Umuco nyarwanda udufasha kumva neza uko u Rwanda rwariho kubera indangagaciro na kirazira rwari rukomeyeho. Zimwe mu ndangagaciro turi bwibandeho ni Ubumwe n’Ubudaheranwa. Kirazira na zo ni nyinshi ariko nkeya muri zo twavuga: kirazira kwica, guhemuka, kugambanira undi cyangwa igihugu.
Tugarutse ku ndangagaciro, ubumwe bugaragarira mu bufatanye, ubusabane, ubucuti, urukundo, icyizere n’ibindi byarangaga Abanyarwanda. Ibi bigafasha kubaka Ubudaheranwa umuntu agira cyangwa ashingiraho kuko yemera kuba (etre / exister), kubaho (kugira ubuzima) no kubana (kubana n’abandi).
Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka zikomeye mu gihugu, yasenye umuryango nyarwanda, indangagaciro ziteshwa agaciro, bati Kiliziya yakuye kirazira,.. Abatutsi baricwa, imiryango imwe irazima, abandi basigara ari incike/ Intwaza.
Intwaza, ni ababyeyi biciwe abo bari barashakanye n’abana bose bari barabyaye basigara ari nyakamwe. Twavuga ko abahekuye aba babyeyi bari bagamije kubica urubozo ku buryo n’iyo barokoka basigara bameze nk’abapfuye bahagaze.
Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwa RBC 2018, bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ihungabana riri hejuru: Urugero mu Banyarwanda muri rusange, igipimo cy’ihungabana cyari 3,6 % mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kikaba 27,9%, igipimo cy’agahinda gakabije kikaba 12% muri rusange, mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kikaba 35%.
Buri wese yakwibaza uko nyuma ya Jenoside abo babyeyi babashije, bemeye kongera kubaho, bakemera no kuberaho abandi? Kuko benshi bareze imfubyi zari zitakigira kirengera (abuzukuru, abana bo miryango, abana b’abaturanyi biciwe ababyeyi …). Bemeye no kubabarira, babana n’ababiciye, bashyira imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubudaheranwa bw’Intwaza
Ababyeyi b’Intwaza bagaragaje ubutwari, bagira uruhare mu kongera kwiyubaka buhoro buhoro, kubaka imiryango n’Igihugu mu buryo bwabo kandi budasanzwe bwo kwishakamo imbaraga, bakemera kubaho n’ibikomere byinshi bari bafite, bakarwana ishyaka bishyize hamwe mu muryango wa AVEGA – Agahozo. Twavuga ko babashije gukora ibyo Igihugu kitari kubasha gukora!
Nk’uko babyivugira AVEGA – Agahozo yarabahuje ibabera ‘’Umuryango’’ nyuma y’uko buri wese yisanze ari wenyine, nyakamwe, yashobewe kubera ingaruka nyinshi za Jenoside (kwicirwa abawe, kubura ibikenerwa by’ibanze: icumbi, ibigutunga, imyambaro, ubuvuzi …).
Guhurira hamwe mu muryango wa AVEGA-Agahozo nk’ababyeyi b’abapfakazi harimo n’incike byafashije buri wese kumva ko atari wenyine, akumva ko hari abo basangiye akababaro, abo yabwira bakamwumva, bamufasha ariko nawe akabafasha.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, Esher Mujawayo yavuze ko “Hari igihe umubyeyi yashoboraga kuba yambaye umwenda uhindurije, usa nabi, kuko ntacyo yitayeho. Imitekerereze, imyitwarire ye byabaga bitameze neza, akabibwirwa n’undi wamubonye, akanamugira inama, bigatuma yiyitaho”.
Umuryango AVEGA watangiye uhuza abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, ibakorera ubuvugizi kugira ngo babone imibereho myiza: baravurwa kuko benshi bari bafite ibikomere ku mubiri bigaragara (abatemwe, abakubiswe bikabaviramo ubumuga budakira, abafashwe ku ngufu bakananduzwa indwara zitandukanye zirimo n’izidakira (MST, SIDA…) n’ibitagarara ku maso (agahinda gakabije, ihungabana…), babona amacumbi, abo bana b’imfubyi bareraga, bariga ku nkunga ya Leta. Hari na gahunda yo kubafasha mu bijyanye n’ubutabera (gukurikirana ababahemukiye, kubafasha kugaruza imitungo yabo,…).
Uko igihe cyagiye gishira, aba babyeyi b’Intwaza bari basanzwe bafite ibikomere bikomeye byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko twabivuze haruguru, bagiye bakura. Uko imyaka igenda imbaraga zo gukora zigenda zishira, bamwe bakarwara ntibabashe kwijyana kwa muganga, kugira icyo bikorera, kwiyitaho, kwigaburira, kwikorera isuku…
AVEGA-Agahozo yakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo abo babyeyi b’incike noneho banakuze batakibashije bitabweho by’umwihariko. Aha banagaragaje ko mu babyeyi b’incike atari abakecuru barokotse gusa ahubwo harimo n’abasaza bake barokotse ariko bose babayeho nabi, bakeneye kwitabwaho.
Ni Muri urwo rwego, umwaka wa 2015 , Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwaramuri, yatanze igisubizo cy’indashyikirwa cyo gushyiraho ingo z’amasaziro mu buryo bwo kwita ku buzima bwa buri munsi bw’ababyeyi b’Intwaza.
Kugeza ubu, mu turere 28 habarurwa Intwaza zigera kuri 600 hashingiwe ku ibarura rya MINUBUMWE ryakozwe mu mwaka wa 2024, naho mu Mpinganzima uko ari enye mu gihugu, hatujwe Intwaza 254 ku buryo bukurikira: Rusizi: 45; Huye: 106; Nyanza: 34; Bugesera:69. Tuvuga ko Impinganzima ari ingo z’amasaziro bitandukanye n’ibigo by’amasaziro kuko ni ahantu ababyeyi batuzwa, bagafashwa kwiyumva nk’abari mu ngo zabo, mu muryango, bisanzuye.
Impinganzima ni izina ryatoranyijwe rifite igisobanuro cy’ahantu heza, hatuje, aho kuruhukira. Nk’uko bivugwa mu muco nyarwanda, iyo umuntu yatereraga umusozi, yagera mu mpinga - ku musozo w’umusozi, akahasanga abahatuye bakamuruhura, bakamuhembura kuko yabaga yananiwe kubera urugendo yakoze, yagize inyota se cyangwa n’inzara. Nyuma y’ibihe bikomeye aba babyeyi banyuzemo, bari bakeneye aho baruhukira, bakerekwa urukundo, bagahumurizwa,… nta handi rero bari kubibonera hatari mu MPINGANZIMA.
Muri iki gihe Impinganzima: Ni Urugo rw’amasaziro rutuzwamo Intwaza. Intwaza: Ni izina ryahawe incike za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko babashije gutwaza mu buzima bukomeye banyuzemo.

Ingo z’Impinganzima - Agaciro ku babyeyi b’Intwaza
Muri rusange, inzu z’amasaziro ntizimenyerewe muri Afurika, by’umwihariko no mu Rwanda, zizwi cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Mu bisanzwe, mu Rwanda, ababyeyi bageze mu zabukuru n’ubwo intege aba ari nke, ntabwo bakunda gusazira mu ngo z’abana babo, buri wese yifuza kuguma iwe kugeza aho aviriye ku Isi.
Impinganzima zatekerejwe nk’uburyo bwihariye bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside, aho twisanze hari ababyeyi batakigira abana, abo bashakanye, umuryango kandi bakeneye kwitabwaho. Ababyeyi b’Intwaza mbere yo gutuzwa mu ngo z’Impinganzima babanza gutegurwa, bagasobanurirwa uko ubuzima n’imibereho yabo bizaba bimeze muri izi ngo ugereranyije n’uko bari basanzwe babayeho mu ngo zabo. Ni urugendo rwo kubafasha kubyumva no kwemera impinduka mu mibereho no mi mabanire yabo. Birumvikana abagifite intege bakomeza kuba mu ngo zabo aho batuye kuva kera, bamenyereye, aho bafite inshuti, abaturanyi, imirima n’amatungo… Abageze mu za bukuru, abafite intege nke bitewe n’uburwayi ndetse n’ingaruka za Jenoside nibo baherwaho mu gutuzwa mu Impinganzima.
Abatujwe mu Impinganzima bagaragaza ko byabahinduriye ubuzima, bikabagaragariza agaciro Igihugu cyabahaye. Bashima muri rusange uko bitabwaho neza, umunsi ku wundi bavuga ko ari amahirwe bafite yo kugira umuryango aho babarizwa, batigunga kuko babana n’abandi kandi bakagira abakozi babitaho muri byose, bagasurwa n’inshuti, abavandimwe, abayobozi,...bikabafasha gutwaza no kudaheranwa.
Guhabwa umwanya wo kugira uruhare mu buzima bw’urugo mu mibanire yabo, aho bahurira mu matsinda y’ibiganiro bibafasha kwimakaza imibanire myiza Ubumwe n’Ubudaheranwa. Bagira n’umwanya wo gukora imirimo yoroheje abakibashije (gutoranya ibishyimbo, guhata ibirayi, gusarura imyaka…), gukora imyitozo ngororamubiri uko babashije, abafite impano bakazikoresha bakanigisha abandi: Ubudozi, kuboha, kuririmba, guca imigani, gusakuza,…Izo gahunda zibafasha cyane kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kuko batihugiraho, bakumva ko hari icyo bamaze (cyane ko ibyo badoda, baboha bigurishwa, bikanashimwa iyo haje abashyitsi babasuye).
Hari gahunda nyinshi zibafasha kubaho neza by’umwihariko kugira uruhare muri gahunda za Leta, kubana neza n’abaturanyi aho bahurira mu minsi mikuru itandukanye yizihizwa mu gihugu nk’Umuganura, Umuganda…

Ishema ryo guhura n’abana b’imfubyi bareze
Ababyeyi b’Intwaza baterwa ishema no gusurwa cyangwa gusura abana bareze, babakundiye bakababera abana beza, ubu bakuze bibeshejeho, bubatse ingo zabo, bemeye kuba abagabo ntibabe ibigwari! Ariko kandi n’abo bana biba ari igihe cyo kubashimira ko bababereye ababyeyi mu bihe byari bikomeye! Impande zombi, yaba ababyeyi n’abana birabubaka cyane, bigashimangira ubudaheranwa bwashobotse!
Guhererekanya amateka n’abato, urubyiruko Ababyeyi b’Intwaza bagira gahunda yo gusura abo bana bareze by’umwihariko abamaze kubaka ingo zabo nabo bakabyara; bashimishwa no kubona abuzukuru, bakabaha amata, bagategesha ababyeyi babo urugori nkuko byahoze mu muco nyarwanda.
Ababyeyi b’Intwaza banasurwa kandi n’abandi bana cyangwa urubyiruko bari mu mashuri ya hafi aho batuye ku buryo baganira na bo bakabigisha byinshi bijyanye n’amateka, n’umuco nyarwanda. Abaturanyi b’Impinganzima babana neza n’ababyeyi b’intwaza, barasurana, bagashyigikirana mu byiza nk’iyo hari ubukwe barabatumira, haba n’ibyago bagatabarana, ku buryo mbese ubuzima bukomeza nk’uko bisanzwe mu muryango nyarwanda. Iyi mibereho mishya yahinduye byinshi mu mitekerereze y’ababyeyi bahoraga bigunze, nta cyizere cyo kubaho bafite ndetse bakanahangayikishwa n’uko n’igihe bazaba batabarutse, batazabona ubaherekeza bwa nyuma mu cyubahiro kuko nta muryango bari bakigira
Ubu barashima cyane Igihugu kibitaho ndetse n’uwitabye Imana agaherekezwa mu cyubahiro bituma abakiriho bavuga ko bibafasha kubaho batekanye, batuje no mu minsi yabo ya nyuma.
Bashima gahunda yo Kwibuka buri mwaka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimangira uburyo gahunda itegurwa neza, buri mubyeyi agahabwa umwanya wo kwibuka abo mu muryango we, bavugwa mu mazina yabo, baturwa indabo, hari urumuri rw’icyizere, bashyigikiwe n’inzego zitandukanye, iby’agaciro gakomeye kuri bo.
Mu gihe bibuka buri mwaka, hari igikorwa gikorwa batekereje ubwabo, cyo kwibuka ababyeyi b’Intwaza bari baratujwe mu Mpinganzima bakitaba Imana. Barabibuka ariko bakanibuka n’abo bari barashakanye, abana babo bazize Jenoside kugira ngo imiryango yabo itazima! Iki gikorwa kigaragaza ko Impinganzima ari umuryango w’abo babyeyi batujwe ku buryo abakiriho bibuka abagize umuryango batakiriho nk’uko no mu miryango y’ahandi hose bikorwa.
Twavuga ko urugendo rw’Ubumwe n’ubudaheranwa bw’ Ababyeyi b’Intwaza butikoze, bwashobotse kubera ibintu bitandukanye twagaraje: Kugira Igihugu kibakunda, gifite imiyoborere myiza kigafatanya n’abafatanyabikorwa by’umwihariko umuryango AVEGA - Agahozo na UNITY CLUB Intwararumuri.
Ababyeyi b’Intwaza bashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wahagaritse Jenoside akabarokora bakongera kubaho mu gihugu batekanye. Aba babyeyi kandi bashimira cyane Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame wababereye umwana, akababera umubyeyi, akabereka urukundo rwatumye na bo bongera kugira icyizere cyo kubaho no kugira icyanga cy’ubuzima aho batuye mu Mpinganzima ndetse n’abakiri mu ngo zabo.
Amarangamutima bagaragaza yo guhabwa agaciro nk’ababyeyi b’Intwaza mu byo bakorerwa bitabwaho, ibyishimo byo kumva ko bafite icyo bamaze, kugira abo bita abana, n’abana bakabafata nk’ababyeyi, uruhererekane rw’amateka y’ubutwari, ubudaheranwa n’umuco nyarwanda, …ni bimwe byabafashije gutwaza gitwari no kudaheranwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!