00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyari ibyuya biri guhinduka amaraso turebera!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 September 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Umunsi ku wundi, urwango mu bakora ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rukomeje gufata indi ntera, abantu batangiye kwangizanya, guharabikana no kugambanirana.

Si ngombwa ko tugaruka mu bimaze iminsi biba, abenshi mwarabibonye. Mwumvise inkubiri y’abahanzi cyangwa ibyamamare byo ku mbuga nkoranyambaga bashondana, bagasebanya, abandi bagatukana amanywa n’ijoro. Aho bibera icyago, bageze n’aho batangira gushyira hanze amashusho ya bamwe muri bo y’ubwambure, abandi ngo bakagera n’aho bagambirira kwicana n’ibindi.

Abarize bararize, barihanagura. Abashoboye baratatse, begera inshuti n’imiryango bayitura agahinda, ariko abo byanze, babaye ba nyakamwe, baririra mu myotsi.

Abari muri ibi bintu by’inzangano, bose bafite abantu benshi babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Bakoresha abafana babo nk’ingabo, urusha undi benshi, aba yizeye ingufu nyinshi kuko aba afite abamurwanirira. Iyo ubavuzeho, barakwahuka n’ibyo warariye bakabishyira ku karubanda. Byahindutse muri make nk’amashyaka ahanganye.

Mu minsi ishize, havuzwe inkuru y’abitwa Aba-Big Energy bashyigikiye Yago, havuzwe inkuru za The Ben n’aba Bruce Melodie badacana uwaka. Bitangira, benshi baketse ko ari bimwe by’imyidagaduro, ariko amazi yaje kurenga inkombe, ejo bundi aha ni bwo mwabonye The Ben yandika ati “igihe kirageze ngo uyu muziki wacu utabarwe”.

Uko byari bimeze, baterana amagambo, bakomeretsa imitima ya benshi, ababirebera ku ruhande twatangiye kwibaza aho RIB yaba iherereye.

Uko byagendaga bifata indi ntera, ntacyo uru rwego rwigeze rubivugaho kugeza ejo bundi ruza gukomakoma. Gusa, benshi bahuriza ku kuba ahari rwarabibonye, rukavuga ruti ibi bintu ni imyidagaduro, ni bimwe by’abahanzi si ngombwa ko akabaye kose duhana, dufata inkoni, ruti wenda ni bimwe byabo reka tubareke.

Wa mugani ibintu byo mu myidagaduro biragoye kubyumva keretse ubirimo. Nawe se, abantu barabyuka bagashwana kakahava, mu gitondo, ibyo barwanira bakabikinamo filimi. Gusa ubanza ibyari ibyuya byahindutse amaraso.

Bigeze aho amakimbirane ahinduka urukurikirane, bamwe bagafata umwanzuro wo kuva mu gihugu kubera ngo ihungabana. Bigeze aho, bamwe bashyiraho bagenzi babo ingenza, bakamera nka ba maneko ngo bagamije gufata amashusho yo gucisha bugufi uwo batiyumvamo.

Ibyo ari byo byose muri RIB iyi ngingo bayiganiraho umwanya munini, bashaka kubyumva, bibaza icyaha kirimo, icyakorwa ni iki n’ibindi. Akenshi usanga mu gihe nta muntu urakora ibyaha bigaragarira amaso, benshi batabiha agaciro kanini.

Noneho ahantu byakomereye, ni uko hashobora kubamo umwuka w’uko abantu bamwe bagirira nabi abandi, bamwe bashyira hanze amashusho y’ubwambure, birenga imyidagaduro bigera mu gice cy’ubuhemu n’ibindi noneho biri mu byo inzego nka RIB zibonamo ibigize icyaha cyangwa ibyaha.

Byageze no ku gice kizira mu Rwanda, inzangano zishingiye ku moko, bamwe bati uyu ntiyabayeho atya, abandi bati uyu akomoka aha na hariya. Bituma wibaza, uru Rwanda rw’ejo rutekereza rutya, ruragana he mwo kabyara mwe!

Ni iki cyakorwa ngo habe isuku ku mbuga nkoranyambaga

Iyo abamotari bamaze iminsi batambara casques cyangwa bakora andi makosa y’uruhuri mu muhanda, Polisi irabahamagara ikabashyira muri stade, ikabigisha bagahinduka. Ni cyo kimwe n’abandi bo mu ngeri zose. Iyo ibyo bakora bitagenda neza, bahurizwa hamwe, bagahanurwa.

Aba bantu rero bo mu ruganda rw’imyidagaduro bakeneye gucyahwa. Si abantu b’ibivejuru, barazwi, bakeneye guhabwa ubutumwa, bakigishwa ko ibyo barimo bisenya kurusha uko byubaka, bakibutswa ko batari gutwika byo kumenyekana, ahubwo bari gutwika roho n’Imitima y’abantu, babiba urwango.

Bakeneye kwibutswa kandi ko ibyo bari gukora bigize ibyaha. Nabonye hari uwavuze uburyo yafashe amashusho ya mugenzi we, kugira ngo amutere ubwoba amuhindure ngo ku myitwarire ye idahwitse. Ibyo ni icyaha, ni ibikangisho.

None se ukangisha undi gushyira hanze amashusho ye y’ubwambure yari abizi ko ari icyaha? Ubwira abantu se ko batavukiye aha na hariya bityo ko atari abantu bazima, yari azi ko ari icyaha? Uwirirwa muri za “operations” ngo zo gufata amashusho, ku buryo bamwe bahagirira ibibazo bishobora no gushyira ubuzima bwabo ahabi, yari azi ko ari icyaha?

Icyiza rero ni uko aba bantu benshi, bashobora kumva mu gihe haba hari ubutumwa bagenewe. Twarababonaga ejo bundi mu bikorwa byo kwamamaza mu gihe cy’amatora, bari muri gahunda nzima kandi bavuga ibyubaka. Ariko ubu udufaranga bakura ku mbuga nkoranyambaga twabahumye amaso bajya mu bidafite agaciro. Bakwiriye gucishwa bugufi, bagahosha ayo makimbirane n’amateshwa barimo bakayahagarika.

Impamvu ari ingenzi kubaganiriza, ni uko ibyo bakora babigaburira abaturarwanda, babigaburira Abanyarwanda. None se twifuza ko abana bacu bakurira mu matiku asa nk’ayo birirwa babona ku mbuga nkoranyambaga akwirakwizwa na bamwe bafata nk’ab’icyitegererezo? Twifuza ko se abakuru aho guhugira mu mishinga yubaka, bahugira muri byacitse?

Nta rwego rugenzura abakora itangazamakuru binyuze kuri YouTube

Aho bibera icyago rero, ni uko nk’abakoresha YouTube, nta rwego rubagenzura. Dushime ko nibura abanyamakuru b’ibitangazamakuru byemewe bo bafite urwego babarizwamo. Yewe n’iyo bakoze amakosa, bacyahirwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenga [RMC]. Abakorera kuri YouTube se bo bizagenda bite ko bakomeje kwivuruguta mu isayo?

Birakwiye ko banahurizwa hamwe, bakishakamo ibisubizo, bakajya bacyahana hagati yabo nk’uko bigenda ku banyamakuru bakorera ibitangazamakuru byemewe. Birakwiye ko RIB ireka kurebera, igafata umwanzuro, igahana abakwiriye guhanwa. Muribuka abitwikiraga umwuga w’itangazamakuru muri Covid? Iyo hatagira igikorwa, amazi aba atakiri ya yandi. N’aba bo mu myidagaduro, nihatagira igikorwa, dore ikizakurikiraho:

 Tuzashiduka igitondo kimwe hari umwe wasutse acide kuri mugenzi we, maze tumere nk’abakangaranye nk’aho ari bwo ibi tubyumvise. Mbese tuzigira nk’aho dutunguwe, maze dutangire twivugishe ngo rubyiruko musigeho, uru rubyiruko rwabaye rute, rusigaye runywa ibiki…

 Tuzashiduka hari umwe wagaburiye mugenzi we Sumu ya Panya, na cyane ko numvise ngo basigaye banarogana hagati yabo.

 Tuzanashiduka kandi hari umwe agahinda keguye, yitekerezeho yibure maze azamuke hariya ruguru kuri etage, yiyahure. Ikimujyanye tuzakibwirwa n’ubutumwa azaba amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga n’ikiganiro cye cya nyuma kuri YouTube maze dutangire iperereza dushishikaye. Ikibabaje ni uko nta mutangabuhamya tuzaba dufite n’uwagiye azaba yagiye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bibasirwa ku mbuga nkoranyambaga, baba bafite ibyago byikubye kabiri byo kuba bakwiyahura ugereranyije n’umuntu ufite ibibazo bisanzwe. Muri Amerika, mu rubyiruko rwibasirwa binyuze kuri internet, 13,6% rugerageza kwiyahura.

OMS igaragaza ko kwiyahura ari ikintu cya kane gihitana ubuzima bw’urubyiruko rwinshi ku Isi, kandi imwe mu mpamvu ibitera, ni ukwibasirwa rukorerwa binyuze kuri internet.

Mu 2017, ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, bwagaragaje ko abana bari hagati y’imyaka 12-20 bangana na 7% bagerageje kwiyahura kubera kwibasirwa bikorewe kuri internet.

Mwa bantu mwe, amazi si ya yandi. Abo bireba mubyumve mutabikerensa. Simbatorera amagambo ndabubaha ariko namwe aha tugeze, ndabareba nkabashungura nkababonamo inkumbi!

Intambara iri mu bantu babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro aho bukera irafata indi ntera benshi tubyita imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .