00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ikwiriye kubanza kwitokora mbere yo gutokora u Rwanda

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 11 June 2014 saa 11:54
Yasuwe :

Ubwanditsi: Mu cyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyize ahagaragara itangazo ryahamagariraga leta y’u Rwanda kubahiriza amategeko mu guta muri yombi abantu bakurikiranweho ibyaha byerekeranye n’umutekano. Willis Shalita, umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yanditse anenga kuba iki gihugu cy’igihangange cyihutira kureba ibikorwa n’ibindi bihugu kitabanje kwirebaho.
Iyi nyandiko ikurikira igaragara ku rubugarwe mu rurimi rw’Icyongereza, yashyizwe mu Kinyarwanda (…)

Ubwanditsi: Mu cyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyize ahagaragara itangazo ryahamagariraga leta y’u Rwanda kubahiriza amategeko mu guta muri yombi abantu bakurikiranweho ibyaha byerekeranye n’umutekano. Willis Shalita, umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yanditse anenga kuba iki gihugu cy’igihangange cyihutira kureba ibikorwa n’ibindi bihugu kitabanje kwirebaho.

Iyi nyandiko ikurikira igaragara ku rubugarwe mu rurimi rw’Icyongereza, yashyizwe mu Kinyarwanda n’umunyamakuru wa IGIHE.

Leta ya Amerika yagaragaje ibyiyumviro byayo ku bivugwa ku “Ifungwa n’ishimutwa ry’Abanyarwanda mu Rwanda mu mezi ashize”, nk’uko byatangajwe na Marie Harf ukorera mu biro by’Umuvugizi wa Leta ya Amerika.

Itangazo basohoye rigira riti; “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirahamagarira Guverinoma y’u Rwanda gushyira ku mugaragara ibijyanye n’ abantu bafashwe mu mezi abiri ashize…”

Kuri njye, ibi bimeze nko kurengera (soma kurengeera). Ni ukuri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihangange gusa wagirango bagendera ku mategeko atandukanye n’ay’abandi, kandi bigize polisi y’isi yose.

Ariko se, ubu koko abantu batuye mu nzu yubakishijwe ibirahuri bashobora gutinyuka gutera amabuye? Ese ubusugire n’ubutabera bw’ u Rwanda ntibikwiriye kubahwa? Ese iri tangazo rigenewe abanyamakuru ni ryo rikwiriye kwifashishwa mu gukemura ibi, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ambasade I Kigali. Oya rwose.

Reka turebere hamwe ibi:

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifunze abantu 149 bakomoka muri Iraq na Afhganistan mu gihome cya Guantanamo muri Cuba, mu buryo bunyuranije n’amategeko; aho buri mfungwa itangwaho akayabo k’amadolari ya Amerika ibihumbi 900 (hafi miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda) buri mwaka. Nk’umusoreshwa, sinemeranya n’ubu buryo amafaranga yanjye mbona niyushye akuya akoreshwamo.

Ariko se ubundi kuki Amerika ikoresha ubutaka bwa Cuba? Kubera ko badashobora kubabika ku butaka bwa Amerika aho amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika azategeka ko baburanishwa ku gihe cyangwa bakarekurwa. Abenshi muri aba bagabo bafunzwe imyaka irenga umunani bataraburanishwa.

Tudatinze cyane ku cyo umuntu atekereza kuri izi mfungwa, ifungwa ryabo rinyuranije n’amategeko, ni ubunyamaswa kandi ntiryemewe n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Ubu se u Rwanda rubajije Leta Zunze Ubumwe za Amerika iby’iri fungwa ry’abanyamahanga byagenda bite? Ikibabaje kandi kigatera agahinda ni ukuntu abandi biyita ‘Ibihangange” nta wigeze abaza Amerika iby’abo bantu.

Turebe ikindi:

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite hasi ya 5% by’abaturage b’isi yose. Ariko ni yo ifite hafi ya ¼ cy’imfungwa z’isi yose, ni ukuvuga abanyabyaha bagera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 300.

U Bushinwa, bufite abaturage bakubye inshuro enye abaturage ba Amerika, ni ubwa kabiri ariko kure cyane, kuko bufite abanyabyaha miliyoni 1 n’ibihumbi 600.

Ni nde uzasaba ubusobanura Leta Zunze Ubumwe za Amerika?

Naho se ibi:

Dufite ibihugu 69 bigifite igihano cyo kwica mu mategeko yabyo. Imibare igaragaza ko 91% by’iki gihano bitangirwa mu bihugu bitanu, ni ukuvuga u Bushinwa, Iran, Pakistan, Sudan, birumvikana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leta ya Texas nsigaye ntuyemo yaciye agahigo ko kuba imaze kunyonga abantu 500 kuva mu 1976. Ibi bisobanuye ko buri mwaka hanyongwa abantu 13.

Ubundi dipolomasi isaba ko mbere yo gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, uba ukwiriye kubanza kwitegereza neza niba iryawe ari mutaraga.

U Rwanda ni ruto, ariko NTABWO imitekerereze yacu nayo ari mito. Dushobora kwifasha, twarabibashije, kandi tuzakomeza gufatana agaciro ikibazi cy’umutekano kuko ni ngombwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages