00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Himbara araburana urwa ndanze! Ukudashishoza kwa David Himbara mu kwibasira RSSB na Crystal Ventures Ltd

Yanditswe na Kabagambe R. Ignatius
Kuya 7 August 2023 saa 10:11
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite bya Ignatius R. Kabagambe. Inyandiko ya mbere yasohotse mu Cyongereza, yashyizwe mu Kinyarwanda na IGIHE.

David Himbara yasubiriye, yongera kugerageza gusiga u Rwanda ibyondo yibwira ko ashobora kwitambika iterambere rugezeho. Intego ye ni ugukomeza gutoba isura y’u Rwanda abinyujije mu gukwirakwiza ibihuha, ahereye mu nzego zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Kubera ko azi ko RSSB na Crystal Ventures Ltd ari inkingi za mwamba, iyi mpunzi yigeze gukora mu biro bya Perezida ntijya irenga ibi bigo muri izo gahunda zayo zo guharabika igihugu.

Buri gihe akora uko ashoboye akazanamo izina ry’Umukuru w’Igihugu ndetse akarenga akavuga ko ari ibigo bye bwite cyangwa se ko bicunzwe nabi kandi byashyizweho ngo bikungahaze umuryango w’Umukuru w’Igihugu.

Kubera ko Himbara akomeje gukwirakwiza ibi bihuha, natwe ntituzacogora gushyira hanze umugambi we mubisha.

Ibyo aherutse kuvuga byo noneho ni agahomamunwa, ngo “Biratangaje kuba RSSB itarahomba urebye uburyo ihatirwa gushora imari mu bintu birimo ibibazo nka sosiyete z’ishyaka riri ku butegetsi.”

Mu ngero atanga harimo uruganda Inyange Industries na Ruliba Clays Ltd, aho avuga ko ishoramari rya RSSB nk’ikigo cy’Ubwiteganyirize muri izo sosiyete ebyiri, rigamije inyungu z’umuntu umwe aho kuba iza rusange.

Ibi si byo kandi na we arabizi, ni uko nyine ariko yabaye. Yakabaye azi itandukaniro riri hagati ya RSSB n’ikigo yasimbuye aricyo Caisse Sociale du Rwanda, nibwo yakumva neza uruhare rwa RSSB mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Ni gute umunyarwanda muzima yanenga ikigo gishora imari mu zindi sosiyete z’igihugu, giha akazi abaturage utitaye kuri nyiracyo, uwo yaba ari we wese? Reka twirengagize ko RSSB yishyura imisanzu abari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko ni ikigo gifite n’ibindi gikora kandi bifite akamaro, ubanza ari nacyo kibabaza Himbara.

Urugero nka ISCO Security, ikigo gishamikiye kuri Crystal Ventures Himbara yibasira, gikoramo Abanyarwanda basaga ibihumbi umunani. Amakuru mfite ambwira ko iki kigo gishaka kurushaho guteza imbere imibereho y’abakozi bacyo gishyiraho SACCO izajya itanga inguzanyo ku nyungu nto.

Hari uruganda rwa miliyoni 45 z’amadolari rukora amata y’ifu, Inyange Powder Milk ruri kubakwa mu karere ka Nyagatare, narwo Himbara aruvugamo.

Umunsi uru ruganda ruzaba rwuzuye, ruzajya rugura mu borozi amata yo gukoresha. Umwe mu bakora muri Crystal Ventures yambwiye ko aya mata aziyongera ku yo uruganda Inyange rusanzwe rugura ku buryo ku munsi uruganda ruzaba rugura mu borozi litiro miliyoni.

Bivuze ko ugendeye ku giciro cy’amafaranga 300 kuri litiro uyu munsi gihari, Inyange izajya isohora miliyoni 300 Frw buri munsi yo kugura amata mu borozi. Ni amafaranga azajya arara mu mifuka y’aborozi nyarwanda.

Ngaho namwe nimumbwire, ukuri muri ibi birego by’uyu mugabo ni ukuhe? Kuba amafaranga yashowe ari aturuka mu kigo cy’ubwiteganyirize ni ho hari ikibazo?

Byaba biteye ikihe kibazo kuba RSSB yashora mu kigo nka Cystal Ventures cya FPR ariko cyunguka? Ntabwo se biri mu nshingano za RSSB gushora imisanzu y’abanyamuryango bayo na Himbara arimo ku buryo ibyara inyungu?

Niba kandi atagifitiiye icyizere ubuyobozi bwa RSSB, afite uburenganzira bwo gusaba amafaranga y’imisanzu ye akareka abandi bagakora ibyo bashinzwe, agatanga amahoro.

None se iyo anenga ishoramari nk’iri, azi neza ko n’iryo shyaka avuga abanyamuryango barigize ari Abanyarwanda?

Ntabwo bamenya ko baba binyuramo iyo bavuga ko u Rwanda ari igihugu cy’ishyaka rimwe ngo bashingiye ko ribona hafi 99% mu matora kuko abaturage ariryo biyumvamo cyane, bagahindukira bakavuga ko ubukungu buri mu maboko ya bake kuko sosiyete nyinshi ari iz’ishyaka, bityo zungukira bake.

Abadafite umwanya wo gusesengura bapfa kumira bunguri ibyo binyoma, ntibumve ko ari inshingano za FPR guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda kikaba igihugu gifite amikoro aringaniye vuba bishoboka.

Ubisesenguye neza, Abanyarwanda babona ko ubwo bufatanye bwa RSSB na Crystal Ventures ari uburyo bwiza bwo kwihutisha iterambere. Kuba imishinga y’iterambere yashorwamo imari n’amafaranga aturutse imbere mu gihugu aho kuba avuye mu mahanga, ubusanzwe ni ikintu cyakabaye gishimwa n’umuntu wese utekereza neza by’umwihariko wiyita impuguke mu bukungu.

Urundi rugero ntagereranywa ni umusanzu wa sosiyete y’ubwubatsi ya NPD ikunze kugira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’imihanda. Iyo hatabaho ubwitange bw’iyi sosiyete ishamikiye kuri Crystal Ventures, byarashobokaga ko tutabona imihanda ivuguruye ubwo u Rwanda rwakiraga inama ya CHOGM.

Mu gihe ibigo nk’iki biri mu kazi kabyo, akenshi amafaranga bikoresha aba yagujijwe mu bindi bigo by’imari by’imbere mu gihugu nka Banki ya Kigali. Waba uzi iyo banki aho ishora imari iyo imaze kunguka mu nguzanyo nk’izi iha ibigo nka NPD? Iyashora mu bikorwa nka BK Arena ngo iyi nyubako ikomeze kuba nziza irusheho kwakira amarushanwa mpuzamahanga nka NBA’s Basketball Africa League na shampiyona zitandukanye zaba iz’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.Uburyo ibi bigira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino n’inama, ni ikintu cyisobanura ubwacyo.

Hari itangazo rigenewe abanyamakuru rya Banki y’Isi ryasohotse tariki 11 Nyakanga 2023, ryerekanye ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2% mu gihembwe cya mbere cya 2023, nyuma yo kuzamuka ku kigero cya 8.2% mu 2022.

U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku muvuduko wo hejuru, ndetse ubu izamuka ryabwo ryasubiye ku murongo ryari ririho mbere ya Covid-19, rya 7.9% ku mwaka. Bimwe mu bituma iri zamuka ry’ubukungu ribaho, ni biriya Himbara yiha kunenga nta gutekereza kandi ngo ni umwarimu w’iterambere mpuzamahanga!

Muri make, Himbara araburana urwa ndanze! Yigaragaza nk’usesengura ibintu ahagazeho nyamara abizi neza ko icyo agamije ari ukugerageza ngo arebe ko abaturage bakwivumbura kuri Leta. Icyo atazi ni uko ‘Uwamutsinze ntaho yagiye’. Byaramunaniye mu gihe cyashize kandi ntabyo azageraho n’ejo hazaza. Ibyo yicare abizi.

David Himbara akomeje gukwirakwiza ibihuha ku bukungu bw'u Rwanda yirengagije ibyo igihugu kimaze kugeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .