Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI babohoye u Rwanda baranzwe n’imitekerereze, imikorere ndetse n’imyifatire byuje indangagaciro na kirazira bakomora ku bakurambere, izo ndangagaciro ari nazo zatumaga bahora baharanira icyateza imbere Umunyarwanda.
Inkotanyi zaranzwe n’indangagaciro zinyuranye harimo izishingiye ku gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda (gukunda mugenzi wawe, ubumuntu, imbabazi, gutabarana), izishingiye ku kugira icyerekezo cyiza (kwibwiriza, kugira ubushishozi, kutagamburuzwa), izishingiye ku mikorere n’imikoranire myiza (kuba Intangarugero, kurangwa n’ubupfura, gukorera hamwe, gukorana n’abandi), izishingiye ku mitekerereze myiza (kwigomwa inyungu bwite, kuba umusemburo w’impinduka nziza, ubutwari), izishingiye ku bumuntu, izishingiye ku bwitange, izishingiye ku kudashyira abandi mu kaga, izishingiye mu kwihesha agaciro n’izindi.
Hejuru y’indangagaciro, Inkotanyi zaranzwe na kirazira ngo zitava aho zikora ibidakorwa zikabusanya na wa murongo w’abakurambere wo gutabara u Rwanda no kuruteza imbere.
Muri izo kirazira harimo izishingiye ku mibanire ( amacakubiri, kudasesengura ibibazo, kurema udutsiko dusenya, kugambanira u Rwanda), kirazira zishingiye ku mitekerereze (kutagirwa inama, kutajya inama, kwiyemera, kwigerezaho, gukora nta ntego, kutizerana), kirazira zishingiye ku myifatire (gusahinda, kudahuza imvugo n’ingiro...), kirazira zishingiye ku mitunganyirize (gukoresha nabi igihe, kutagira imbabazi, kwifatanya n’abanzi) n’izindi.
Izo ndangagaciro na kirazira zituganisha ku masomo akomeye Abanyarwanda twigira ku NKOTANYI zabohoye u Rwanda, harimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, gukora cyane, gukorera ku ntego, kurangwa n’ubutwari muri byose, kutagamburuzwa n’amananiza, kugira icyerekezo cyiza, kwirinda kuganya, kwirinda kugambanira u Rwanda ndetse na bene Kanyarwanda.
Izo ndangagaciro na kirazira zose zabafashije kugira ku ntsinzi, bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, batangiza urugendo rushya rwo kubaka u Rwanda
Uyu munsi Umuryango RPF-INKOTANYI wubakiye Abanyarwanda n’u Rwanda umusingi ukomeye, ariyo mpamvu Abanyarwanda benshi bahamya ko bafitanye igihango n’uwo muryango.
Hategekimana Richard



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!