Hari abandi bavuga ko yaba akiri muri Congo, nubwo nta gihamya dore ko hashize icyumweru urubyiruko rwo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi, rugererageje kwinjira ku ngufu mu rugo rwe, ariko abashinzwe kururinda bakahagoboka.
Kuva yava ku butegetsi mu ntangiriro za 2019, Joseph Kabila yakunze kugaragara gake cyane, yirinda kuvuga ku bibazo byugarije igihugu cye birimo intambara gihanganyemo na M23, iby’ubukungu, uko yashwanye na Tshisekedi n’ibindi.
Nubwo ibibera muri Congo bidasiba mu itangazamakuru, kuri uyu wa Kabiri Perezida Felix Tshisekedi yakoze ishyano, ajya ku ndangururamajwi za Top Congo FM yemeza ko Joseph Kabila wamusigiye ubutegetsi, ari we washinze Ihuriro AFC riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ayoboye Komisiyo y’Amatora ya Congo.
Ntabwo nzi niba Tshisekedi byaramucitse cyangwa yarabanje kubitekerezaho n’ingaruka bishobora kugira, icyakora gushinja icyaha nk’icyo umuntu wabaye umukuru w’igihugu, bikavugwa nta perereza cyangwa inzego z’ubutabera zabigaragaje, ni nko kwirahuriraho umuriro.
AFC, ihuriro Kabila ashinjwa kubarizwamo, ni igice cya politiki gifatanya n’umutwe wa M23, bafite intego yo gukuraho ubutegetsi i Kinshasa. Nubwo uwo mutwe umaze gufata igice kinini mu Burasirazuba bw’igihugu, Leta ya Tshisekedi yarahiye ko itazigera na rimwe yicarana n’uwo mutwe ngo baganire, ndetse iwufata nk’umutwe w’iterabwoba.
Corneille Nangaa uyoboye AFC, ubushinjacyaha bwa Congo buherutse kumusabira adahari, igihano cy’urupfu, ashinjwa ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.
Niba Nangaa uyoboye AFC asabirwa urwo gupfa, Kabila washinjwe gushinga AFC nibamubona bazamukorera iki? Icyo bivuze ni uko Tshisekedi yishyize mu mutego ukomeye.
Icya mbere nk’umukuru w’igihugu, ni ukwikururira ibyago gushinja uwo wasimbuye icyaha nk’icyo cy’ubugambanyi no kuba mu mutwe witwa uw’iterabwoba, ukabikora utaramuta muri yombi. Bivuze ko n’iyo byaba aribyo, gufata Kabila byaba bitagishobotse kuko na we ni umuntu, azi icyo gushinjwa ibyaha nk’ibyo bivuze.
Icya kabiri, ni uko n’iyo yaba ari mu gihugu kumuta muri yombi ukurikije umwuka n’imvururu zimaze iminsi muri Congo, byateza akavuyo gakomeye ku buryo hashobora kuzamukiramo ibindi Tshisekedi atari yiteze.
Kabila afashe umwanzuro wo guhangana na Tshisekedi mu buryo bweruye, hari igice kinini cy’abaturage ndetse n’abo mu nzego zikomeye nk’igisirikare yayoboye, bamukurikira. Umubano Kabila afitanye n’igisirikare yabanye nacyo imyaka 21, urenze uwo Tshisekedi afitanye nacyo babanye imyaka itanu. Ibyo bashyira igitutu kirenze kuri Tshisekedi usanzwe agowe no kwigarurira imitima y’abanye-Congo.
Kabila ni umuherwe ku buryo yinjiye mu bikorwa byo kurwanya uwamusimbye ku butegetsi, ashobora kubijyamo ashikamye dore ko umuryango we ushyirwa mu ifite agatubutse muri Congo, nkuko raporo z’ibigo bitandukanye bikora iperereza ku mitungo zagiye zibigaragaza.
Ikindi ni uko Tshisekedi amaze kwiteranya n’abanyapolitiki benshi barimo n’abo batangiranye urugamba rwo kujya ku butegetsi. Abatavuga rumwe na Leta nka Moïse Katumbi na we uri mu baherwe bo muri Congo, bamaze kumuvanaho amaboko.
Tshisekedi abaye yaravuze kuri Kabila yikinira, nabyo byaba ikibazo kuko ntabwo wasobanura uburyo Nangaa n’abandi bari muri AFC bari kuburanishwa mu nkiko, hanyuma ngo Kabila washinjwe ibyaha nk’ibyabo yidegembye uko ashaka.
Tshisekedi ubwe yishyize ku gitutu cyo guta muri yombi Kabila usanganyweho ubudahangarwa nk’uwabaye umukuru w’igihugu, aribyo bizabyara izindi mvururu zidafite icyo zamufasha ukurikije ibibazo igihugu cye kirimo.
Byari korohera Tshisekedi kwicecekera, ntavuge kuri Kabila cyangwa se akamuvuga amufunze nubwo byose ari ubwiyahuzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!