Ku mubyeyi utuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira umwana ufite indwara y’umuriro mwinshi biteye impungenge kuri we bitewe n’uko ikigo nderabuzima ashobora kumujyanaho gishobora kuba gifunze kubera ibura ry’imiti cyangwa giherereye mu gace karangwamo n’umutekano muke kubera intambara z’urudaca zikunze kugaragara muri ibi bice by’iki gihugu.
Indi mpamvu ishobora gutuma uwo mubyeyi ahangayika ni ukubera ko icyorezo cya Ebola kiri mu bikomeje guhitana abantu benshi mu Burasirazuba bwa RDC kandi umuriro uri mu bimenyetso bikiranga.
Ariko hari igihe uwo mwana ashobora kuba afite ubundi burwayi burimo Malaria, Iseru n’izindi zitandukanye.
Kugira ngo imiryango ituye mu Burasirazuba bwa RDC ibashe kujya kuvuza abana igihe bagize uburwayi butandukanye babanza kwibaza ibibazo byinshi bitewe n’umutekano muke ukunze kurangwa muri ibi bice.
Usanga mbere y’uko bajya kwa muganga bibaza ibibazo birimo kubanza kureba uko urugendo rwaho bazajya kwivuriza ruzaba rungana, amafaranga bizatwaza, bakareba niba aho bazanyura hazaba hari umutekano ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ibi birangira akenshi bamwe bafashe umwanzuro wo kureka kujya kwivuza cyangwa kujya kwa muganga, kandi mu by’ukuri iyo umuntu arwaye ntajye kwivuza hakiri kare bishobora gutuma ibyo arwaye byiyongera ndetse bikaba byamuviramo n’urupfu.
Intandaro ni umutekano muke?
Umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC umaze imyaka myinshi warashegeshwe n’intambara z’urudaca, cyane cyane iz’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu magana. Kubera uru rugomo rukunze kuharangwa bikunze gutuma inzira zinyuzwamo ibikoresho birimo imiti, ibiribwa n’ibindi n’imiryango ifasha ababaye zifungwa.
Kubera intambara zikunze kugaragara muri ibi bice birimo Goma, Bukavu ndetse n’ahandi, bikunze gutuma inzira zinyuzwamo imfashanyo zirimo imiti, ibiribwa n’ibindi zihagarikwa n’abagize iyi mitwe y’inyeshyamba iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi kandi bituma imiryango myinshi ivanwa mu byabo igahunga ingo zabo ku buryo bigira ingaruka mu gutuma n’abakozi bakoraga mu bigo nderabuzima baba bake kuko baba bahunze ndetse n’imiti ikaba mike.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare muri Nzeri 2025, bwagaragaje ko 85% by’ibigo nderabuzima byakoreweho ubushakashatsi byari bifite ikibazo cy’ibura ry’imiti, naho hafi 40% bikaba byari byaratakaje abakozi kubera izi ntambara.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko abantu 5.794 banduye Ebola muri iki gihugu mu gihe 2.786 bahitanywe nayo. Intara ya Ituri ni yo yari yibasiwe cyane, igakurikirwa na Kivu y’Amajyaruguru.
Ese Abajyanama b’Ubuzima bashobora kuba igisubizo mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC?
Mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kurangwa n’ikibazo cy’umutekano muke gikunze gutuma serivisi z’ubuvuzi zitagezwa ku baturage bahatuye bitewe n’uko ibigo nderabuzima akenshi biba byarafunzwe kubera ibura ry’abakozi, imiti n’ibindi.
Abajyanama b’ubuzima ni bo bashobora kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo kuko usanga aba ari nk’abaturage kuko baba basanzwe bahatuye, bazi ururimi bakoresha kandi ugasanga abaturage ubwabo barabizera kuko baba basanzwe baturanye.
Mu gihe abajyanama b’ubuzima batoranywa neza, bagahabwa amahugurwa n’ubufasha bukwiriye, bashobora kuba umusingi ukomeye mu rwego rw’ubuzima rugaragaramo ibibazo bikomeye muri iki gihugu.
Abajyanama b’ubuzima bashobora kujya mu ngo z’abaturage bakabigisha uko bakoresha amazi meza, kwigirira isuku, kwirinda imibu ishobora kubatera Malaria n’uburyo bategura indyo yuzuye bifashishije ibiribwa biboneka muri ibyo bice.
Bashobora kandi gusuzuma abana bafite imirire mibi bakaba batanga inama ku babyeyi, icyo bakora kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza ndetse n’ibindi byinshi.
Abajyanama b’ubuzima bashobora gutahura ibibazo by’ubuzima byugarije abagore batwite cyangwa ababyeyi baherutse kubyara no guha ubufasha bw’ibanze abafite ihungabana. Batanga amakuru yizewe ku buzima bw’imyorokerere, kandi bagafasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubona ubuvuzi mu ibanga.
Aho amabwiriza y’igihugu abyemera, abajyanama b’ubuzima bahuguwe bashobora gupima no kuvura indwara zitandukanye zirimo Malaria itaragera ku rwego rwo hejuru, bafasha gutanga imiti ku bantu barwaye indwara yo gucibwamo.
Abajyanama b’ubuzima bafasha abarwayi kubasobanurira uburyo bukwiriye bwo gufata neza imiti y’igituntu, Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zitandura.
Iyo habonetse ibyorezo bikomeye nka Ebola, bagira akamaro gakomeye mu kubirwanya binyuze mu gutanga amakuru kuri byo hakiri kare, bafasha gukurikirana abanduye cyane cyane mu kubohoreza kwa muganga hakiri kare, ibituma batabara abaturage benshi ku buryo amatsinda ashinzwe ubutabazi abageraho hakiri kare.
Ibyakozwe n’u Rwanda bikwiriye kubera isomo ibihugu biherereye mu Karere k’Iburasirazuba bwo Hagati muri Afurika. Kubera ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare mu kuvura indwara z’abana, Malaria, umusonga n’izindi zitandukanye.
Mu 2008, ni bwo u Rwanda rwashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima batorwa muri buri mudugudu, bahabwa inshingano zo kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare.
Ni yo mpamvu mu Burasirazuba bwa RDC hakenewe ubuvuzi nk’ubu bwubakiye ku baturage bitewe n’aho batuye kuko bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bikunze kurangwa muri aka gace.
Abayobozi bakora mu nzego z’ubuzima n’imiryango yita ku buzima bakwiriye gushaka abantu basanzwe bizewe n’abaturage kandi bashobora gufasha abarwayi. Abo barimo abajyanama b’ubuzima, abagore, urubyiruko n’abahagarariye abafite ubumuga.
Abatoranyijwe bahita bahabwa amahugurwa bakigishwa uburyo bakwiriye kwita ku buzima, bakerekwa aho bakorera, bagahabwa ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha mu kazi kabo, bagahabwa imiti, ibikoresho by’itumanaho n’ibindi.
Raporo zijyanye n’ubuzima zigaragaza ko mu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashyizweho amatsinda yo kurwanya ko Ebola ikomeza kwiyongera binyuze mu bikorwa byo gupima, kugenzura abahuye n’abaketsweho kuyirwara.
Ibi byerekana ko igihe abantu bakoreye hamwe mu kurinda ubuzima bw’abaturage, bishobora kugira uruhare rukomeye nubwo ibyo bice byaba birangwamo n’intambara zikomeye.
Gukorera hamwe hagati y’abajyanama b’ubuzima, abakora mu nzego z’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango ifasha abatishoboye ndetse n’ibihugu bituranye na RDC byayifasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima bibugarije.
Ubufasha ndetse n’inkunga nyinshi bikwiriye kubanza kujyanwa ahantu bigoye ko babona serivisi z’ubuvuzi.
Umusaruro wo kureba niba byaragize akamaro ukwiriye gupimwa harebwa niba abarwayi bahabwa ubuvuzi igihe cya nyacyo kandi niba nyuma yaho bakomeza gukurikirwana.
Nubwo mu bitaro ari ahantu h’ingenzi ariko ntabwo abantu bose bashobora guhabwa ubufasha mu gihe gikwiriye. Umujyanama w’ubuzima wahawe amahugurwa ashobora gufasha mu gutanga ubufasha bw’ibanze ku bantu bafite uburwayi runaka babasanze mu ngo zabo noneho nyuma bakaba babohereza mu bitaro kuvurwa n’abaganga babifitemo uburambe.
Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibukwiye gutegereza ko intambara irangira kugira ngo butangire kunoza serivisi z’ubuzima. Bukwiye guhera ku gushyigikira abantu basanzwe batuye mu baturage. Kuko iyo bahawe amahugurwa, ibikoresho, uburyo bwo kuvugana n’ibitaro ndetse bagahabwa agaciro, baba umusingi ukomeye mu gutuma ubuvuzi bugera kuri bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!