00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ayahe maherezo y’ururimi rw’Igiswahili mu Rwanda?

Yanditswe na Prof. Pacifique Malonga
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 03:06
Yasuwe :

Inkotanyi n’Abanyarwanda cyane cyane abakuze bari hejuru y’ imyaka 35 bazi uko u Rwanda rwari rumeze muri 1995 . Ubwo uwa 35 yari afite imyaka 10 atangiye kumenya ubwenge neza!

Ibihugu byinshi byo ku isi kuri ubu byemeza ko u Rwanda ari igihugu cyateye intambwe ndende cyane mu iterambere ndetse bikunze no kurushya umuntu kubyumva , ukuntu u Rwanda rwavuye hafi kuri zeru mu myaka 20 ishize, ariko rukaba ruri aho ruri ubu ruyobowe na Perezida Paul Kagame.

Igihugu cyateye imbere muri byinshi haba mu bukungu, imibereho myiza, imitekerereze n’ imyumvire nubwo amatiku, ubwirasi bwa bamwe, ubuswa n’ubukene bikigaragara mu gihugu.

Mu burezi by’ umwihariko, Kaminuza, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga , aya Leta n’abikorera yariyongereye cyane haba mu ireme ry’uburezi, ubumenyi n’ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu bintu kandi byatumye amahanga yubaha abanyarwanda cyane nabo ubwabo bakigirira icyizere , ni uko ‘IMVUGO’ yabaye ‘INGIRO’, bakiyemeza guca ukubiri n’ubunebwe no kwirinda amacakubiri, bagasenyera umugozi umwe nubwo ibisahiranda n’abarya imitsi y’abandi bakigaragara mu muryango nyarwanda.

Nubwo bimeze gutyo ndibaza, nkakubaza , ndetse nkongeraho ngo twibaze: Mu 2008, u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ibihugu bigize uwo muryango byiyemeje gukoresha ururimi rwa benshi rw’Igiswahili.

U Rwanda kandi mu 2014 rwohereje intumwa zarwo ebyiri zirimo n ’Umwanditsi w’ iyi nkuru mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania gutangiza Komisiyo y’Igiswahili y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba . KAKAMA( Kamisheni ya Kiswahili Afurika Mashariki) .

Hashize kandi imyaka ine , Inteko ishinga Amategeko y’ U Rwanda ishyizeho itegeko no 02/2017 yo kuwa 20 Mata 2017, yemeza ururimi rw’Igiswahili nk’’ururimi rw’ubutegetsi rwa kane nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Urwo rurimi rushinzwe Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, rukagaragara muri Minisiteri y’Ububanyi n’ amahanga , rukabarizwa no kwigishwa bya nyirarureshwa muri Minisiteri y’Uburezi, binyujijwe mu kigo cyayo " Rwanda Basic Education Board ( REB) .

Nakurikiranye ikibazo cy’Igiswahili mu Rwanda nsanga hari abarimu benshi bize Igiswahili babifitiye impamyabumenyi, hari amahugurwa menshi mu gihugu no hanze yacyo ndetse n ’ubushakashatsi byakozwe ku nkunga ya KAKAMA , ariko na n’ubu nta musaruro ugaragara biratanga.

Ndibaza, nkubaze, mbarize abanyarwanda, ese abarimu, ababyeyi, abanyeshuri babivuga ho iki ? Hari imigambi ki ku mfashanyigisho? Imyigishirize yacyo iteye ite ? Abarimu bacyo ko nta rugaga, nta mahugurwa, nta Ofisi nyayo ifatika ibishinzwe ihari, aho bakura ibitabo byo gusoma ngo bungure ubwenge n’ubw’abo bigisha nihe ko ntaho. Nta n’icyerekezo kigaragarira abakunda iterambere ry’indimi n’igihugu muri rusange riganisha ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuhahirane, ubwisanzure mu Karere no muri Afurika yose tubarizwamo nk’ abantu bamwe twagombye kuba dusangiye Umuco, indangamuntu n’URURIMI ruduhuza.

Mu kurangiza nk’umusesenguzi n’Umushakashatsi w’inzobere mu by’indimi, kuba umuryango w’abibumbye ( Loni) iherutse gutora n’amajwi yose no kwemeza ijana ku ijana ko Igiswahili cyagira umunsi wacyo wihariye ku isi yose ukaba itariki ya 7 Nyakanga ya buri mwaka, byagombye kubera isomo n’Intego k’u Rwanda rugafata ingamba nyazo zihamye zo guteza ururimi rw’Igiswahili imbere neza kandi vuba bikageza abanyarwanda ku iterambere ryihuse kandi rirambye !

Mu bibazo byose nibaza nawe nkubaza kandi ngira ngo twibaze nti “Ese Imvugo niyo ngiro mu kwiga no gukoresha Igiswahili mu Rwanda ? Aho ntibyaba biterwa na ya mvugo ngo abahigi benshi bayobya imbwa ! Nibajije, nakubajije hari nabo nabarije , naho igisubizo! Ngo intabaza irira ku miziro, sinkabe intabaza isaza itamenye !

@Prof PMalonga,
Umunyamakuru wigenga [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .