Ndabakeje, ndabaramukije ndabasuhuje, sinateguje ariko ndavunyishije. Munyemerere munyakire, mumpe n’umwanya tuganire. Ijoro ryakeye naraye ntasinziriye, kubera urungano twaganiriye, nkumva intimba rwikoreye. Abenshi muri aba bene Kanyarwanda, ni impamo bafite agahinda.
Imitima ikomeje gushenguka, nubwo mutabumva barataka. Ntibabona icyerekezo cy’ubuzima kizima, nta n’amahoro bafite mu mitima. Ndabinginze nimuze twegerane tuganire, munyemerere mbabaze. Ntabwo nifuza ko munsubiza, nimumara kumva ibyo mbabaza, mufate umwanya wo kwisuzuma, maze mwisubize mu mitima.
Data, nubwo njya nkurata, nkumva bose ubaruta, ariko burya ndanakugaya. Ni uko ntafunguka kuko ntagutinyuka, ngo utabyita kukubahuka, naho ubundi nakakubwiye. Iyo utashye ntunsuhuza, tuvugana ushaka kuntuma gusa, yego umpa ibyo nkenera gusa si byo bivuze kurera. Burya njya ngukenera, nkumva twaganira, nkabura aho naguhera, kuko nta mwanya ungenera, ndetse nkaba ngutinya.
Mama, uri isoko y’ubuzima n’uburere buzima ariko gushaka amaronko byagutwaye ubwonko. Ntukimenya uko niriwe ndetse n’aho niriwe. Ubu umwana wawe, ameze nk’uwatawe, mubanye nk’abantu baziranye, cyangwa baturana batavugana. Ibuka cya gihe ubabara, ndavuga umunsi umbyara. Urumva ukwiye kumpara, ukandeka nkigunga, nkagera n’aho niyanga?
Marume, ngo Nyokorome akuruma akurora koko. Ubu koko wankuyeho amaboko, utuma mbaho uko mbayeho uku? Masenge, kuki utari inshuti yanjye? Ubundi muri rusange, wakabaye umuntu wanjye, ukajya umara impungenge.
Mwalimu twizera, uturera, ni gute waje kwemera ko kamere ikugaragura? Ugatsindwa ikakugarika, inshingano ukazireka, isuzuma ukarigoreka? Uwo muvanye mu mashuka, umuha amanota atabarika, nyamara urimo umushuka? Unahemukira uzamuha ikiraka, utazamubonamo umumaro amushakamo, nyuma yo kumuha umurimo?
Padiri na Pasitori, ko twumvaga muri hatari, byagenze bite ngo mutwiyereke, maze natwe tubatinyuke? Abana b’abakorakore, babashimashime musinzire, imifuka muyizamure, arimo yose muyabagabire? Babakuremo amakanzu yera, mubikorere n’ahera, amakoti n’amakaruvati, amajipo n’amashati, babasige mwambaye ukuri! Mutinyuke mubegere, biriya byose mubibakorere, nibucya na none bisubire. Abakadutoje gusenga, ko mudushukisha amafaranga, mukatuyobora mu gucumura?
Polisi, musirikare dukunda kwita Afande, wowe ukwiye no kwica amande. Ngaho egera ku ruhande, maze nguhe Ikinyarwanda, ntaguteje rubanda. Iyo tukubona ugenda, ushikamye urinzwe, tuba tubona udasanzwe. Gusa iyo umwana ubyaye, w’amatuza cyangwa amataye, akwigaruriye, ikuzo uba uritaye.
Mubyeyi, ko unkubita mu rugo ngo singakorere ku jisho, kuki wambara umukandara ari uko ubonye Polisi? Ukoresha telefone utwaye, bagufata nkabona utanamwaye, nyamara umwana utwaye, umushishikariza gukurikiza amabwiriza.
Ntabwo nibagiwe abakoresha batuvuna iyo badukoresha, bakatugora iyo duhembesha. Sinakwibagirwa abatwima amahirwe, bakatwima akazi tutabuze ubushobozi. Baduhora umusatsi twateretse, cyangwa twasutse, n’inyandiko zidutatse ku mubiri nko ku maboko. Nyamara ibyo dukwiye, bakabiha abatabikwiye, kubera isano n’umubano biri hagati yabo.
Hari byinshi nakababwiye, ariko reka mbe ndekeye. Mbivuze ngo naba mbatutse, kandi naba mbubahutse. Ndetse naba mpemutse, ni yo mpamvu mbiretse. Gusa mu bayobozi harimo ab’indorerezi, mu baganga huzuyemo baringa, abarera barimo n’ibirara.
Burya twumva ibyo muvuga, tukabigereranya n’ibyo mukora, bikaturenga bikaducanga, no mu mitwe bikivanga. Nawe se, abakwe murabifuza, abakazana mukabangiza, abana mukabararana, mukababyaza mukabihakana, mukabatererana mukabababaza.
Yemwe, reka ndekeraho. Ngaho murabeho, gusa mwitekerezeho, musuzume iyi imibereho, murebe ko hari icyo mwayihinduraho. Kugira ngo ababareberaho, babashe kubigiraho, maze ibyo mubitezeho, bazabashe kubigeraho.
Murakoze yari Ganza K. Bertin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!