00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 February 2025 saa 07:39
Yasuwe :

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushaho gufata intera, abarwanyi ba M23 binjira mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gufata Goma muri Kivu y’Amajyaruguru tariki 27 Mutarama 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari yananiwe kubahiriza amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yagiranye na Félix Tshisekedi kuko ingabo ze zikomeje gupfa ku bwinshi.

Ndayishimiye wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yagambaniye abakuru b’ibihugu bo muri uyu muryango ubwo mu 2022 bemeranyaga kohereza mu burasirazuba bwa RDC umutwe w’ingabo (EACRF) kugira ngo ugenzure ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyo guhagarika imirwano, zinashyireho urubuga rutaberamo imirwano, intambwe yari kuganisha ku biganiro bigamije gushaka igisubizo kirambye cya politiki cyahagarika intambara.

Muri Kanama 2023, Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi amasezerano y’ibanga y’ubufatanye mu bya gisirikare, yohereza ingabo zirenga 12.000 zo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Tshisekedi yamwishyuye miliyoni ebyiri z’Amadolari nk’igihembo, ndetse byarakaje abofisiye mu ngabo z’igihugu cye ubwo bari bamaze gutahura ko uyu Mukuru w’Igihugu agamije inyungu ze bwite.

Leta ya Kinshasa kandi yageneye buri musirikare w’u Burundi urwanya M23 Amadolari 5000, ariko yose yagiye mu mufuka wa Ndayishimiye kuko bakomeje guhembwa umushahara nk’uwo bari basanzwe bahembwa mbere yo kujya mu burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi yirukanye EACRF ubwo yangaga icyifuzo cye cyo gutera M23 kuko ntibyari mu butumwa yahawe n’abakuru b’ibihugu ba EAC.

Yazanye ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), zimusezeranya ko zizatsinsura uyu mutwe witwaje intwaro, zifatanyije n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, ihuriro rya Wazalendo n’abajenosideri ba FDLR.

Nubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rifite abasirikare benshi kandi rikaba rishorwamo amadolari menshi buri kwezi, ryatsinzwe intambara. Abacancuro bagera kuri 300 bamanitse amaboko basubira mu bihugu byabo, amagana ya Wazalendo n’ingabo za RDC bahungira mu Rwanda no mu kigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).

Ingabo za SADC zaheze i Goma, aho zizengurutswe n’abarwanyi ba M23, nta yandi mahitamo zifite keretse gusubira mu bihugu zaturutsemo. Nyuma y’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabaye tariki ya 8 Gashyantare, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko ingabo za SADC zizatangira gutaha mu gihe imyanzuro y’iyi nama yakubahirizwa.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ingabo za Malawi kuva mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa RDC, nyuma y’aho abasirikare 20 barimo 14 ba Afurika y’Epfo na batatu ba Malawi, bapfuye ubwo M23 yafataga Goma. U Burundi bwo bwongereye ingabo muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zibuze M23 gufata Bukavu, ariko byabaye iby’ubusa kuko abarwanyi b’uyu mutwe baciye amarenga ko bafashe uyu mujyi kuri uyu wa 16 Gashyantare.

Mu mwaka ushize, abasirikare b’u Burundi babarirwa mu magana biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru, biteza umwuka mubi mu banyapolitiki n’abasirikare bakomeye mu Burundi mu gihe bari kugerageza guhoza amarira y’ababuriye ababo muri iyi ntambara u Burundi bwijanditsemo.

Icyemezo bwite cya Ndayishimiye cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC cyatewe cyane n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi ahuriyeho na Tshisekedi na FDLR. Raporo zitandukanye za sosiyete sivile n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu zemeza ko ingabo z’u Burundi, Wazalendo, ingabo za RDC na FDLR byishe Abanye-Congo b’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Ubwo yoherezaga ingabo z’u Burundi nk’abacancuro kugira ngo zifashe Leta ya Tshisekedi gutoteza abantu bayo, Ndayishimiye yizeraga ko azasubiza inyuma M23 byoroshye, yirengagije ko aba barwanyi barwanira kuba mu gihugu cyabo.

Ndayishimiye yohereje batayo 19 mu burasirazuba bwa RDC, ariko yananiwe guhagarika inzozi mbi za Tshisekedi: kwagura ibirindiro kwa M23. Ahubwo bishe Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gutsindirwa muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bifatanyije na FDLR gutwika inzu z’Abanye-Congo b’Abatutsi, barasa inka, banasahura imitungo yabo.

Perezida w’u Burundi akwiye gushyira ubwenge ku gihe, agakura ingabo ze muri RDC kuko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yagiranye na Tshisekedi ntacyo ari kugeraho, kandi abasirikare be bishwe ku bwinshi, yewe n’imibereho n’ubukungu mu gihugu cye biri kujya ahabi nyuma yo gufunga imipaka y’igihugu cye n’u Rwanda. Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagaragaje ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC azakemurwa gusa n’ibiganiro bya politiki.

Amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi ari kuba impfabusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .