00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukwege ushaka kuyobora Congo yaba yahinduye imvugo ku Rwanda?

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 10 November 2023 saa 10:09
Yasuwe :

Ntabwo ari ibisanzwe ko umugabo avuga ijambo uyu munsi, ngo bucye yarihinduye nubwo Abanyarwanda bo bavuga ko ‘ubugabo butisubiraho bubyara ububwa’.

Ntabwo nje gutukana, ahubwo nje kubara inkuru nibaza ku magambo aherutse gutangazwa na Dr Denis Mukwege wiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda asanga ukeneye gusigasirwa, ukabyarira impande zombi inyungu.

Uyu Mushi ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo, ni umwe mu bakandida 26 biyamamamariza kuyobora Congo mu matora azaba tariki 20 Ukuboza 2023. Azwi nka muganga ‘uvura abagore’ kubera ibitaro bya Panzi yubatse, bifasha mu buvuzi bw’abagore bafashwe ku ngufu n’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyo gikorwa cyamwandikiye amateka kuko ari we munye-Congo wa mbere kugeza ubu wahawe igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel, mu 2018.

Nubwo igihembo yahawe ari icy’amahoro, Mukwege ni umwe mu banye-Congo bakunze kugaragaza urwango rukabije ku Rwanda, asaba ibihugu by’i Burayi na Amerika kurufatira ibihano arushinja gufasha M23, ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Mu 2020 ho byafashe indi ntera, Mukwege atabarizwa n’ Ishyirahamwe ry’abaganga baharanira uburenganzira bwa muntu rikorera i New York, rivuga ko u Rwanda rushaka kumuhitana.

Byari nyuma y’ubutumwa Gen (rtd) James Kabarebe yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, asobanura ku bya raporo izwi nka ‘Mapping Report’ ivuga ku byaha by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu byabereye muri RDC hagati ya 1993 na 2003.

Icyo gihe Gen (rtd) Kabarebe yavuze ko ari ibinyoma bikwirakwizwa n’imiryango mpuzamahanga yahombeye mu kuba u Rwanda rwarinjiye muri Congo gucyura impunzi zarwo, nyuma yo gufatwa bugwate n’iyo miryango, abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (EX-FAR) na Leta ya Congo.

Uburinzi Mukwege yashakaga yarabuhawe kuko ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo zihaye inshingano zo kumurindira umutekano.

Muri iyo myaka na nyuma gato nibwo umubano w’u Rwanda na Congo watangiye kuzamo agatotsi, rushinjwa gufasha umutwe wa M23 wari wubuye imirwano usaba Leta ya Congo kubahiriza ibyo basinye mu 2023.

Mukwege ufatwa nk’uvuga rikijyana muri Congo, yakomeje kurimira ibitaka ku Rwanda ndetse mu mpera za 2022, yigeze kwibaza icyo “amahanga ategereje ngo afatire ibihano u Rwanda’.

Muri icyo gihe yari wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi mu butegetsi bwa Congo iyobowe na Felix Tshisekedi, kuko byarushagaho kongera umunyu mu birego Congo ishinja u Rwanda by’uko arirwo rufatanya na M23 kurwana n’ingabo za Leta (FARDC).

Politiki, inzira yakuye Mukwege ku ibere

Muri Palais de la Nation aho Tshisekedi akorera i Kinshasa, ntabwo banyuzwe n’uburyo Mukwege yagumye mu binyamakuru yamagana u Rwanda na M23, akagera aho azimurira abazimu mu ndaro.

Uyu muganga w’umwuga w’imyaka 68, yageze aho asa n’uhunze ibitaro imbaraga azishyira mu matangazo ya buri kanya hamwe n’abanyapolitiki batabona ibintu kimwe na Tshisekedi, nka Martin Fayulu utaremera ko yatsinzwe mu matora ya 2018.

Nko mu Ukuboza mu 2022, hari itangazo Mukwege yashyizeho umukono hamwe n’abandi banyapolitiki, ashinja Tshisekedi ‘kuba inyuma y’umugambi wo kugurisha uduce twa Congo (balkanization)”.

Icyo gihe bavugaga ko aho kubaka igisirikare gikomeye , Tshisekedi imbaraga azishyira mu guhamagara ingabo z’amahanga by’umwihariko iz’ibihugu bishaka gutwara uduce twa Congo. Aha yavugaga u Rwanda na Uganda.

Byahumiye ku mirari mu Ukwakira 2023 ubwo Mukwege yatangazaga ku mugaragaro ko ari umwe mu baziyamamariza kuyobora Congo. Icyakora iki gihe yari akiri muri gahunda yo kumvikanisha ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’amarorerwa yose akorerwa muri Congo.

Yagize ati “Turi mu ntambara n’u Rwanda ariko leta yacu yemerera ibicuruzwa byo mu Rwanda kwinjira ku butaka bwacu bidatanze imisoro ku mpamvu y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ku ikosa rya politiki y’amabanki amafaranga y’abanye-Congo abikwa muri banki zo mu Rwanda.”

Nubwo Mukwege yagerageje kujyana n’abandi banye-Congo mu mbyino yo kwikoma u Rwanda, uruhande rwa Tshisekedi rwarushijeho kumwishisha.

Mu binyamakuru bya Leta, imbuga nkoranyambaga n’ahandi yatangiye kwibasirwa, bamwe bamwita umunyamahanga udafite amaraso ya Congo mu gihe abandi bamushinjaga kuba ‘umukandida w’abazungu’ bashaka ko Congo iguma ku mavi.

Ejobundi aha Mukwege yongeye gukangaranya abanye-Congo, ubwo yisubiragaho akavuga ko “u Rwanda ruzahora ari umuturanyi wacu. Duhujwe n’ubucuruzi bwa hafi kandi birashoboka gushyiraho umwuka utuma ubucuruzi bushoboka, buri wese akungukirwa n’imbaraga z’ibyuya bye.”

Birumvikana muri Congo abari hafi y’ubutegetsi uburakari bwabaye bwinshi, kuko kuvuga neza u Rwanda bifatwa nka sakirirego muri ibi bihe. Ni mu gihe ku basanzwe bazi neza uyu mugabo, bo byabateye kwibaza niba ibyo yavuze byamuvuye ku mutima nyuma yo kubona ko yibeshye cyangwa se niba ari amatakirangoyi.

Mukwege ari mu bakandida bazwi ariko bahabwa amahirwe make kubera ubunararibonye buke muri politiki, kuba nta shyaka afite rimuri inyuma, kuba yaratanze kandidatire adashyigikiwe n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.

Dr Mukwege yatunguranye asaba ko igihugu cye cyabana neza n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .