00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhago y’u Rwanda yataye icyanga, igereranywa n’ikinamico

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2025 saa 06:48
Yasuwe :

“Abanyarwanda bareba uyu mupira baragowe, ibaze kwishyura itike yawe ukava i Kigali uje kureba ibintu nk’ibi.’’ Aya magambo yanguye mu gutwi ni ay’umwe mu bafana barebye umukino APR FC yanyagiyemo Rutsiro FC ibitego 5-0 ku wa 27 Mata 2025.

Tureke ibyavuye kuri uyu mukino, ibyawuvuzweho n’ibyemezo byawukurikiye ahubwo twirebere kuri ruhago yacu, bamwe banyurwaga no kureba ariko bakaba basigaye bayivumira ku gahera.

Umunsi ku munsi, abajya ku bibuga byo mu Rwanda kureba umupira w’amaguru, cyane ya mikino y’amakipe akomeye mu gihugu yahuruzaga imbaga, bagenda bagabanuka kubera gutakaza umwimerere ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko iyi ruhago yabaye “ikinamico”.

Umupira w’amaguru ni yo siporo ikunzwe n’Abanyarwanda ndetse uwavuga ko ari yo ifite ishoramari riri hejuru kurusha izindi mu gihugu ntiyaba ari kure y’ukuri.

Nubwo amafaranga ashorwa muri ruhago yiyongera umunsi ku munsi, uyu mukino wo ukura usubira inyuma, ushonga bwangu nka ya sabune yo muri hoteli, ibituma abakunzi bawo bagenda bacika intege, abitabiraga ku kibuga bagatangira kugabanuka urusorongo.

Muri iyi minsi, ntako abategura imikino batagira ngo bashishikarize abafana kwitabira, ariko wagera ku kibuga ukabona ko ubwitabire buri hasi kubera ko abenshi nta kidasanzwe baba biteze kuhabona.

Byagenze gute ngo ruhago y’u Rwanda itakaze umwimerere, bamwe bayibone nk’ikinamico cyangwa filimi buri wese aba azi uko izarangira?

Ruhago y’u Rwanda yuzuyemo ‘Match-fixing’

Iyi si ingingo nshya ndetse ihora igarukwaho buri gihe muri ruhago y’u Rwanda.

Muri iyi minsi, biragoye ko watandukanya ikipe yatsinzwe yatanze ibyo ifite n’iyatsinzwe “yariye” nk’uko bijya bivugwa. Ni ko kandi bimeze ku bakinnyi, kuko utamenya niba gukina nabi kwe uyu munsi cyangwa ikosa yakoze byaturutse ku kubyuka nabi cyangwa koko “yatamiye”.

Kubera ko abanyamupira bose baziranye, bazi uburyo bategura hagati yabo, usanga icyizere cyaragabanyutse ndetse habamo gukekana cyane, ibyo bikaba byanavugwa nta bihari kubera kutizerana ko umukino waba gutyo gusa nta kindi kintu cyakozwe.

Muri iyi minsi isoza Shampiyona y’u Rwanda, amakuru avuga ko umukino w’amanota atatu uri kugurwa hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 8 Frw ku makipe adafite byinshi ahomba.

Hari uwakwibaza uburyo ikipe yaguze umukinnyi ikaba inamuhemba neza, yongeraho kujya kumutegurira umukino! Ibyo biterwa n’uko intsinzi itizewe, hari amanota runaka akenewe, cyangwa hari amafaranga agomba kwinjira binyuze muri “betting”.

Nubwo bimeze gutyo, inzego zagakurikiranye iki kibazo zivuga ko zabuze ibimenyetso mu gihe hagati mu banyamupira, iyo baganira, ibyo bimenyetso byose biba bihari ku bwinshi! Na byo biratangaje.

Ubunyamwuga buke

Nibigera kuri iyi ngingo, buri wese ufite aho ahuriye na ruhago y’u Rwanda yumve uruhare rwe mu gutuma yongera kugira ireme.

Ntabwo maze imyaka myinshi nkurikira ruhago y’u Rwanda, ariko muri bike maze kumenya, mbona yuzuyemo amanyanga n’ubunyamwuga buke.

Ibyo mbishingira ku byo mbona ku kibuga, aho umusifuzi adatinya gukora ikosa rihindura umukino, umukinnyi akagurisha ikipe ye ku bushake kandi ibyo byagizwemo uruhare n’abayobozi bafata ibyemezo ku mukino barimo n’ab’amakipe.

Uyu munsi ntawe ntunga agatoki, ariko hari amazina atari make amaze kumenyerwa mu gukora ‘deals’ runaka mu gihe ikipe ishaka amanota atatu cyangwa kugurisha umukino binyuze muri ‘betting’.

Byibuze imikino ine mu munani iba mu cyumweru muri Shampiyona y’u Rwanda, hari ababa bazi uburyo iri burangire cyangwa habayeho ibiganiro byo kugena uko irangira, ahubwo hakabura ubwumvikane.

Uburozi bwabaye inkota y’amugi abiri

Sinshaka kujya mu kugaragaza niba amarozi akora cyangwa adakora kuko biterwa n’imyizerere ya buri muntu. Icyo nabivugaho ni uko, niba bikora, byibuze ahari hari ikipe yo mu Rwanda izatwara Champions League cyangwa Confederation Cup mu gihe kitarambiranye.

Ukuri guhari ni uko mu mupira w’u Rwanda hari abakinnyi n’abatoza benshi bizera ko iyi migenzo ikora ku buryo bumva ko kwitoza bidahagije ngo ube watsinda umukino.

Kuba ikipe yabikoresha igatsinda njye simbibonamo ikibazo kuko ntekereza ko nta kipe yo mu Rwanda itarabigerageza cyangwa itazi aho bikorerwa, ahubwo ikibazo kiri mu kuba abakinnyi barogana hagati yabo.

Nuganira n’abakinnyi, uzumva bavuga ko kanaka yarangije kanaka cyangwa ngo umuti wa kanaka urindwa mubi ku buryo utapfa kumukinana. Ibyo burya ngo biri mu bituma hari abakinnyi bahora mu kibuga, abandi bakaburirwa irengero.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko hari abakinnyi bivugwa ko bagiye bareka gukina burundu kubera barozwe na bagenzi babo, bamwe bikanabaviramo uburwayi bagendana igihe kirekire.

Imiyoborere icumbagira

Nusubira inyuma mu myaka ishize, uzasanga ruhago y’u Rwanda n’ubundi itarayobowe n’abahanga bazi umupira w’amaguru kuko ntaho bari barabyize, yewe n’iyo miyoborere yawo bamwe biga uyu munsi, icyo gihe ntiyari iteye imbere nk’ubu.

Ibyo ntibikuraho ko mu myaka yashize, umupira w’amaguru wari ukunzwe, ibyemezo byafatwaga bikanyura abakunzi bawo nubwo hataburagamo ibirikoroza.

Uwavuga ko muri iyi minsi bitandukanye ntiyaba agiye kure y’ukuri; bamwe mu bafite ijambo mu mupira no ku mupira w’u Rwanda bakurura bishyira cyangwa bakaganzwa n’amarangamutima kurusha gukora mu nyungu zigamije iterambere rusange ryawo.

Hari ibibazo bigaragara muri ruhago y’u Rwanda, birimo ibyo twagarutseho hejuru, byakabaye bihabwa umurongo ariko abakabikemuye bararuciye bararumira, mbese na bo bagaragaza ko ari yo nzira ikwiye izageza uyu mupira aheza buri wese awifuriza.

Itangazamakuru ryakayihaye umurongo, ryatije umurindi kurindimuka kwayo

Itangazamakuru rifite uruhare runini mu kugaragaza isura nyayo y’ikintu cyangwa kuyihindura, binyuze mu kucyamamaza cyangwa kugihindanya.

Uyu munsi nufungura inkuru zitandukanye zandikwa cyangwa ukumva ibivugwa ku bitangazamakuru birimo radiyo na televiziyo, uzabona ko bigoye kubona ikintu kizima kiri mu mupira w’u Rwanda.

Mu Isi turimo uyu munsi, buri wese arajwe ishinga no kwinjiza menshi amufasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro rikomeza ubuzima n’imibereho ya muntu muri iki gihe.

Ibyo ni byo bituma aho kugira ngo bamwe twicare dusesengure ibyabereye mu kibuga twerekana uburyo ikipe ikomeye, yakinnye neza cyangwa uyu munsi bitagenze neza nk’uko byari bisanzwe, tujya kureba ibitagenze neza bidafite aho bihuriye n’ikibuga kuko ari byo birebwa cyane kandi na none burya ngo “abantu bikundira kumva amatiku”, nyamara ni byo bica bamwe ku kibuga.

Byiyongeraho ko abanyamakuru bakabaye abajyanama cyangwa bakigisha abafata ibyemezo, nk’imwe mu nshingano zabo, ahubwo babaye abayobozi n’abakozi b’amakipe ku buryo bigoye gukosora ibyo bo bagizemo uruhare ndetse n’undi wo ku ruhande ugerageje kubikomozaho, ruhita rwambikana hagati yabo.

Umupira w'amaguru mu Rwanda ntukigera ku nzoka abawukunda kubera byinshi bitandukanye byangiza isura yawo biwuberamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .