Umusuwisi w’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe witwa “Karl Jung”, yigeze kwandika ko ubwonko ari igice cy’umubiri twakwita “gitagatifu”. Yagize ati “Ni ingoro ibigenga umubiri byose biberamo, ndetse n’ibiduhuza n’abandi, uburyo twitwara, uburyo dukura haba ku mubiri ndetse no mu myumvire, yewe n’ubuduhuza n’umugenga mukuru wa byose.”
Yahamyaga ko ubwonko ari mudasumbwa ndetse ko muntu yatanga icyo afite cyose ngo abusigasire, abubungabunge. Ubwenge nabwo rero ngo butuye i Bwonko! None twakwibaza ngo ko tubizi, kandi tukarenga tukanywa ibibuyobya ndetse birenga bikananegekaza ubushobozi kamere bwabwo?
Hashize iminsi hagarukwaho ibibazo by’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biteye inkeke muri rusange no mu rubyiruko rwacu by’umwihariko. Kumwe rero icyago kiza gihetse ikindi; hanavuzwe kenshi ko ubwandu bwa SIDA ndetse n’indwara zo mu mutwe bikomeje kwiyongera no kwiganza mu rubyiruko ku muvuduko tutigeze tugira mbere.
Ibi bibazo byose urebye bifite aho bihuriye, kimwe kikaba cyatiza umurindi ikindi. Benshi mu bakoresha ibiyobyabwenge bavuga ko babiterwa n’ibibazo baba bashaka kwiyibagiza ho gato. Ibi ubwabyo biganisha kuri zimwe mu ndwara zo mu mutwe nko kwiheba, agahinda gakabije, ukwiyanga, n’izindi. Hakaba rero n’abajya mu busambanyi batikingiye kubera agasamusamu k’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga kabagezemo.
Turamutse dufite umwanya, twanavuga ku kuntu ibi byishimo by’igihe gito kandi bihutiweho ari akarango ko kureba hafi no kugira intekerezo zitita ku hazaza kandi zikabangamira imyagukire ya nyirazo.
Twaninjira cyane mu bijyanye n’uburyo kimwe muri ibi bibazo kiganisha ku kindi, bityo umuntu akaba yakwisanga byose byamuhuriyeho. Ariko buri wese ibi yabiha akanya gato akabitekerezaho.
Reka twe twigumire kuri bibiri twakomojeho. Inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byigiza umuntu kure y’abe akenshi bikamusigira abadashobora kumuhwitura yatannye. Wenda duhereye ku gisekuru cya gatandatu cy’umuntu, twabara abantu 256 babayeho mu bisekuru byo ku babyeyi be bombi kugira ngo we avuke abeho.
Wowe usoma ibi, ndagira ngo ufate akanya utekereze gato ku miruho, ibibazo by’ubuzima, ibihe bigoye, imihangayiko, indwara, imibabaro n’intambara banyuzemo kugira ngo ubu none tube tukubona nk’umwe mu mbuto bagiye bahangayikira ngo zizabeho zinakomeze uruhererekane rw’umuryango! Ariko kandi unatekereze n’ibyishimo, urukundo, ishyaka n’icyizere byagiye bibaranga bizeye ko umuryango uzakomeza kubaho wemye kandi uganje binyuze mu babakomokaho, uko ibihe biha ibindi.
Ni urwo urugendo byaciyemo kugira ngo ubu nonaha ube uriho. None ni kuki wakwemera kwisanga uri mu nzira ziganisha mu gutenguha ab’iwanyu kandi nibura atari n’iby’akanya gato ngo bigire igaruriro ryoroshye? Nyamara uwashaka yajya abanza gutekereza ku muryango we nibura, mbere yo kwishora muri ibintu by’inzoga nyinshi n’ ibiyobyabwenge!
Twese tuzi ukuntu gusenya byihuta cyane kurusha kubaka. No kuba imbwa ni uko! Kuzavamo umuntu w’umugabo byo biraharanirwa kandi bisaba igihe. Dore uburyo ibiyobyabwenge byihutisha igikorwa cyo gutenguha rwa ruhererekane rwose rugize umuryango w’umuntu, tuzi ko uko umwana akura ariko tuba tumwifuriza kuzaba umuntu wifitiye akamaro akakagirira n’abandi cyane cyane umuryango akomokamo.
Iyo umuntu atangiye kubatwa n’isindwe n’ibiyobyabwenge biba ukundi. Icyizere yagirirwaga gitangira kuyoyoka, inshuti nyazo zigatangira kumucikaho. Ibi bimushyira mu kaga ko kuba ariho ariko akikijwe n’abantu bake babasha kumugirira akamaro kuko abandi bamwihunza buhoro buhoro.
Uwo muntu yisanga inshuti asigaranye ari “ibigare” basangira ibyo banywa; bigoye kubonamo uwaramura undi bibaye ngombwa. Uko izo nshuti zitindana, ni ko akenshi zimaraho ibintu zitunze. Kenshi twumvise inkuru z’abantu bagurishije utuntu twabo ngo babashe kubona ibiyobyabwenge cyangwa inzoga kandi birahenda burya.
Twumvise n’abandi bashiriwe bagatangira gukorakora no kwiba ngo hato babone ubwishyu baramuke. Kwiba, kubeshya, kuriganya ntibiba bikiri ikizira. Ibi aba mbere bibabaza cyane bakabura uko babigira n’abo mu muryango wa bene uwo muntu; aka ya mvugo yo mu ndirimbo yitwa “Nyiratunga”, mu gitero cyayo kigira kiti “uwo mwana yavutse ari umwe, ngo azamare nyina agahinda; maze ahubwo arakamutera”. Ni byo rero. Nta muryango ushimishwa n’uko uwabo ari mu banywa inzoga cyane ku musozi, cyangwa mu barimo kubatwa n’ ibiyobyabwenge!
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bibishamikiyeho giherutse gutangaza muri raporo yacyo, ko mu mpamvu zirimo kongera ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa SIDA; iziri ku isonga ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Ntibisaba gutekereza cyane ngo wumve ko abantu banyweye ibiyobyabwenge cyangwa basinze, bitaborohera kwibuka kwikingira mu gihe k’imibonano mpuzabitsina, cyangwa se kugira ubundi bwirinzi igihe bagiye gufata ibiyobyabwenge bisangiwe binyuze mu kwitera inshinge! Ntibinasaba kandi kuba inzobere ngo ubashe kumva ko bucyeye bwaho, ingaruka z’ibyo bintu zatuma umuntu atangira kwiheba no gucanganyikirwa yibaza igikurikiraho, bityo akisanga yagize ibibazo byo mu mutwe. Iyo raporo yanzura ivuga ko bene abo bantu baba bafite ibyago byo kwandura SIDA bikubye gatatu iby’abatitwara uko.
Mbere ya 1998, Igipimo cy’igwingira ry’abana mu Rwanda cyasagaga 55%. Ni ukuvuga ko ku bana 100 bavukaga muri iyo myaka; nibura 55 muri bo bahuraga n’igwingira batarageza ku myaka itanu. Igwingira kandi rigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bw’umwana, ndetse ku buryo hari igihe rigabanya ho 24% by’ubushobozi ubwonko bwakagize igihe umwana azaba umuntu mukuru.
Ibi byateye ubwoba umwe mu inshuti twabiganiriyeho n’uko agira ati “biragoye kumenya niba ntari muri abo 55 bahuye n’icyo kibazo nkiri muto; ibyiza ni ukwigizayo ibishoboka byahungabanya ubwonko bwanjye, dore ko hari n’iby’umuntu bwite atabasha kwirinda uko ashaka” , Nanjye nti “None na 86% by’ubushobozi bw’ubwonko bwaba bwarasigaye dukomeje gusukamo ibiyoga n’ibiyobyabwenge; ubwo hazacura iki?”
Umuryango wacu waciye mu makuba akomeye anakomeje kugira uruhare mu bibazo by’ubuzima duhura na byo, harimo n’ubwo mu mutwe. Abashinzwe kubwitaho no kugabanya izo ngaruka bagerageza uko bashoboye ngo bahangane na byo. Ntidukwiye guterwa ngo natwe ubwacu twitere twisonge rero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!