00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

17 Mata nibwo Inkotanyi zarashe radiyo rutwitsi “RTLM”

Yanditswe na

Tom Ndahiro

Kuya 17 April 2013 saa 10:58
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini kandi kenshi basaba Leta yayoboraga gucecekesha RTLM, radiyo rutwitsi yashishikarizaga abantu kwica ubwo Abatutsi bakorerwa Jenoside, ingabo z’Inkotanyi zahisemo kuyirasa. Hari ku itariki ya 17 Mata 1994 mu masaha y’igitondo, barasa muri studio za RTLM kakoreshejwe Katyusha.
Kuraswa kwa RTLM, byatumye icecekeshwa hafi amasaha atatu mbere y’uko itangira kuvuga ikoresheke ibyuma bya Radiyo Rwanda, kandi noneho igakorera mu modoka igenda.
Ibyo ntibyatinze kuko Joseph (…)

Nyuma y’igihe kinini kandi kenshi basaba Leta yayoboraga gucecekesha RTLM, radiyo rutwitsi yashishikarizaga abantu kwica ubwo Abatutsi bakorerwa Jenoside, ingabo z’Inkotanyi zahisemo kuyirasa. Hari ku itariki ya 17 Mata 1994 mu masaha y’igitondo, barasa muri studio za RTLM kakoreshejwe Katyusha.

Kuraswa kwa RTLM, byatumye icecekeshwa hafi amasaha atatu mbere y’uko itangira kuvuga ikoresheke ibyuma bya Radiyo Rwanda, kandi noneho igakorera mu modoka igenda.

Ibyo ntibyatinze kuko Joseph Serugendo wari ushizwe tekiniki muri Radiyo Rwanda ari nawe wari ubishinzwe muri RTLM, dore ko ari nawe wanatumwe kujya kugura ibyuma by’iyo Radiyo rutwitsi i Burayi.

Icyo gikorwa cyo kurasa RTLM, cyari icyo kumvisha amahanga icyo yagombaga kuba yarakoze ariko akakirengagiza, Abatutsi bakicwa. Ingabo za MINUAR zari zarasabye ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gucecekesha RTLM bakoresheje ubuhanga banga bavuga ko byabahenda.

RTLM yagize uruhare runini cyane mu gushishikariza Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Radiyo n’abanyamakuru babo nka Valerie Bemeriki, Habimana Kantano, Gahigi Paspard, George Ruggiu, n’abandi, nibo bari nk’ijwi rya Jenoside bunganira Radiyo Rwanda.

Iyo Radiyo yarashwe n’abasirikare b’Inkotanyi bari bashinze imbunda yabo ku Kagugu. Igisasu kimwe muri bine byoherejwe, kimwe cyakubise RTLM harimo abanyamakuru Hitimana Noheli na bagenzi be babiri barimo Anania Nkurunziza.
Kuri uwo munsi mu gitondo kandi nibwo Guverinoma yayoborwaga na Theodore Sindikubwabo, nibwo yakuyeho Gatsinzi Marcel nk’umugaba w’ingabo bamusimbuza Augustin Bizimungu wazamuwe mu ipeti agirwa Jenerali Majoro yungirizwa na Gratien Kabiligi. Bombi, babazamuye mu ntera kubera ko bari abahezanguni bazwiho kwanga abatutsi bihagije.

Izo mpinduka mu buyobozi bw’ingabo za Leta bwakozwe hashize iminsi itanu gusa Guverinoma iyobowe na Sindikubwabo na Jean Kambanda yimutse i Kigali ijya gukorera i Murambi (mu cyari Perefegitura ya Gitarama).

Iyo Leta yavuye i Kigali shishi itabona ku itariki ya 17 Mata, ku gicamunsi, kuko Inkotanyi zari zafashe umusozi wa Rebero. Ibyo byatumye bumva byakomeye kuko nta handi hasumbaga Nyarurama. Ni amateka y’uburyo abajenosideri bari batangiye gutsindwa ariko bahugiye mu kumara abatutsi.

Itangazamakuru ryifashishijwe mu gutiza umurindi Jenoside, aho abanyamakuru ba RTLM batatinyaga kurangira Interahamwe aho Abatutsi bashobora kuba bihishe.

Tom Ndahiro

Icyitonderwa : Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected].

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages