Benshi mu batazi u Rwanda n’abakiri bato batari barugiramo inararibonye, bibaza uburyo benshi mu barukunda bakunda kurusingiza no kuruhimbaza nk’igihugu cyiza gikomeye cyanaremye ubudahangarwa kuri iyi si ya Rurema.
Burya buri gihugu cyose kigira inshingano kihaye mu ruhare rwa cyo mu mushinga wo kubaka isi, aho buri cyose kiba gifite itafari rya cyo kigomba gushyiraho kugi ran go isi ibeho isa neza kandi ikataza mu iterambere ry’ingeri nyinshi.
Hari aho usanga hari igihugu iki n’iki kigize umupolisi w’isi, ikindi kikijandika mu bucuruzi no kurengera abaguzi, ibindi bikiha intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga n’ibindi. Aha niho igihugu cy’u Rwanda, na cyo cyafashe umurongomurage w’inshingano za cyo mu kubaka isi nziza.
Tugiye kugaruka kuri bimwe mu by’ingenzi biranga u Rwanda nk’umwihariko warwo ku musanzu rutanga mu kubaka isi nziza, ari na byo byabaye intandaro yo kubera isi urumuri mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwayo.
Kugira ubuhanga n’ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho
U Rwanda ni igihugu cyagaragaje bidasubirwaho ubuhanga, ubushake n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo biriho, byaba ibyarwo, iby’akarere ruherereyemo n’iby’isi muri rusange.
Mu myaka isaga 932 (1091-2023) u Rwanda rumaze ruhanzwe, nta kibazo rwigeze ruhura na cyo ngo rukiburire igisubizo. Ibibazo byose byaba ibyoroheje n’iby’ingutu, rwagiye rubishakira ibisubizo birambye kandi bikagerwaho. Bityo u Rwanda ruca agahigo k’isi ko kuba nta kibazo na kimwe rwahuye na cyo ngo rukinanirwe.
Rwafashe umurongo uhamye utyo wo kubera ibindi bihugu byo ku isi urugero rw’ibishoboka mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ibyo ari byo byose byagwirira isi.
U Rwanda rumaze kugwiza ikigega cy’ibisubizo by’ibibazo rwahura na byo, nibwo rwafashe umwanzuro wo gusaguriraho n’ibindi bihugu byaba iby’abaturanyi, ibyo rusangiye na byo umugabane wa Afurika n’isi muri rusange.
Aha niho hagaragara umusanzu u Rwanda rwagiye rutanga mu gutanga ibisubizo by’ivugururwa ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no mu bihugu by’ibituranyi, mu rwego ro kubihaza inararibonye mu gukemura ibibazo byabunamyeho mu myaka itagira ingano.
Kurwanira ukuri rwemera kandi ntirutsindwe
Mu mateka y’u Rwanda yaba aya kera n’aya vuba, u Rwanda rwagiye ruhagarara mu kuri kw’ibibazo byarwo ndetse n’iby’akarere muri rusange ndetse rukaniyemeza kukurwanira no kudatsindwa muri byo.
Nta na rimwe u Rwanda rwigeze rurema intambara n’ibitero by’ubushotoranyi. Ibyo bihamywa n’inama z’umushyikirano zagiye zibaho z’ihuzabihugu 29 bikaba igihugu kimwe, ubundi habaho kutubahiriza amasezerano u Rwanda rugahitamo kurwanira ukuri rwemera cyane cyane ibyavuye mu nama z’umushyikirano.
Ni naho dusanga mu mateka yarwo ahabaye ibitero byiswe ibyo kwagura u Rwanda byamaze imyaka isaga 582 ( 1312-1894, ariko ku rundi ruhande ari ibyo kurwanya abagomeramugare wa Gihanga w’amasezerano y’ihuzabihugu bikarema igihugu kimwe yemeranyirijweho i Nkotsi na Bikara ahasaga mu wa 1100 ( Ubu ni mu Murenge wa Nkotsi wo mu Karere ka Musanze). Ibyo bitero byasojwe ibyo bihugu biremye igihugu kimwe cyitwa u Rwanda.
Uru ni urugero rw’ibifatika ko mu mateka y’u Rwanda, rutigeza ruhagarara mu mwuka w’ikibi cyangwa se ngo rugambirire ibishyira abandi mu kaga ngo runubahe ikinyoma rucyubakiraho.
Rwateguraga imigambi yo kwamurura ibyago n’amakuba haba kuri rwo no ku bihugu by’inshuti n’abaturanyi. Umwuka wo gushakisha ukuri kw’ibibazo, gusesengura imitego mitindi yaba irimo yarugusha mu cyaha ikanahungabanya umwuka w’ubusugire bw’abaturanyi n’abaturage, ni wo waranze u Rwanda.
Niho usanga hari intambara u Rwanda rwagiye rurwana rugabweho n’amahanga rukazitsinda, ibitero rwagabye mu mahanga rukanamiza umwanzi, urugamba rwo kubohoza igihugu cyari cyarabaswe n’amacakubiri no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe bw’abenegihugu bukongera kugira ishyikizo muri bene rwo.
Ntitwakwirengagiza gihamya cy’ibihugu u Rwanda rwagiye ruha umusanzu wo kurwamurura hejuru ibyihebe n’inyeshyamba zari zirugeze habi zibibuza ubusugire nko muri Repubulika ya Centrafrique, Mozambique n’ahandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!