U Bubiligi bwaba bwaranze kwemeza umudiplomate watoranyijwe n’u Rwanda ngo aruhagararire nka ambasaderi muri icyo gihugu? Amategeko n’amabwiriza akubiye mu masezerano ya Vienne ari nayo agenga ibijyanye n’ububanyi n’amahanga bw’ibihugu, ntabwo ategeka gushyira hanze impamvu byafashe imyanzuro runaka. Icyakora, ni byiza ko ibihugu by’inshuti bikoresha inzira za dipolomasi mu kumenyekanisha uko byumva ibintu ndetse bikaba byanaganirwaho bibaye ngombwa.
Ubwo buryo busanzwe bwa dipolomasi bigaragara ko butakoreshejwe muri iki kibazo. Mu mpera za Nyakanga nibwo twabonye mu binyamakuru byo mu Bubiligi na RFI, ko Bruxelles yanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi w’u Rwanda usimbura Dieudonné Sebashongore wasoje manda ye mu ntangiriro za 2023.
Kugeza n’ubu ntabwo u Bubiligi buratangaza ku mugaragaro impamvu yo kwemera cyangwa kutemera uwo ambasaderi mushya.
Tariki 24 Nyakanga ku rubuga rwa internet rwa Jambo Asbl hasohotse inkuru ifite umutwe uvuga ko “u Bubiligi bwanze Vincent Karega nka Ambasaderi w’u Rwanda”.
Biratangaje kuba amakuru nk’ayo amenywa bwa mbere n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyuma y’ayo makuru ataragaragajwe aho yavuye kuri Jambo News, nibwo twabonye n’ibindi binyamakuru bibyandika ariko nabyo ntibigaragaze uwabibabwiye.
U Rwanda ntabwo rwigeze rutinda gusubiza nk’uko byagaragaye mu itangazamakuru ry’imbere mu gihugu. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati “Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi yaragendeye ku gitutu cya Guverinoma RDC n’icengezamatwara ry’imiryango y’abahezanguni. Ntacyo bifasha ku mubano w’ibihugu byombi.”
Nibwo u Bubiligi bwahise butangariza AFP, ko buzagira icyo buvuga bukoresheje inzira za dipolomasi nk’uko byavuzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu.
Nubwo nta n’umwe wahakana ko u Bubiligi ari igihugu cyigenga, ntibisanzwe ko umwanzuro nk’uwo ukomeye ushobora no guhungabanya imibanire y’ibihugu byombi, umenyekana binyuze mu binyamakuru nk’ibyo twavuze hejuru. Byaba ari ubunyamwuga buke cyangwa ni agasuzuguro kuko ari u Rwanda? Ese byashoboka ko u Bubiligi bwari kwitwara gutya iyo biza kuba ikindi gihugu kitari icyo muri Afurika?
Tuvuge se ko hari abantu runaka mu bushorishori bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bw’u Bubiligi bafitiye ishyari u Rwanda? Impamvu ni uko ifatwa ry’uyu mwanzuro bigaragara ko ryakozwe ku bushake.
Nta kuzuyaza ko umwanzuro w’u Bubiligi washimishije Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye Guverinoma yirukanye mu Ukwakira 2022 Ambasaderi Vincent Karega, biturutse ku ruhande rwo kwikoma u Rwanda RDC yafashe mu myaka ibiri ishize. Ese byaba ari iturufu u Bubiligi bwifashishije ngo bwiyegereze Congo, bushyira mu kaga umubano wabwo n’u Rwanda?
Jambo News yatangaje ko kwanga kwemeza Ambasaderi Karega bifitanye isano n’iyicwa rya Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda, wiciwe muri hoteli yo muri Afurika y’Epfo tariki 31 Ukuboza 2013 bigashinjwa Leta y’u Rwanda. Inshuro nyinshi u Rwanda rwagaragaje ko nta ruhare na ruto rufite mu rupfu rwa Karegeya kimwe n’izindi mfu ku batavuga rumwe nayo.
Ikirenzeho, Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yitwararitse cyane kuri icyo kibazo nk’umudipolomate, yirinda kwivanga mu iperereza ryari riri gukorwa. Yaje kuva muri Afurika y’Epfo ubwo igihe cye muri icyo gihugu cyari kirangiye, mbere gato yo koherezwa muri RDC.
Amasezerano y’i Vienne ari nayo u Bubiligi bwifashishije bwanga kwemera umudipolomate, hari aho yari gufasha akayobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi kuri uyu mwanzuro.
Ukurikije uko ibintu bimeze, biragoye ko u Rwanda ruzemera iki kintu gifatwa nk’agasuzuguro. Si umuco wa Leta y’u Rwanda kujya mu mitsi ariko icyo twakwitega ni uko rushobora kutohereza undi muntu ku buryo umwanya wa ambasaderi uzakomeza kuba aho nta we uwurimo. Byashoboka ko no ku Bubiligi ariko bizagenda.
Igihe nikigera ko u Bubiligi bushyiraho ambasaderi mushya mu Rwanda, birashoboka ko u Rwanda rushobora kubyuririraho nubwo rutazajya mu binyamakuru bihanganye n’u Bubiligi kubitangarizamo.
Turi kugana mu bihe by’umubano mubi hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda tutazi neza igihe bizamara n’ubukana bizaba bifite ariko byashoboraga kwirindwa ukurikije amakuru ahari. Ni akazi k’u Bubiligi kuzahura umubano wahungabanyijwe buhutsi ndetse nta mpamvu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!