00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Türkiye izahora yibuka uburyo u Rwanda rwayibaye hafi mu makuba

Yanditswe na Aslan Alper Yüksel
Kuya 17 February 2023 saa 04:54
Yasuwe :

Ubwanditsi:Ibikubiye muri iyi nkuru ni ubutumwa bwa Ambasaderi wa Türkiye mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel ku musanzu w’u Rwanda ubwo igihugu cye cyahuraga n’ibyago by’umutingito ukomeye

Türkiye iherutse guhura n’akaga ndengakamere mu mateka yayo. Tariki 06 Gashyantare, imitingito ikomeye ibiri irimo umwe ufite ubukana bwa 7.7 n’undi ufite ubukana bwa 7.6, yibasiye agace k’Amajyepfo y’igihugu mu gihe cy’amasaha umunani, ihitana ibihumbi by’abaturage bacu abandi barakomereka.

Nyuma y’aka kaga, hashyizweho iminsi irindwi y’icyunamo. Muri icyo gihe niko amatsinda y’abakora ubutabazi yakoze ubutaruhuka ngo atabare ubuzima bw’abantu, hagamijwe kugarura icyizere muri ako gace.

Ubwo iryo sanganya ryabaga, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byagaragaje akababaro, byifatanya n’imiryango yagizweho ingaruka, rurangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu butumwa bwihanganisha yoherereje Nyakubahwa Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Türkiye, ku munsi wa mbere w’umutingito.

Byongeye kandi, Guverinoma y’u Rwanda yatanze umusanzu ugaragara mu bikorwa byo gufasha abababaye muri Türkiye. Ni umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi kuko inshuti uyibonera mu byago. Turashima.

Twakiriye ubutumwa bwinshi bwihanganisha buturutse ku bantu ku giti cyabo, inzego n’abahagarariye imiryango itandukanye mu Rwanda.

Abahoze ari abanyeshuri muri Türkiye bakusanyije inkunga yo gufasha abavandimwe babo muri icyo gihugu bafata nk’iwabo ha kabiri. Nyuma y’ibi byago, twamenye amakuru meza y’uko Abanyarwanda bagera kuri 270 baba muri Türkiye, bameze neza.

Ibi byose ni ibimenyetso by’uburyo umubano w’ibihugu byombi ufite umusingi ukomeye. Kubera iyi mpamvu, dufite ideni ry’ishimwe kuri Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Aslan Alper Yüksel, Ambasaderi wa Türkiye mu Rwanda

Aslan Alper Yüksel yakiriwe na Perezida Kagame muri Gashyantare uyu mwaka nka Ambasaderi mushya wa Türkiye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages