N’ubwo nta bushakashatsi bwihariye bubivugaho, reka twibukiranye uko byagenze, nawe urasanga hari ibyo uzi bigaragaza urugendo rw’Ikinyarwanda muri iyo myaka yose n’uruhare rukomeye rw’ababyeyi mu kurinda Ikinyarwanda muri ayo mahanga.
Ikinyarwanda mu mibereho ya buri munsi mu rugo rwo mu mahanga
Umwana yaravukaga, agahabwa izina rya kinyarwanda, umuhango wo kwita izina warakorwaga, abaturanyi bagatumirwa, abana n’abakuru nabonaga bakeye, bateguriwe amata, inzoga n’amafunguro. Bakaganira, banezerewe, izuba ryarenga bagahanika indirimbo n’imbyino za kinyarwanda, abagabo bakivuga, hirya nkumva impundu z’ababyeyi.
Umwana wabaga yibagiwe izina yateguye, yajyaga kugerwaho mu kwita izina akegera umubyeyi ngo amwibutse…
Mu rugo ku mugoroba ababyeyi n’abana baraganiraga, bagasaba abana guca imigani, byarimba bakarushanwa. Ibisakuzo, indirimbo ngufi, imbyino n’ibindi, mu kinyarwanda. Mbere yo kuryama barasengaga, ababyeyi bagaha umugisha abana mu kinyarwanda.
Mu gitondo, abana basuhuzaga ababyeyi, “mwaramutse”, “mwirirwe” “mwiriwe”, “muramuke” byari mu muco mu rugo. Umwana wibagiwe kuramukanya cyangwa gusezera agakeburwa. Umushyitsi utabyubahiriza agasa n’utagira ikinyabupfura.
Umwana ukoze ikosa, ukumva umukuru agira ati “ sigaho, ibyo si iby’i Rwanda!” “Ego ko, Mana y’i Rwanda… cyo ntuzasubire…” Umuntu ugwa neza, ukumva abandi bavuga bati: “kanaka ni Imana y’i Rwanda”.
Ubukwe babuteguraga kinyarwanda. Bagabiranaga inka, bagasurana mu gihe cy’ibyishimo no mu byago, mbese mu rugo hari mu Rwanda!
Hari aho wasangaga umubyeyi aha amabwiriza umwana, ku bijyanye n’imikoreshereze y’indimi zo mu gihugu barimo n’Ikinyarwanda by’umwihariko.
Akagira ati “Hano muri uru rugo, ujye umenya ko ari mu Rwanda. Niwinjira muri uru rugo, ujye uvuga Ikinyarwanda. Nusohoka, ukabona urenze ririya rembo, nushaka nakubwira iki, ujye uvuga izo ndimi z’ibiswayire n’amaringala na bagenzi bawe”.
Mu rugo ababyeyi bumvaga Radiyo Rwanda, amakuru, ikinamico ya nijoro, indirimbo zasabwe za nyuma ya saa sita,… bamenyaga uwitabye Imana mu Rwanda mu matangazo yo kubika yacaga kuri iyo radiyo. Hari uwo nzi wagiraga ifatabuguzi ry’Imvaho na kinyamateka, ikamugeraho inyuze muri Misiyoni z’abapadiri, agakunda gusoma amakuru yo mu Rwanda, akanasomesha abana be Ikinyarwanda muri ibyo binyamateka abakundisha Ikinyarwanda.
Hagati ya 1990 na 1994, ababyeyi barushijeho gutoza abana n’urubyiruko Ikinyarwanda. Mu minsi itari iy’ishuri, abaturanye bakabahuriza hamwe, abato bakabigisha imigani migufi, ibisakuzo, n’ibindi bibakundisha u Rwanda. Urubyiruko rwatojwe guhamiriza no kubyina kinyarwanda, abatari babizi baheraho babimenya.
Iyo bahuraga, uwabaga atazi kuvuga neza Ikinyarwanda yagiraga ishyaka ryo kukimenya, agahabwa rimwe na rimwe umukoro wo kuzaza ubutaha azi guca umugani muremure. Ababyeyi babateguriraga kuzataha i Rwanda. Babwiraga abana ko i Rwanda ari Igihugu cy’isezerano, cy’amata n’ubuki ko bari hafi gutaha.
Ba babyeyi bakurikiranaga amakuru y’Inkotanyi mu kinyarwanda, urugamba rurangiye, bateguye urugendo rubasubiza iwabo i Rwanda. Bamwe bambuka imigezi minini, baterera imisozi miremire n’amaguru; abishoboye bafata amakamyo y’imizigo n’imodoka zisanzwe; abari kure cyane bafata indege. Isezerano riba rirujujwe, iryavuzwe rirataha, babyina instinzi bashimira Inkotanyi zibasubije Igihugu. Bakomeza ubuzima hamwe n’abo basanze nta musemuzi. kuko Ikinyarwanda bavugaga bari bakizi bose.
Abo babyeyi navugaga, ni abari mu gice cy’icyaro n’abari mu mijyi, mu bihugu bari barahungiyemo. Bakomeye ku muco w’u Rwanda no mu bihe bitoroshye by’ubuhunzi, bawutoza abo bibarutse, nabo bakunda u Rwanda batabonye.Ikinyarwanda kibabera ipfundo ry’ubumwe. Abo babyeyi ni abo gushimirwa.
Horana Imana murage mwiza!

Mutangana Steven, umusomyi wa IGIHE.com
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!