loni kwambura Interahamwe intwaro ariko iraruca irarumira.
Perezida Habyarimana yaraye arahiriye, ku wa 5 Mutarama 1994, (…)

Nk’uko twabyanditse mu nkuru yabanjirije iyi, Perezida Juvenal Habyarimana yarahiye mu gitondo cyo ku wa 5 Mutarama 1994, asezeranya abari aho ko ari bugaruke kurahiza abadepite nyuma ya saa sita z’amanywa. Ntiyagarutse kugeza apfuye. Mbere y’uko Jenoside iba, tariki ya 6 Mutarama 1994, Joseph Kavaruganda na Agathe Uwiringiyimana, batabarije Abanyarwanda basaba Loni kwambura Interahamwe intwaro ariko iraruca irarumira.

Perezida Habyarimana yaraye arahiriye, ku wa 5 Mutarama 1994, kuzayobora u Rwanda mu gihe cy’inzibacyuho, nk’uko yari yabisezeranyije amahanga n’Abanyarwanda, izindi nzego ntizashoboye kujyaho kubera ubwumvikane buke, ariko ari n’ubushake buke ku ruhande rwa HUTU-PAWA Perezida Habyarimana yari arimo.

Bwarakeye, ni ukuvuga ku itariki ya 6 Mutarama 1994, Akanama k’Umuryango w’Abibumbyegashinzwe amahoro ku Isi kafashe icyemezo No 893 cyasaga n’impuruza igenewe abanyapolitiki b’Abanyarwanda. Twibutse ko icyo gihe gihe kandi u Rwanda rwari rufiye icyicaro muri ako kanama.

Muri icyo cyemezo No 893, Umuryango w’Abibumbye wasabaga impande ebyiri zirebwa n’amasezerano (Guverinoma na FPR) kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, by’umwihariko kwihutisha gushyiraho Leta y’inzibacyuho vuba cyane bishoboka.

Nko kwerekana imbaraga z’uwo muryango, icyo cyemezo cyavugaga ko ubufasha bwa MINUAR buzaturuka ku gushyirwa mu bikorwa kw’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Muri make, icyo cyemezo cyararikiraga abanyapolitiki gushyiraho bidatinze inzego nz’inzibacyuho, bitaba ibyo umutwe wa MINUAR ukamburwa ubushobozi ugacyura igihe. Ariko ibyo byarangiye hemejwe ko umutwe wa MINUAR wongerewe igihe cy’amezi atatu, kugeza ku itariki ya 6 Mata 1994.

Hagati aho, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga na Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’intebe, bagiye kureba umukuru wa MINUAR. Bombi bamugejejeho impungenge zabo ko niba amahanga ntacyo akoze ngo afashe mu kwambura intwaro Interahamwe n’abandi bari bazitunze batabifitiye uburenganzira, u Rwanda ruzatemba imivu y’amaraso.

Baje gukurikirwa n’uwitwa Jean Pierre Turatsinze, wari Interahamwe nkuru, akaza no guhishurira umukuru w’ingabo za MINUAR, Gen Romeo Dallaire, umugambi wo kuzamara Abatutsi n’aho intwaro zizakoreshwa zihishe. Uyu Jean Piere tuzamugarukaho, umunsi yabitangarijeho nugera.

Twibutse ko MINUAR yashyizweho n’icyemezo No 872 cyo ku wa 5 Ukwakira 1993, ikagena igihe yagombaga kumara, n’umubare w’abasirikare 2,548 bagombaga kuba bawugize.

Icyo cyemezo cyahaye MINUAR ishingano zirimo kugira uruhare mu gucunga umutekano wa Kigali, gukurikirana itahuka n’ituzwa ry’impunzi kimwe n’abakuwe mu byabo n’intambara; gufasha mu gikorwa cyo gutegura ibisasu biteze mu butaka; gukora iperereza ku bikorwa bigaragaza kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha no gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano, bakanakurikirana n’uko umutekano wifashe mu gihugu mu gihe cyose cy’inzibacyuho.

Iminshi yakurikiyeho, yabaye iy’imishyikirano hagati y’amashyaka anyuranye, iyobowe na MINUAR cyangwa se na Perezida Habyarimana. Havuzwe iki? Byatanze iki?

Amananiza yavuye he? Kurikira “Umuhamya w’amateka” (Témoin de l’histoire), Kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/

Tom Ndahiro

Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages