00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa ishobora gutakaza Kivu zombi!

Yanditswe na Marc Hoogsteyns
Kuya 25 January 2025 saa 06:05
Yasuwe :

Abagize Ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura na Wazalendo bongeye kwirukanka. Ibitero byabo byo gukura M23 muri Masisi no mu nkengero zayo ntacyo byagezeho kuko barakubiswe bikomeye, banamburwa Umujyi wa Minova. M23 yinjiye muri teritwari ya Kalehe kandi nyuma y’aho, Kavumu iherereyemo ikibuga cy’Indege cya Bukavu ishobora gukurikiraho. Iyi ntambwe ishobora kongerera Perezida Félix Tshisekedi akazi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Biroroshye ko M23 yafata Ikirwa cy’Idjwi giherereye mu Kiyaga cya Kivu kuko nta burinzi bukomeye Ingabo za RDC zagishyizeho. Icyakoze, bisa n’aho nta bwato zifite bwafasha M23 gufunga inzira yo mu mazi ihuza Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

Iyi ntambara yatangiye guhindura isura, aho bishoboka ko M23 yatandukanya intara zombi n’ibindi bice by’igihugu, atari gusa igice cyo mu majyaruguru. FARDC yo ikomeje kugwa mu mitego aba barwanyi bayiteze, abasirikare amagana bayo n’ab’u Burundi barishwe, kandi umubare w’abatorotse igisirikare ni munini cyane.

Abarwanyi ba M23 bagusha ihuriro ry’ingabo za Leta mu mutego wo kubatera, bakabemerera kwisubiza ibice byinshi kugira ngo babafungire mu mufuka, babakubitiremo.

Mu gihe kuba Goma yafatwa cyangwa ntifatwe mu minsi iri imbere bicyibazwaho, FARDC yamaze gutsindwa rwose. Ariko igikoresho cy’icengezamatwara cya Perezida Tshisekedi, Patrick Muyaya, cyo gikomeje kwigamba intsinzi ku rugamba.

Amateka ari kwisubiramo buri cyumweru mu Ntara za Kivu kandi Leta ya Kinshasa ntabwo yigeze ifatira amasomo ku makosa yakoze mu bihe byashize. Benshi bakurikiranira hafi ibibera muri RDC bari kwibaza icyo ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo n’abacanshuro b’Abanyaburayi bagikorayo kuko ntibakandagira ahabera urugamba.

Kugaragaza ibi bintu neza ntabwo ari akazi koroshye ariko tugiye kugerageza, dushingiye ku biganiro twagiranye n’abantu batandukanye kuri telefone, baba abo muri M23, abo muri FARDC n’uwo mu muryango mpuzamahanga.

Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo zagiye kwifatanya n'iza RDC kurwanya M23

N’imbeba ntisubira mu mutego

Umusesenguzi mu birebana n’igisirikare uba mu Mujyi wa Goma aherutse kutubwira ati “Ubu tuvugana, Ingabo za Afurika y’Amajyepfo n’abacanshuro bari kurasa Minova, ariko ntabwo ziri guhamya igipimo.

Bamaze kuva mu birindiro bari bafite hafi ya Sake. Ibi byerekana ko badashaka kurwana imbonankubone. Bari kurasira amakompora mu ntera itekanye kandi bamaze kwimurira imbunda zabo ziremereye i Goma.”

Yakomeje ati “Ingabo za Afurika y’Amajyepfo n’abacancuro bagaragaje ko ntacyo bashoboye mu kwezi gushize, kuko bananiwe gukosora amakosa akomeye akorwa na FARDC."

"Bishoboka bite ko M23 ikomeza kugusha FARDC mu mutego umwe? M23 ibaha umwanya wo kugaba ibitero, bakisubiza ibice, itegereje ko bagwa muri uyu mutego. Ubundi iyo imbeba zinjiye mu nzu, zifunga umutego, zikawukubita hasi.”

Uyu musesenguzi yasobanuye ko FARDC yasubiye mu makosa amwe inshuro zirenga 10, ndetse yari yanateguje ko Umujyi wa Sake ushobora gufatwa na M23, abarwanyi bayo bakajya gucecekesha imbunda ziremereye z’ingabo za Afurika y’Amajyepfo n’abacanshuro hafi y’Ikiyaga cya Albert. Icyakurikiraho, nk’uko yakomeje abivuga, ni uko ihuriro ry’ingabo za RDC ryakongera gutera aba barwanyi.

Ati “Yewe n’indogobe ntabwo ikomerekera ku rutare inshuro eshatu, ariko FARDC yakoze iryo kosa inshuro zirenga 10. Byasobanutse mu gihe Sake yafatwaga [yafashwe tariki ya 23 Mutarama]...FARDC ishobora kuzatera [M23] kandi nibikora, M23 izayihagarika, ikomereze muri Mugunga. Kandi ibi nibikora, Goma ni yo izaba izakurikiraho.”

Umukozi mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ukorera i Goma, yagaragaje ko Loni yakoze ikosa rikomeye ryo kwemera ko abasirikare ba RDC bivanga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuko kuyobora iri huriro byaragoranye, bihungabanya imigendekere y’urugamba.

Ati “Turi hagati y’inyundo n’icyuma. Loni yemereye FARDC kwivanga na FDLR, abofisiye ntabwo bakibasha kuyobora abasirikare babo neza, kandi n’abasirikare babo ntibatojwe bihagize."

"Ku rundi ruhande, ntibahembwa, bityo ntibashaka gupfira muri iki gice kiri kure y’iwabo. Iyo bahageze, babona ko icengezamatwara batsindagiwemo i Kinshasa ritandukanye n’ibibera ku rugamba.”

“Ubu Wazalendo bari kwanga gushoza imirwano kuko ari akazi katoroshye. Inshuti zabo nyinshi zarapfuye, kandi bose bari gukurikiranira amakuru ku mbuga nkoranyambaga. Bashaka gutaha iwabo cyangwa bakamanika amaboko. Ni ibyago.”

Uyu mukozi ufite inshingano yo gukurikiranira hafi iyi ntambara, yatangaje ko nyuma y’aho M23 iburiye abasirikare b’Abarundi, bakica amatwi, abenshi muri bo bishwe, abandi bahungira i Bukavu, abandi batorokera muri M23.

Ati “Ku ngabo z’u Burundi, ibintu ni bibi cyane: M23 yabanje kubaburira ko itazabagirira impuhwe, nibajya ku rugamba. Amagana yabo barishwe, umubare watangajwe ku mugaragaro ni 200 ariko turabizi ko uri hejuru y’uwo."

"Kandi amagana yabo barakomeretse. Abasigaye bahungiye i Bukavu, banze kongera kurwana. Perezida Neva w’u Burundi, umwe mu nshuti za Tshisekedi, ejo yavuze ko abazatoroka igisirikare bazicwa. Aba bantu ntaho kujya bafite. Abasirikare benshi b’Abarundi b’Abatutsi baratorotse, biyunga kuri M23.”

Mu minsi ishize, u Rwanda rwakiriye ku mupaka abarwanyi benshi ba FDLR, rubajyana ku kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare n’inyeshyamba, giherereye i Mutobo mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.

Umwe mu bayobozi bo mu Rwanda yatubwiye ati “Turi kubona abarwanyi benshi ba FDLR bataha. Bagize ubwoba bw’uko M23 yabicira ku rugamba, bafata icyemezo cyo kurambika intwaro hakiri kare. Uburyo bwa M23 bwo kutihanganira umwanzi buri gukora neza."

"Abenshi muri aba ni abo mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu cya FDLR batazi u Rwanda. Bose batubwiye ko abavandimwe babo bo muri FDLR bari gupfa nk’amasazi.”

Abasirikare ba RDC bakomeje kugwa mu mutego wa M23, bibwira ko bari kwisubiza ibice

Goma na Bukavu mu ntego za M23

Umu-ofisiye wa M23 yatangaje ko abarwanyi babo bafite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu ifatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, bitewe n’uko Leta ya RDC yanze kugirana na bo ibiganiro by’amahoro.

Ati “Twatunguye FARDC, tubasunikira muri Kivu y’Amajyepfo. Abarwanyi bacu bapfiriye mu mirwano iheruka ariko ugereranyije n’abapfuye ku ruhande rw’umwanzi, abacu ni bake. Uburyo bwacu bwari bworoshye: gushyira Goma ku munigo kurushaho, gukomereza i Bukavu, guhagarika imiyoboro y’itumanaho ihahuza n’ahandi no guhatira Leta ya Congo kwemera ibiganiro.”

“Ariko kuko Leta yanze kuganira natwe, byari ngombwa ko dukoresha ubu buryo; niba dufashe agace ubu, dukora ibishoboka kugira ngo dutandukanye abaturage na Kinshasa kurusha uko byahoze, dushyiraho ubuyobozi bushya, kandi tukita ku mutekano wabo. Iyo mu mwaka ushize cyangwa mu mezi ashize baba baremeye ibiganiro, tuba twaraganiriye ariko ubu bararengereye: Tshisekedi avuga ko turi ibyihebe kandi ko dukomoka mu Rwanda.”

Uyu mu-ofisiye yavuze ko bitandukanye n’ibivugwa na Leta ya RDC, abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo barwanira gusubiza bene wabo kuri gakondo, kandi ko mu gihe abanyapolitiki bo muri iki gihugu batarabyumva, intambara izakomeza.

Ati “Ariko turi Abanye-Congo kandi dushaka gusubiza imiryango yacu mu midugudu ikomokamo. Mu gihe abanyapolitiki b’i Kinshasa badashaka kubyumva, tuzakomeza kurwana."

"Ubu ntitugikeneye ko Leta ya Congo itwumva. Ukwinangira kwabo kwatumye tuva mu nzira y’imishyikirano n’ibiganiro by’amahoro, ubu twahangana na bo kubera ubucucu bwabo. Ejo tubishatse twakwinjira i Goma, twafata Bukavu, tukishyiriraho umutekano wacu n’ubuyobozi, tukahagenera ahazaza. Ni bo bisabiye iki gisubizo.”

Umwe wo mu muryango w’Abagogwe ushyigikiye abarwanyi ba M23, yagaragaje ko urugamba rwo gufata Goma na Bukavu rusaba ubwenge, kuko hari igihe byakorwa nabi, bigateza akavuyo ndetse n’impfu nyinshi z’abasivili.

Ati “Babaye binjiye muri iyi mijyi byihuse, ihuriro rya FDLR na FARDC ryakwifashisha abasivili nk’ingabo zirikingira, kandi byatuma amaraso menshi ameneka. Ariko nta watekerezaga ko ingaruka zo gufata Minova no gufunga umuhanda uhuza iyi mijyi yombi zakwihuta uku."

"Goma iri mu bibazo, abaturage bari guhungira mu Rwanda, ubu tuvugana abakomeye n’abofisiye bakuru bari gushaka imyanya mu ndege. Aba mbere batangiye guta ubu bwato buri kurohama.”

Yakomeje ati “Abacanshuro n’ingabo za Afurika y’Amajyepfo bahawe ubutumwa ko nibakomeza kwijandika mu bitero, na bo bazakubitwa. Ni ubutumwa bwanahawe ingabo za Loni kuko nta muntu ushobora kwizera ukutabogama kuzuye kwabo."

"Wongereho ko Ikirwa cy’Idjwi cyafatwa mu buryo bworoshye cyane kuko ntikirindiwe umutekano cyane kandi Abahavu bahatuye baradushyigikiye. Uyu munsi M23 yatangaje ko izafata Goma. Si wo mugambi yari ifite mbere, ndetse batunguwe n’uko biri kwihuta. Nizeye ko noneho itazafata ibyemezo bihutiyeho.”

Abarwanyi ba M23 bafite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma

Amahitamo meza azaba guhunga

Umu-Ofisiye mu Ngabo za RDC yatangaje ko M23 izafata Goma ariko kugira ngo iyifate neza, bizasaba ko yemerera abasirikare b’iki gihugu, FDLR n’Ihuriro Wazalendo kubanza guhunga, ingabo za Afurika y’Amajyepfo, iza Loni n’abacanshuro bakitekerezaho.

Ati “Nizera ko bizatwara M23 iminsi kugira ngo itere Goma. Niba ari abahanga, bazemerera FDLR, Wazalendo na FARDC guhunga. Ibyo bizaba umwanya w’ingabo za Afurika y’Amajyepfo, MONUSCO n’abacancuro wo kwitekerezaho. Abashaka kuhaguma bazamanika amaboko."

"M23 yavuze ko itazabagirira nabi, ko bazemererwa kuva mu mujyi. Bitagenze uko, byazarangira amaraso menshi amenetse kandi sintekereza ko M23 yakwemera ko bishyirwa mu mwirondoro wayo. Gufunga inzira zijya i Goma zikoreshwa n’ubwato n’indege bizorohera cyane izi nyeshyamba.”

Umunyamahanga uba i Goma yatangaje ko muri uyu mujyi abantu bahangayitse, kuko FDLR na Wazalendo bashobora guteza ibibazo bikomeye, kandi ko mu gihe Ingabo za RDC zava muri uyu mujyi, ibikorwa byo gusahura n’ubugizi bwa nabi byakwiyongera.

Ati “Ibintu birakomeye cyane. Aya mabandi ya FDLR na Wazalendo afite ubushobozi bwo guteza ibibazo bikomeye, kandi kugenda kwa FARDC kwateza ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi bwinshi."

"Ntekereza ko abatuye i Goma barambiwe ibinyoma byose by’abantu nka Patrick Muyaya n’umukoresha we Tshisekedi. Ejo nabonye Muyaya agirana ikiganiro na televiziyo yo mu Bufaransa.”

Uyu muturage yasabye umuryango mpuzamahanga kubwira Tshisekedi ko akwiye guhagarika kubeshya, ingabo za MONUSCO zigasabwa kurinda abasivili ubugizi bwa nabi bukorwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, kandi abacancuro n’ingabo za Afurika y’amajyepfo bagataha.

Ati “Umuryango mpuzamahanga ukwiye kubwira Tshisekedi ko bihagije, MONUSCO igakora inshingano yo kurinda abasivili ubugizi bwa nabi bw’ihuriro rya Leta. Kandi abacancuro n’ingabo za Afurika y’amajyepfo bakwiye kugenda bwangu kubera ko abarwanyi [ba M23] ntibazabagwa amahoro. Barabizi ko bafata neza abavandimwe na bashiki babo mu bice bidukikije.”

Amasaha cyangwa iminsi biri imbere bizagena ahazaza ha Goma na Bukavu. Goma nifatwa, Bukavu ishobora gukurikiraho. Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubu riri kurasa kuri M23 ryifashishije ibifaru n’imbunda ziremereye. Leta ya Kinshasa iri kugerageza kwifashisha itangazamakuru, igamije kwereka Isi ko iri gutsinda ariko abakurikiranira hafi iyi ntambara bazi ko Muyaya ari gucurangira abahetsi. Nk’ibisanzwe, ibitero by’ihuriro rya RDC ntacyo bizageraho, kandi abasirikare bazahunga nta handi bazasohokera, keretse i Goma.

Soma iyi nkuru mu Cyongereza

MONUSCO yaba yiteguye kwitekerezaho, ikarinda abasivili nk'uko biri mu nshingano zayo?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .