00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isano ntavuguruzwa iri hagati yo Kurera no Kwibohora

Yanditswe na Umuhoza Barbara
Kuya 7 July 2023 saa 12:07
Yasuwe :

Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo bwite bya Barbara Umuhoza. Yatambutse bwa mbere kuri The New Times mu rurimi rw’Icyongereza, ishyirwa mu Kinyarwanda na IGIHE

Mu gihe twizihiza imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, mu mutima wanjye numvise igisa nk’impungenge n’ibikwiriye gukorwa mu buryo bwihutirwa. Itariki y’uwa 4 Nyakanga 1994 ari nayo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritsweho igihugu cyacu kigatangira ipaji nshya, ifite igisobanuro gikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Twe ababonye igihugu cyacu ubwo cyabohorwaga, twumva neza ubwitange bw’ababyeyi bacu. Twiboneye n’amaso iterambere igihugu cyacu cyagiye kigeraho haba mu bikorwa remezo no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Icyakora, muri iki gihe twishimira uyu munsi, sinabura kugaragaza impungenge mfitiye ababyiruka kuri ubu. Ubwo narebaga ku mbuga nkoranyambaga, nahuye n’ubutumwa bwigeze gutangwa na Perezida Kagame asaba abakiri bato gukomeza kurinda ibyagezweho biturutse ku Kwibohora. Narebye mu myaka 30 iri imbere, nibuka ibitambo ababyeyi bacu batanze ndetse n’indangagaciro z’ubupfura baduhaye mu bwana bwacu.

Ababyeyi bacu bamaze kubona ko batizeye ejo hazaza hacu, bafashe umwanzuro wo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu ngo bazadusigire igihugu cyiza. Turibuka amagambo batubwiraga nka "Iwacu ni mu Rwanda, u Rwanda ni buri kimwe kuri twe."

Mu gihe twe dutangiye kwinjira mu myaka 40 na 50, inkoni isigaye mu maboko y’abana bacu ngo bakomereze aho tugejeje mu kugena ahazaza h’igihugu cyacu.

Nubwo bimeze gutyo, ibyo umuntu abonesha amaso ubu bimutera impungenge. Raporo iheruka ku bijyanye n’indwara zitandura mu Rwanda, kunywa inzoga n’umubyibuho ukabije byariyongereye.

Nitudakemura ibi bibazo ngo dufate ingamba zikwiriye nk’umuryango, abana bacu bashobora kuzatezuka mu nzira yaharuwe n’urugamba rwo kubohora igihugu cyacu. Umusingi w’igihugu wubakiye ku miryango, bikaba ari inshingano zacu nk’ababyeyi zo gutegura abana bacu bazageza igihugu ku Kwibohora2050.

Iyo wumvise intwari zagize uruhare mu kwibohora kwacu, uhita wumva ko ababyeyi babo babareze neza babaha indangagaciro zo gukunda igihugu, babashishikariza guhora barengera igihugu cyabo, u Rwanda.

Ese twe twaba turi gukora ibishoboka byose ngo dutegure abana bacu? Tujya tubigisha amateka twanyuzemo, tubigisha Ikinyarwanda no kubereka ubwiza bw’igihugu cyacu?

Turamutse twirengagiza izi nshingano, agaciro k’ibitambo byatanzwe n’intwari zacu haba mu gihe cya Jenoside no mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora, gashobora kugenda kagabanyuka uko ibihe bishira.

Gusenyuka kw’ibyo twagezeho ntabwo bizaba mu kanya nk’ako guhumbya, ni ibintu bishobora kuba gahoro gahoro bihereye ku kunanirwa kwigisha abana bacu akamaro k’itariki ya 4 Nyakanga, kunanirwa kubigisha amateka yacu ndetse no kutabafasha kwitabira gahunda zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bishoboka kuba kandi mu gihe tutabafashije gusura ibyiza bitatse u Rwanda, kutitabira ibikorwa bihuza abantu nk’Umuganda. Bizabaho nibakura tubereka ko tutita ku nshingano zacu cyangwa se mu gihe tudakora ibyo dushinzwe uko bikwiriye.

Icyakora, ndacyafitiye icyizere urubyiruko. Nizeye ko bigishoboka kubakira ku byagezweho. Dukwiriye kubigira umukoro, tugategurira abana bacu gufata igihugu bakazakigeza ku Kwibohora 2050.

Dukwiriye gufata umwanya tukabigisha amateka, tukabafasha kwitabira gahunda zigamije kwibuka ahahise hacu. Nitubigenza gutyo, tuzaba twizeye ko ibitambo byatanzwe n’abatubanjirije bigifite agaciro kandi ko urumuri rwo Kwibohora ruzakomeza kumurikira igihugu cyacu no mu gihe kizaza.

Kurera no Kwibohora ni ibikorwa bibiri bidakwiriye gutandukanywa mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Mu gihe twizihiza imyaka 29 ishize twibohoye, ni ingenzi ko twibukiranya indangaciro twigishijwe n’ababyeyi bacu, tukabifata nk’inshingano zacu natwe nyuma yo kuba twarabaye ababyeyi.

Urugamba rwo kwibohora ntabwo cyari igikorwa cya politiki gusa, rwari urugamba rugamije kubohora umutima w’igihugu. Ababyeyi bacu barangajwe imbere n’urukundo bakundaga u Rwanda, batanze ubuzima bwabo ngo ejo hacu habe heza. Batwigishije akamaro k’ubumwe, ubudaheranwa no gukunda igihugu. Batwigishije kumva ko u Rwanda atari ubutaka gusa, ni iwacu mu rugo.

Icyo dusabwa ni ukwigisha abadukomokaho aya masomo y’ingirakamaro. Tugeze mu gihe gikomeye aho ibitambo byatanzwe n’abatubanjirije bishobora gutakaza igisobanuro mu gihe twaba tunaniwe kurera neza abadukomokaho ngo bakurane iyo myumvire n’indangagaciro twahawe. Dukwiriye guharanira ko abana bacu bumva neza amateka yacu, bakamenya icyo byasabye ngo tube turi aho turi uyu munsi.

Nk’ababyeyi, dukwiriye guhora tuganira n’abana bacu tubabwira inkuru z’ahahise hacu, tubigisha akamaro k’urugamba rwo kwibohora, tukabakundisha umuco wacu. Ururimi rwacu, Ikinyarwanda ni igice cy’ingenzi cy’abo turi bo. Dukwiriye gukoresha imbaraga zacu zose mu gusigasira urwo rurimi binyuze mu bana bacu. Iyo tuvuze Ikinyarwanda mu rugo turushaho kubaka igihango hagati yacu mu rugo ari nako twubaka igihango n’ahahise hacu.

Dukwiriye kandi gushishikariza abana bacu kwitabira ibikorwa byo Kwibuka. Ntabwo Kwibohora ari itariki gusa, ni ikimenyetso cy’ubudaheranwa, ubumwe n’ubwiyunge byatsinze imbuto y’amacakubiri. Abana bacu nibitabira ibikorwa byo Kwibuka, bazaba abahamya b’imbaraga z’igihugu iyo gishyize hamwe ndetse n’impamvu bakwiriye kurinda ubwisanzure twabonye hamenetse amaraso.

Urundi rugamba dukwiriye gutsinda ni ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Kwiyongera kw’abanywa inzoga ndetse n’abafite ibibazo bituruka ku mubyibuho ukabije, biteye inkeke kandi bigamije kuyobya urubyiruko rwacu rukava mu nzira yaharuwe n’urugamba rwo kwibohora. Dukwiriye guteza imbere imigirire ituma tugira ubuzima bwiza, tukigisha abana bacu ingaruka zituruka kuri iyi myitwarire idahwitse ari nako tubayobora mu gufata ibyemezo bikwiriye.

Umusingi w’igihugu giteye imbere ushingira ku miryango. Ni inshingano zacu rero kubaka imiryango ikomeye mu gihagararo no mu mitekerereze.

Mu guharanira u Rwanda rw’ejo rwiza, dukwiriye gushyira imbaraga mu kurera abaturage b’ejo hazaza bumva agaciro ko gufata inshingano. Uku kurera kuzima niko kuzatuma dutegura abana bazima, bazakomeza gufata urumuri rwo Kwibohora, igihugu cyacu gihore ku isonga.

Aya ni amahirwe yo kuganira n’abana bacu, tukabigisha amateka yacu no kujyana nabo mu bikorwa bivuga ku mateka yacu bakamenya ibitambo byatanzwe n’intwari zacu.

Mu gihe twizihiza uku kwezi ko Kwibohora, dukwiriye kumva ko kurera ari ingenzi cyane mu kugena ahazaza h’igihugu cyacu. Abana bacu nibo baragwa b’urumuri rwo Kwibohora kwacu, bikaba ari inshingano zacu kubaha indangagaciro, ubumenyi n’urukundo rw’igihugu bizabayobora ahazaza.

Nitubafasha kumva neza amateka yacu, ururimi rwacu n’umuco wacu, tuzaba twizeye neza ko urumuri rwo Kwibohora ruzakomeza kwaka mu mitima yabo n’iy’abazabakomokaho. Dufatanyije, muze twubake igihango hagati yo Kwibohora no Kurera dukomeze gutegura ejo hazaza heza.

Barbara Umuhoza, ni rwiyemezamirimo ukorera i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .