00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwifashishijwe na bamwe mu gupfobya Jenoside

Yanditswe na Mwene Ndabarasa
Kuya 21 July 2023 saa 01:43
Yasuwe :

Nyuma y’uko Leta y’abajenosideri ishyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994 igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni, Umuryango w’Abibumbye n’ubwo wabaye indorerezi ntutabare abicwaga, wahise ushyiraho Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Mu byiza rwakoze kuva mu Ugushyingo 1994 harimo nko gucira imanza ba ruharwa bagera kuri 61 bari ku isonga rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari n’ibibi Abanyarwanda cyane cyane abarokotse bazarwibukiraho.

Muri iyi nkuru turagaruka ku buryo uru rukiko mpuzamahanga kimwe mu bintu bikomeye rukwiye kunengwa, ari uko rwakoreshejwe nk’urubuga rwo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byagiye bikorwa n’abunganiraga abaregwa ubundi bigakorwa n’abitwa impunguke babaga bahamagawe mu buryo bwo kunganira abaregwa.

Abavoka n’izo mpuguke begerageje inshuro nyinshi guhakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, ko itigeze itegurwa, ko Abatutsi atari ubwoko, n’ibindi binyoma bigamije guhishira ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bavoka bagaragaje iyo myifatire harimo nk’umubiligi Luc de Temmerman wabanje kuburanira ruharwa Bagosora Théoneste na George Rutaganda. Undi ni Benjamin Constant wasimbuye De Temmerman kugeza urubanza rwa Bagosora rurangiye.Hari kandi Jean Yaovi Degli waburaniraga Jenerali Kabiligi akaza kwirukanywa kubera ubujura.

Abandi ni Jean Philipot waburaniye Protais Zigiranyirazo na Capitaine Nizeyimana Ildephonse; Nicole Bergevin waburaniye Pauline Nyiramasuhuko, Peter Erlinder waburaniye Major Aloys Ntabakuze wahoze ayobora batayo Parakomando, Jean Marie Biju-Duval, Umufaransa waburaniye Nahimana n’abandi benshi.

Abitwa kandi impuguke zifashishijwe n’abaregwa nabo bagize uruhare rukomeye mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Babikoze bakoresheje inyandiko z’ubushakashatsi bashyikirije Urukiko, bakabikora kandi mu rubanza mu gihe babazwaga n’ubushinjacyaha cyangwa n’abacamanza. Muri abo harimo abasivile ndetse n’abihayimana.

Mu bihaye Imana turagaruka kuri Padiri Serge Desouter uri ku isonga mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakabifata nk’umugambi biyemeje. Desouteur yareruye yemeza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndetse ko nta kimenyetso cyerekana ko habaye umugambi wo kuyikora.

Padiri Desouter ubarizwa mu muryango w’abapadiri bera ni Umubiligi uvuka Anvers akaba yarabaye mu Rwanda hagati ya 1968 na 1983. Kuva muri 1968 kugeza muri 1974, Desouteur yabaga mu Ruhengeri (Musanze) ashinzwe ivugurura ry’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bw’inzuki.

Hagati ya 1974 na 1977, Desouteur yashinze kandi ayobora ikigo cy’I Butamwa cyigishaga imyuga “Centre de formation rural de la Jeunesse de Butamwa”. Nyuma yaje gusubira mu Ruhengeri kugeza asubiye mu Bubiligi.

Avuye mu Rwanda yayoboye urugaga rw’imiryango y’abamisiyoneri b’i Burayi rukorera i Bruxelles kuva muri 1993 kugeza muri 2002. Muri Mutarama 1996, yagiye mu nkambi z’abanyarwanda i Bukavu na Goma (hagati y’itariki 2 na 10 Mutarama 1996), akaba umwe mu bashinze ishyaka rya RDR (Republican Rally for Democracy in Rwanda) ngo ryari rigamije gucyura impunzi nyuma ryaje kuyoborwa na Victoire Ingabire dore ko bari baziranye n’umuryango we igihe yabaga Butamwa.

Ubwo yari avuye muri Zaïre (Congo-Kinshasa) yakomereje urugendo mu nkambi mu gihugu cya Tanzania. Padiri Desouter ni umwe mu biyita impuguke ku Rwanda, akaba yanga urunuka FPR-Inkotanyi n’ubuyobozi bwayo.

Bamwe mu bantu bazi Padiri Desouter basobanura ko urwango afitiye Abatutsi yaba yararutewe n’umukobwa w’Umututsikazi wamubenze ubwo yashakaga kuva mu gipadiri.

Padiri Desouter nk’umubiligi yiyegereje ibinyamakuru by’icyo gihugu maze akwirakwiza ingingo abahahakana Jenoside bagenderaho aho yabwiye ikinyamakuru ‘Le Vif’ ko nta jenoside yabayeho, ko mu Rwanda nta Batutsi bagera kuri 500,000 babagamo ndetse ko ari FPR yishe abantu n’ibindi binyoma bikwirakwizwa mu mizindaro n’abari mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Desouter yabisubiyemo kenshi ndetse yandika igitabo yise “Rwanda: Le Proces du FPR” aho yakoreye ubugororangingo bw’amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku itariki ya 4 Mata 2006, Desouter yatanze ubuhamya mu Rukiko i Arusha nk’impuguke ifasha ababuraniraga Col Bagosora, Col Nsengiyumva, Gen Kabiligi na Maj Ntabakuze atangaza ko ijambo Jenoside ryahimbwe na FPR.

Ku itariki ya 11 Gashyantare 2002, Padiri Desouter na none yatanze ubuhamya mu rukiko nk’impuguke mu rubanza rwa Pasiteri Elizaphan Ntakirutimana. Yabwiye abacamanza ko muri 1990 nta mpamvu n’imwe yari ihari yo gutuma FPR itangiza urugamba, bivuze ko ibyabaye guhera icyo gihe na nyuma y’aho byabazwa FPR.

Padiri Desouter ni umwe mu biswe impuguke bakoreshejwe n’imiryango ndetse n’inshuti y’abakurikiranwe n’urukiko I Arusha ngo babavuganire kimwe n’abandi benshi tuzagarukaho harimo Helmut Strizek, umudage wakoreye mu Rwanda hagati ya 1980 na 1983, umubiligi Prof Filip Reyntjens n’abandi benshi.

Col Bagosora n'abamwunganiraga ni bamwe mu bagiye barangwa n'amagambo ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages