Nk’umuntu umaze imyaka igera kuri 20 mu itangazamakuru ry’u Rwanda, nabonye byinshi nk’ibi bigamije guharabika isura y’ubuyobozi bw’u Rwanda.
U Rwanda rumaze igihe rushinjwa by’amaherere kugira uruhare mu bibazo byugarije Congo. Rwaribasiwe ngo rwashoye amafaranga mu guteza imbere ubukerarugendo, cyane cyane ruzira ubufatanye rwagiranye n’amakipe y’i Burayi.
U Rwanda rwaribasiwe ruzira gushyira abagore n’abakobwa ku isonga ry’iterambere rwubakiyeho, barushinja kubikoresha nk’amayeri yo kujijisha amahanga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu.
Rwaraharabitswe bikomeye ruzira ko ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Kuba ruherutse kwemera gufasha Mozambique guhangana n’ibyihebe nabyo byabaye ikibazo.
Sosiyete ya Crystal Ventures ihora iterwa imijugujugu izira gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi no kubaka ibikorwaremezo hirya no hino muri Afurika, ikazira gusa ko ari iyo mu Rwanda kuko izo mu Banyaburayi n’Abanyaziya ntacyo zitwaye.
U Rwanda rurazira kwifashisha uburyo mpuzamahanga bwashyizweho nka Interpol, nk’aho rwo nta burenganzira rufite bwo gukurikirana abakoze ibinyuranye n’amategeko rugenderaho.
Ikintu gitangaje ni uburyo abihishe inyuma y’ibi birego, imyaka yahindutse ariko bo batigeze bahinduka. Imyaka ibaye 20 bahora basubiramo ibintu bimwe.
Itsinda rya mbere ry’aba bantu rigizwe n’abahoze muri Leta yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mashyaka nka MRND na MDR Parmehutu barangajwe imbere n’abarimo Agathe Kanziga Habyarimana, Charles Ndereyehe, Celestin Mutabaruka, Joseph Mugenzi, Marcel Sebatware na Gaspard Musabyimana.
Haza irindi tsinda ry’abahoze ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babuze ayo bacira n’ayo bamira, nyuma yo kwishora mu byaha bya ruswa n’ibindi, bagahunga ubutabera ngo batabiryozwa. Abo uzasangamo nka Theogene Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Jean-Marie Micombero n’abandi.
Hari irindi tsinda ry’abakomoka ku bajenosideri biganje cyane mu Bubiligi barimo nka Natacha Abingeneye, Placide Kayumba, Ruhumuza Mbonyumutwa, Liliane Bahufite bibumbiye mu Ishyirahamwe Jambo Asbl ryubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Ni itsinda riterwa ingabo mu bitugu n’abarimu ba za Kaminuza ndetse n’abanyamakuru nka Charles Kambanda, Filip Reyntjens, Charles Onana na Peter Verlinden.
Irindi tsinda rigizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta itarigeze na rimwe yiyumvamo ubuyobozi bw’u Rwanda. Uzasangamo imiryango nka Human Rights Watch, Amnesty International, Committee to Protect Journalists n’indi.
Hari itsinda rya gatatu rigizwe n’abanyamakuru banga u Rwanda urunuka, biganje mu bihugu by’i Burayi. Icyiciro cya kane nicyo gikomeye kigizwe n’ibigo by’ubutasi by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi n’abanyapolitiki badashaka Guverinoma y’u Rwanda.
Ibyo turi kubona muri iyi minsi bisohoka mu nkuru zitangazwa mu cyiswe ‘Forbidden Stories’, ni uruhurirane rwagizwemo uruhare n’ibyo byiciro bine tuvuze haruguru.
Wakwibaza ngo intego ni iyihe? Intego ni ugushwanyaguza u Rwanda by’umwihariko guhungabanya amatora rusange ruri kwitegura, guhatira abanyapolitiki b’abanyaburayi kwifatira u Rwanda ku gahanga, kudurumbanya abafatanyabikorwa u Rwanda rwari rufite mu bijyanye n’ubukerarugendo no gutesha agaciro imbaraga za Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo byose icyo bigamije no ugusubiza inyuma iterambere u Rwanda rugezeho ryubakiye ku bisubizo abaturage bishatsemo.
Ikintu kintangaza ni uburyo abantu bafite bo kubibafashamo ari abantu nka Theoneste Rudasingwa, Samuel Baker n’abandi.
Ibyo bihita binyereka ko mu nkuru za Forbidden Stories nta kintu gishya kirimo. Ni ukugarura amakuru ashaje atangwa n’abajenosideri, abanyapolitiki babuze epfo na ruguru n’ababuraniwe bashaka viza zo kujya i Burayi.
Hari amagambo yigeze kuvugwa na Toni Morrison, umwanditsi w’umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika, ku rwango n’ivangura risenya.
Yagize ati “Akamaro konyine k’urwango ni ukurangaza abantu. Rituma uva mubyo wagombaga gukora, ugahora usobanura gusa impamvu uriho.”
Icyo izi nkuru za Forbidden Stories zigaragaza, ni urwango karemano rwibasiye abirabura nkuko Toni Morrison yabigarutseho.Barashaka kuturangaza bakoresheje ibitutsi by’amoko yose.
Igiteye inkeke ni uburyo bashaka ko Isi ifata u Rwanda nk’igihugu cyapfuye, kiyobowe n’abayobozi b’abagome kandi badafite imbaraga, bakeneye abazungu ngo babatabare.
Batekereza ko bashobora kongera gufata abanyarwanda nkuko abakoloni b’Ababiligi babigenje, hamwe bavugaga ngo ‘musimbuke’ tutabikora bakaduca ‘ibiganza’.
Icyo nabifuriza ni amahirwe masa. Nkuko u Bubiligi bwaje kubibona, abari inyuma ya Forbidden Stories bazashyira bamenye ko burya atari buno.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!