00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ku nkoramutima yanjye Nyakwigendera Col Dr. Karemera Joseph

Yanditswe na Mweusi Karake
Kuya 16 October 2024 saa 11:01
Yasuwe :

Ni iki ushobora kuvuga ku nshuti yawe, mwamenyanye mu myaka isaga 50 ishize! Twahuye bwa mbere muri Gicurasi 1973 mu isomero ry’ishuri ryisumbuye twigagamo rya Kololo, ni ukuvuga ngo imyaka isaga 51 irashize.

Mugenzi wanjye Kazayire [twiganaga] yahise avuga ngo “Uyu muhungu asa n’Umunyarwanda”, mpita mwemerera ko ari we kugira ngo atagira ibindi arenzaho, byaba bibi cyangwa byiza. Joseph ntacyo yarengejeho, yakomeje kwisomera ibitabo nk’aho atatwumvise.

Kololo ryari rimwe mu mashuri akomeye muri Uganda, rifite abanyeshuri basaga 2000. Kubera iyo mpamvu, abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere bahabwaga iminota 40 gusa yo kujya mu isomero. Nkimubona [Joseph] namenye ko ari uwo mu cyiciro cya mbere kubera impuzankano yari yambaye. Naravuze nti ‘Niba ari Umunyarwanda, ni mushya’, kuko abahamaze iminsi twabaga tuziranye.

Byaje kuba amahire, bamushyira mu nzu twararagamo mu gice cy’Iburengerazuba bw’amacumbi ya Bugolobi, ubucuti bwacu butangira ubwo.

Nirinze kumuvugaho nkoresheje inyito z’ibyubahiro atari ukumusuzugura, ahubwo ku bw’impamvu zitandukanye. Impamvu ni uko ari inyito zose yakoreye, arazikwiriye ariko ni nyinshi ku buryo kuzikoresha zose bigoye.

Nkomeze se mwite inshuti yanjye Mudaheranwa nk’uko twajyaga tumwita? Ni ijambo rigora abatavuga Ikinyarwanda. Hari uwigeze kumbaza niba ari ijambo rimwe cyangwa interuro!

None se mwite Dogiteri, Nyakubahwa Minisitiri, Ambasaderi, Senateri? Hari n’indi nyito y’ingenzi itajya ikunda gukoreshwa y’uko yari ‘Umwe mu bayobozi bakuru ba RPA’ mu gihe cy’urugamba.

Reka twigarukire ku myaka y’ubuto bwacu mu mashuri yisumbuye. Kubana na we byabaga ari byiza, ari ibihe by’akanyamuneza, urugwiro n’urukundo. Yari arenze kuba inshuti yanjye, yari inkoramutima muri byinshi bimwe ntanashobora kwandika aha.

Ubwa mbere duhura, yari avuye mu ishuri ryo mu cyaro atamenyereye Kampala. Byasabye kumutembereza ibice byinshi by’umujyi, ndabimwereka nk’aho bagurira imyenda, ahaba abakecuru bacuruza ibiryo bihendutse ndetse n’aho bacuruza ibyo kunywa rimwe na rimwe bakanakopa.

Yajyaga ansetsa, akambwira ko ari njye watumye aba Dogiteri. Umugore we Anne na we yajyaga ambwira kenshi ko ajya amwumva abivuga.

Byose byatangiye mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, ubwo yashidikanyaga kuri Kaminuza akwiriye gusaba ngo azakomerezemo amasomo. Nk’umuntu wari inshuti ye, namuhatiye guhitamo Ubuvuzi.

Abonye nkomeje kumutitiriza, yampaye urupapuro arambwira ngo ‘akira wandikeho icyo ushaka’. Nabanje gukeka ko abeshya ariko mbona ko akomeje. Urupapuro nararufashe nandikaho Ubuvuzi, by’umwihariko ibijyanye no kubaga. Nujuje n’aha kabiri ndetse n’aha gatatu. Ngurwo urugero rw’ubucuti twari dufitanye. Aho yemera ko umuntu aruta amuhitiramo ibyo aziga.

Byasaga nk’igikorwa gito ariko yaratsinze, akomereza mu Ishami ry’Ubuvuzi birangira abaye Dr. Joseph Mudaheranwa Karemera. Kumwumva babimwita byaranshimishaga cyane.

Mudaheranwa nk’uko twakundaga kumwita, yari afite umwihariko wo kureba kure. Ndibuka ubwo yari muri Kenya nk’impunzi, yemeye kureka akazi k’ubuvuzi mu bitaro byigenga. Ni akazi kamuhembaga umushahara ukubye gatatu uw’umudogiteri usanzwe.

Yakavuyeho ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore muri Kaminuza ya Nairobi. Abantu bose bamubwiraga ko n’iyo yazana iyo mpamyabumenyi ya Master’s, adashobora kubona akandi kazi kamuhemba amafaranga menshi nk’ayo.

Amaze kudutsembera twabihinduyemo urwenya, tukajya tumuserereza ngo ‘ukunda bashiki bacu cyane ku buryo bidatangaje kuba uhisemo kujya kwiga ibyo kuvura indwara zabo’.

Ya masomo nayo yaje kuyareka, ajya mu nyeshyamba za Uganda National resistance Army ( NRA). Ageze muri Uganda ntabwo yigeze ajya kuba muri hoteli kandi yari abifitiye ubushobozi, yanga no kujya kubana n’abandi basirikare bari inshuti ze.

Yaje kubana nanjye mu macumbi ya Kaminuza ya Makerere, mu byumba twitaga Comples hall. Ubucuti bwacu bwari bukiri bwose. Ubwo yambwiraga ko yahagaritse amasomo yo kwiga Master’s, naratunguwe. Naketse ko ari kwikinira. Icyakora we yari yaramaze kubona ko nafata imyitozo ya gisirikare, ari byo bizatuma agira uruhare mu kubohora igihugu cyacu.

Nakwandika byinshi ku muvandimwe [Joseph], Dogiteri, Umwe mu bayobozi bakuru ba RPA, Minisitiri, Ambasaderi, Senateri, Umubyeyi akaba na Sogukuru. Kubyandikaho byose byansaba kwandika igitabo, aho kuba urupapuro rumwe mu kinyamakuru. Imyaka 50 turi inshuti ni myinshi ku buryo itajya ku mapaji make.

Reka nitse gato: Ku babanye natwe mu mashuri yisumbuye, muribuka ko nubwo yigaga ibya siyansi, yakundaga kugaruka kenshi ku magambo yo mu bitabo by’ubuvanganzo? Umwe mu banditsi yakundaga ni Shakespeare, by’umwihariko ijambo Marc Anthony yavugiye ku kiriyo cya Julius Ceasar rifite umutwe ugira uti ‘Nshuti, Banya-Roma, baturage muntege amatwi,’

Joseph yari azi iri jambo ryose mu mutwe.

Rigira riti “Naje gushyingura Caesar, ntabwo naje kumushimagiza

Ibibi abantu bakora, birabakurikirana na nyuma yo gupfa

Akenshi ibyiza bakoze byo bihambanwa nabo

Bibe no kuri Caesar.”

Joseph rero, iri jambo wakundaga ntaryo ndakoresha nta n’ubwo ndyemeye. Ibibi wakoze ari byo bijyana na we mu mva ariko ndagusezeranya ko ibyiza wakoze bizakomeza kubaho imyaka ibihumbi n’ibihumbi nyuma yawe.

Biri mu rugamba rwo kubohora igihugu wagizemo uruhare. Biri mu kuba abana bawe, abanjye n’abuzukuru bacu batazakurira mu buhunzi nk’uko twabukuriyemo. Biri mu kuba wowe nka Minisitiri w’Uburezi waratangije bwa mbere Inama Nkuru y’Ibizamini yatumye abana b’u Rwanda bajya mu mashuri yisumbuye bidashingiye ku gukekeranya, ahubwo bikanyura mu nzira ziboneye aho buri wese agendera ku manota yagize.

Icyakora hari ijambo ryo mu mbwirwaruhame Marc Anthony yavugiye ku mva ya Caesar twemeranya, aho asoza avuga ngo “Mumbabarire, Mumbabarire, Umutima wanjye uri kumwe n’uwa Caesar mu mva. Dutuze kugeza wongeye kungarukira."

Niko nanjye bimeze kuri Joseph muri aka kanya turi kugusezeraho. Umutima wanjye uri muri iyo sanduku uryamyemo kugeza wongeye kungarukira.

Twaje kwizihiza ubuzima bwawe bamwe muri twe dusangiye mu buryo butandukanye. Ni urugendo bamwe twabanyemo mbere y’abandi ariko indangagaciro zawe zizakomeza kubana nawe binyuze mu bihe byiza twagiranye.

Nubwo Joseph yaba atari kumwe natwe mu mubiri, roho ye izakomeza kongorera imitima yacu, itwibutsa ibihe byiza, ikomeze imirunga ihuza imiryango.

Ikintu nzahora mwibukiraho cyane, ni umutima uhorana icyizere cy’ejo heza nubwo ingorane zaba ari nyinshi, nka cya gihe mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwo we n’itsinda ry’abaganga bari kumwe bashirirwaga n’ikinya. Yakomeje gushikama, ashaka igisubizo, aba isoko y’imbaraga n’akanyabugabo kuri benshi muri twe.

Mu gihe dusezera kuri iyi Ntwari yatabarutse, mureke twibukiranye ibihe byiza twagiranye ubundi dukomeze inzira twatangiranye. Nubwo atazongera kugendana natwe mu buryo bugaragara, indangagaciro ze zizakomeza kuba mu mitima yacu.

Kuri Anne Numutari Karemera, iri ntiribe iherezo ry’ubuvandimwe bwacu. Nshobora kutagira byinshi byo kuguha wowe n’abana ariko ndahari mu bushobozi bwanjye bwose.

Col Dr. Karemera Joseph, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .