00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa nandikiye Nturengwamahoro

Yanditswe na Karangwa Sewase
Kuya 2 May 2023 saa 08:52
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi

Tumaze imyaka 29 turi mu mahoro, tutikorera uturago, tutaba mu nkambi z’impunzi, tutarwara indwara zo mu nkambi nka kolera, ibiheri, malariya, umusonga n’izindi ndwara zisogota zica, tutumva urusaku rw’amasasu, gutotezwa, gupfukama, dukubitirwa kuri bariyeri, imyigaragambyo itubuza umudendezo, hari abatwika amapine, induru n’imiborogo y’abana, kurara rubunda, gutwikirwa, kugaraguzwa agati no kwicwa, guhohotera abakobwa n’abagore, bafatwa ku ngufu.

Aya mahirwe dufite ubu agaragazwa n’amahoro aganje, ituze n’umutekano bisendereye, tubikomora ku bwitange ntagereranywa bw’Inkotanyi zanze guheranwa n’amateka mabi, zibundura u Rwanda, rugaruka mu Rwanda.

U Rwanda rwabunze, ruhunga u Rwanda ubwo rwigabizwaga n’umwanzi w’Abanyarwanda, wabatanyije inzira zikabyara amahari.

Iki dukwiye kucyibuka iteka, ubwo tubona tubayeho ubu, tuzutse, twari twarakuwemo umwuka w’ubunyarwanda, tugaterwamo ikiremo kitagira inkomoko, kimira ubwenegihugu, dukomora k’u Rwanda, twitana ibisambo dusangira ubusa, twarahinduwe ibisabantu, agaciro kacu karacuye, dusoma urupfu buri munsi.

Dusubize amaso inyuma, twibuke umukeno urimbura, twiteraga nk’umwitero. Agasuzuguro karatuzonze tutagira ubuntu, Igihugu cyacu cyaragabijwe ubuhemu. Dushyigikire aho u Rwanda rugeze mu kugwiza uburame, rusendera ituze n’amahoro, umugisha utagisha, inzangano n’amacakubiri twarabiteye umugongo, abayasigaranye bake, badahabwa icyicaro mu gitaramo.

Ubwo nkomoje kuri aba bagishaka kuroha u Rwanda, reka ngire ijambo mbabwira: bararota inzozi zuzuye umuruho, baraharanira imihana, bariyahura ubudâhanûurwa, barihemukira bihekura.

Ntawahemukiye u Rwanda ngo aganze, arambe aturwa ibisingizo. Igihango cyo kubyarwa n’u Rwanda kirasama, iyo urushoye mu maboko y’ababisha.

Reka ngaruke ku bandika bifashisha ikoranabuhanga, baroga ababyiruka bisunze ikinyoma. Muratutira ubutagwiza, ukwanda k’u Rwanda kuzabahinyuza, agaciro k’Abanyarwanda kazabanyomoza iteka.

Ariko kuki tutakorera hamwe ngo dusenyere umugozi umwe, maze ngo murebe ngo u Rwanda rurakomeza kuganza? Harya ngo murashaka ko "demokarasi" yo kuryana iganza? Abambaye ikirezi, bazi ko cyera, bo bavumbuye igisobanuro nyakuri cya demokarasi, basanga ari aya mahoro aganje mu Rwanda, basanga ni ukubaho umutima udahagaze, basanga demokarasi bivuga guha abenegihugu kugana ishuri, ntawe uhejwe. Basanze kandi demokarasi ari uyu mutekano usendereye, duhaho n’abandi bawukeneye.

Demokarasi nyayo, ni uku ubuyobozi bugabira Abanyarwanda inka, nta demokarasi iruta kwishyira hamwe tukoroherezwa kugerwaho n’ubuvuzi budahenze, budaheza.

Demokarasi nziza ni uku u Rwanda rwashyizeho gahunda iteganyiriza Abanyarwanda muri Ejo Heza, nta demokarasi isumba gufasha abari mu zabukuru ingeri zose kubona amafaranga abatunga; demokarasi ni ugufasha abatishoboye biciye muri gahunda y’ubudehe, kwiyubakira ibikorwaremezo, kurwanya isuri, guhinga ibibatunga, biciye muri gahunda za Leta zirimo ubudehe.

Nta demokarasi iruta kugira ubuyobozi buharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, hashyirwaho gahunda zirwanya ubukene mu baturage.

Muri uru rwandiko, reka ngire uwo mbaza aha: Harya ngo nta buryo buhari Abanyarwanda bahura ngo baganire? Harya iyo Abanyarwanda bahuriye mu Nteko z’Abaturage, baba bagiye mu mirwano? Ni hangahe kuri iyi Si yose, haba Umugoroba w’Imiryango, Abanyarwanda bakaganira ku byateza imbere umuryango? Ese inama iba nyuma ya buri muganda usoza ukwezi, Abanyarwanda ntibaganira?

Harya iyo Umukuru w’u Rwanda yasuye Abanyarwanda abasanze aho bari, mu Turere no muri diaspora, ntibaganira? Demokarasi iruta kugira Inzego zihagarariye abaturage uhereye mu isibo, ni iyihe? Ku rwego rw’Umudugudu bagahurira mu Nama Njyanama y’Umudugudu, aho abaturage bose batuye Umudugudu baba bagize Inama Njyanama y’Umudugudu, aho banyuza ibitekerezo byubaka Umudugudu batuye, ntibikorwa se mu buryo bwo kuganira? Buri rwego rw’imitegekere rukagira Inama Njyanama ireberere abaturage, aho igikorwa cyose kigomba kuganirwaho kuri buri rwego kugira ngo abaturage bagire uruhare mu miyoborere y’Igihugu?

Naragenze, nsoma ibitabo, nabibonye hake!

Ntihazagire uzibeshya ngo abeshye Abanyarwanda ngo abafungire mu cyuka cy’ikinyoma kigamije kubanyaga ibyagezweho, ngo twongere dusubire mu isibaniro nyuma y’ubwitange bukomeye bw’abana b’u Rwanda, bemeye kumena amaraso yabo ngo u Rwanda rwongere rubeho.

Twikomereze imihigo!

Karangwa Sewase


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .