Imyaka 25 irashize Guverinoma y’Abajenosideri yashyiriweho mu buhungiro ikirashya imigeri

Yanditswe na Tom Ndahiro
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Nk’ubu abantu babona Ingabire Victoire Umuhoza (IVUmuhoza) agenda mu muhanda ntibamenye ko ari umwe mu bagize guverinoma. Ntiwihute ubaza uti se ayobora iyihe minisiteri. Ni byo iyi nyandiko ikubwira. Cyakora menya ko yashyizweho akiri n’i Mageragere.

Ibikubiye muri iyi nyandiko wihangane ntibigusetse cyane utabirangije ngo unabyibazeho. Ntunatekereze ko abo turi buvuge bagaragaje igwingira ridasanzwe bari mu ikinamico cyangwa se batakandagiye mu ishuri ngo bige. Barize ariko baragwingira. Ibyo kandi bikaba atari ibyo gusekwa kuko birababaje.

Kuva ku wa 30 Ukwakira 1994 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2019 hashize imyaka 25 igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kivutse kikanashyirwa mu bikorwa.

Guverinoma y’Abajenosideri n’ingabo zayo bamaze gutsindwa ntibigeze bemera ko batsinzwe. Nyuma y’amezi make bambutse umupaka bakagana muri Zaïre [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu], bumvaga ari iby’igihe gito cyane gishoboka.

Hashingiwe ku byifuzo by’ubuyobozi bukuru bw’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) ku wa 30 Ukwakira 1994, hashyizweho Guverinoma nshya y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Iyo guverinoma yari igizwe n’abarimo Dr. Théodore Sindikubwabo wabaye Perezida wa Repubulika naho Jean Kambanda akomeza kuba Minisitiri w’Intebe.

Mbonampeka Stanislas yari Minisitiri w’Ubutabera; Frédéric Kayogora ari Minisitiri ushinzwe Ubukangurambaga n’Urubyiruko na Callixte Kalimanzira wari Minisitiri ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage n’Ibibazo by’Impunzi.

Abandi ni Joseph Karinganire wari Minisitiri w’Itangazamakuru; Jérôme Bicamumpaka wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane; Colonel Athanase Gasake wari Minisitiri w’Ingabo na Habamenshi Innocent wabaye Minisitiri ushinzwe Umutungo n’Ibikoresho.

Abari muri iyo guverinoma bakomeje akazi kabo aho mu buhungiro bakiyumva ko ari abategetsi kugeza ku wa 29 Mata 1995 ubwo ubuyobozi bwa FAR bukuriwe na Maj Gen Bizimungu Augustin bwandikiraga abayikuriye ko basheshwe kandi ubuyobozi babuha Ihuriro Rishinzwe Gucyura Impunzi na Demokarasi (RDR).

Kuva mu 2000 ubuyobozi bwa RDR kugeza ubu bukuriwe na IVUmuhoza, n’ubwo ari Minisitiri mu y’indi guverinoma imeze nk’iya Sindikubwabo ba Kambanda bayoboreye i Bukavu. Abatari bake muri aba bafashwe.

-  Ishema ryo kugwingira

Mu mitwe ya bamwe bemera iby’abakoze Guverinoma y’i Bukavu na Goma, nyuma y’imyaka 22, bibumbuye mu cyo bise Ishema Party bashyizeho indi Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Ku wa 20 Gashyantare 2017 bashyizeho abagize guverinoma bakurikira: Padiri Thomas Nahimana—Perezida wa Repubulika; Abdallah Akishuli—Minisitiri w’Intebe na Madamu Nadine Claire Kasinge—Minisitiri w’Intebe wungirije. Minisitiri w’umuco, Umuryango, guteza imbere Umwari n’Umutegarugori aba Ingabire Victoire Umuhoza ariko kubera ko atari ahari bashyiraho Nadine Claire Kasinge yahawe kumuhagararira abifatanyije n’izindi nshingano.

Abandi bagize iyo guverinoma bari Madamu Immaculée Kansiime Uwizeye—Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Déogratias Mushayidi—Minisitiri w’Ubutabera ariko kubera ko atari ahari bamugirira icyizere bashiraho Vénant Nkurunziza ngo abe amuhagarariye.

Chaste Gahunde Minisitiri w’Itangazamakuru; Daniel Nduwimana-Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Umurenge; Marine Uwimana yabaye Minisitiri w’imari n’ubucuruzi; Chantal Mukamana Mutega- Minisitiri w’Uburezi; Virginie Nakure-Minisitiri ushinzwe kurengera Impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi; Padiri Gaspard Ntakirutimana—Minisitiri w’Ibikorwa-remezo n’Imiturire; Jean Léonard Seburanga—Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubutaka na Spéciose Mujawayezu wagizwe Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Banashyizeho abavugizi ba Guverinoma ari bo Chaste Gahunde, Immaculée Kansiime Uwizeye na Marine Uwimana.

Nyuma y’amezi atanu hashyizweho iyo guverinoma ikorera mu buhungiro, ku wa 30 Nyakanga 2017, yaravuguruwe. Perezida wa Guverinoma, kandi Padiri Thomas Nahimana yashyizeho abayobozi b’inzego nkuru z’ “Urukiko Rwa Rubanda”. Uwari Minisitiri w’Intebe Abdallah Akishuli agirwa Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda. Vénant Nkurunziza yagizwe Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda.

Perezida yakomeje kuba wa wundi Padiri; Immaculée Kansiime Uwizeye aba Minisitiri w’Intebe agahabwa n’Ububanyi n’Amahanga mu nshingano.

Abandi ni Nadine Claire Kasinge, Déogratias Mushayidi, Ingabire Victoire Umuhoza, Chaste Gahunde, Chantal Mukamana Mutega, Daniel Nduwimana, Marine Uwimana, Jean Léonard Seburanga, Virginie Nakure, Padiri Gaspard Ntakirutimana na Spéciose Mujawayezu.

Abavugizi ba guverinoma bakomeje kuba Chaste Gahunde, Immaculée Kansiime Uwizeye na Marine Uwimana.

Ku wa 10 Gicurasi 2018 guverinoma yongeye kuvugururwa Padiri w’Ishema ryo kugwingira akomeza kuba Perezida; haboneka Minisitiri w’Intebe mushya ari we Spéciose Mujawayezu. IVUmuhoza na Deo Mushayidi icyizere cyarakomeje bakomeza kuba ba minisitiri.

Muri uko guhindura guverinoma bazanyemo Marie Claire Mukamugema nk’Umuhuzabikorwa w’Inteko y’Inararibonye. Uyu Mukamugema ni umukobwa wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda rutarabona n’ubwigenge akaba n’umugore wa Stanislas Mbonampeka wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro.

Mukamugema ashobora kuba yibaza ko ibyananiye musaza we Shingiro Mbonyumutwa wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Jean Kambanda bikananira umugabo we ari we uzabishobora mu “Ishema” ry’ubuswa.

-  Amasomo batiga

Nyamara abiyita ko barwanya Guverinoma y’u Rwanda baratsetsa. Uretse ko banababaje iyo wibutse ko ari Abanyarwanda bari bakwiye kuba batekereza neza. Iyo tuvuga igwingira ry’imyumvire n’imitekerereze hari abamaze kubyumva n’abandi basa n’abagishidikanya.

Uwiga ntafate yitwa umuswa. Iyo abo mu Ishema Party bashyiraho guverinoma bibuka ko n’iyari ifite ingabo za Ex-FAR yatsinzwe imyaka ikaba irenga 25, ntibaba bigira ayo bigira. IVUmuhoza sindumva avuga ko yitandukanyije n’umwanya wa ‘Minisitiri’ bamushyizemo kandi ari perezida w’ibindi. Uko kwibeshya ni ikimenyetso cyo kugwingira mu mitekerereze n’imyumvire.

Uko kwibeshya nigeze kukwumva mu kiganiro Tribert Rujugiro yigeze kugirana n’umunyamakuru ahakana ko adafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa RNC. Rujugiro yireguye avuga ko ngo abaye koko arwanya Leta y’u Rwanda bitatwara amezi arenga atandatu adahiritse ubutegetsi.

Uko kwibeshya bikabije, nta kindi cyabitera kitari ukugwingira mu mitekerereze. Ntiyaba ataragwingiye ngo yiyumvishe ko u Rwanda rw’ubu ari agafu k’ivuga rimwe. Iyo akaba ari nayo ndwara bagenzi be bo muri P5 barwaye.

Ibya Rujugiro ni nk’ibya Faustin Twagiramungu uretse ko we adashonje mu nda. Ibya FaTwa ubu wungirije uwo yitaga ‘Umupishi’ tuzabigarukaho ni birebire. Bananiwe kumva ihuriro ry’aho u Rwanda rugeze ubu n’aho rwavuye.

Mu myaka 25 u Rwanda rwavuye ahakomeye rukaba rumaze gukomera rukomejwe no kunyura no kwikura mu nzitane y’ibibazo bitoroshye kandi ahanini ari Abanyarwanda babyikoreye ubwabo.

Biracyaza…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza