Kera tukiri bato, ariko birashoboka ko ngiye kure cyane, ariko reka mfate muri iyo myaka 20 ishize, umunsi Ikipe y’Igihugu yabaga ifite umukino warabyibwiraga aho wabaga uri hose mu gihugu.
Mu biganiro byo mu matsinda, iby’abateraniye ahantu runaka, amakuru ya Radio Rwanda cyangwa Televiziyo Rwanda ndetse na ‘publicités’ zitandukanye kuri ibi bitangazamakuru by’Igihugu, ntiwaburaga kumvamo kwibutsa ko Amavubi afite umukino.
Ibi ntibyarangiriraga muri ba bandi bitwa cyangwa twita abanyamupira cyangwa abawukurikiranira hafi ahubwo byageraga mu byiciro byose by’Abaturarwanda. Umukino w’Ikipe y’Igihugu wabaga ari igikorwa cy’u Rwanda rwose.
Ese ibyo byari ibya kera? Ko ubu twateye imbere, ibitangazamakuru bikarumbuka mu ngeri zose ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikagira Isi umudugudu, habaye iki gituma Amavubi akina bikaba nk’aho nta cyabaye? Hari ibinyereka ko Ikipe y’Igihugu twayitereranye nk’Abanyarwanda, n’ikimenyimenyi ari APR FC igiye gukina na Rayon Sports, uyu munsi byaba byashyushye, abanyamakuru bakira abafana, abasesenguzi n’abandi bumva ko bafite icyo bavuga muri ‘studio’ n’ibiganiro bya buri kanya biteguza iyo ‘derby’ iyoboye izindi iwacu i Rwanda, dukora ubukangurambaga bwo kuzuza Stade Amahoro n’ibindi.
Amavubi yabuze nyirayo? Byashoboka gute se kandi ari Ikipe y’Igihugu kandi icyo gihugu ari icyacu nk’Abanyarwanda? Numva tutasigana na FERWAFA cyangwa Minisiteri ya Siporo, kuko bo bashobora kuba barajwe ishinga no kumenya uko abakinnyi baramutse nubwo bakwiye kunoza imibereho yabo.
Ni byo, Amavubi akwiye ibyiza. Na we ibaze abantu tubaza umusaruro, twese tuba duhanze amaso nyamara rimwe bataha ntacyo bajyanye mu rugo, kandi hari n’uwavunikiye mu kibuga. Ntabwo mbeshya pe!
Kugira ngo nkufashe gusobanukirwa, mu mezi make ashize, iyo iyi kipe yacu yakinaga igatsinda, buri mukinnyi yahabwaga 1000$ (agera kuri miliyoni 1,3 Frw) mu gihe iyo yabaga yanganyije, buri umwe yahabwaga 500$ (agera ku bihumbi 670 Frw).
Aya ya nyuma ni yo kandi bahabwaga nk’amafaranga yo kwifashisha mu rugendo iyo babaga bagiye kujya gukina hanze, baba bari mu rugo nk’uku bazakinira kuri Stade Amahoro, bagacyura ibihumbi 100 Frw by’imyitozo niba batatsinze cyangwa ngo banganye.
Gusa aho birashoboka ko tukiri igihugu kikiyubaka, kitatanga ibya mirenge nk’ibihabwa ab’ahandi, ndetse hari n’abo turusha, ariko ndishimira ko byibuze hari icyakozwe kuko ubu agahimbazamusyi ko gutsinda ari 1500$ naho kunganya bikaba ari 750$. Birababaje kumva hari amakipe afashwa na Leta abayeho neza kurusha Ikipe y’Igihugu, ndavuga mu ngengo y’imari agenerwa cyangwa uburyo atinywa mu gihe Amavubi yabaye ya nsina ngufi buri wese acaho urukoma.
Byaba ari umusaruro muke? Ntabwo Amavubi yacu twakayatereranye ngo kuko adatsinda, atwima ibyishimo. Muri iyi minsi twaba tubaye indashima dukomeje kugendera muri uwo murongo kuko nibura hari icyizere atanga ugereranyije na mbere. Ngaho ibaze iyaba dufite ikipe imeze nk’iya San Marino yabonye intsinzi ya mbere mu marushanwa mu cyumweru gishize, imyaka 20 nyuma yo gutsinda umukino wa mbere wa gicuti. Twaba tuvuga iki? Ubwo se hari ababa bakijya ku kibuga?
Amavubi akwiye gushyigikirwa, imihanda igana i Remera tukayuzura, tukerekana uburyo Stade Amahoro ivuguruye yari ikenewe, byaduhira tukayidihiramo Nigeria dore ko yaducitse mu 2005.
Super Eagles? Ifite abakinnyi b’ibitangaza pe kuko nka Ademola Lookman ahataniye Ballon d’Or ya 2024 ndetse Victor Osimhen yifuzwaga n’ibigugu by’i Burayi nka Chelsea na Arsenal mu kwezi gushize, ariko burya iyi kipe si igitangaza cyane kuko tuyiyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kandi burya ngo mbere y’uko umukino utangira, amakipe yose aba anganya ubusa ku busa. Kuki tutayibanza igitego tukakiryamaho? Ahubwo se mu nshuro zose twahuye hari ubwo yigeze idutsindira i Kigali? Oya rwose.
Ahandi mbona biba byashyushye, n’abatajya bareba imikino runaka kuko badafite amakipe bafana cyangwa badakurikira ibya ruhago nk’abahanzi n’abacuruzi, iyo bigeze ku Ikipe y’Igihugu badatangwa. Kuki twe tutabikora?
Aha iwacu, mbona abajya kureba imikino y’Amavubi badahinduka ndetse si kenshi ushobora kubona stade yuzuye no hejuru nk’uko byari bimeze kuri Stade Amahoro mu 2016, ubwo u Rwanda rwakinaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN.
Ababishinzwe na bo nibakanguke, bumve kandi basobanukirwe ibyo bakora. Aha ndabishingira ko uyu munsi bigoye kumenya aho nakura umwambaro ugezweho usa n’uw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi kuko nshaka kuzaba nambaye nk’uriya mukinnyi wacu, mfashe akadarapo k’igihugu mu ntoki, ubundi nkomera amashyi abakinnyi bacu.
Tureke kumva ko twajya kuri Stade Amahoro kubera ko hari inyungu dutegerejemo nk’ikiraka cyo kuririmba, kuba umushingwabirori cyangwa indi mirimo, ahubwo tubikore twishimisha, dushyigikira igihugu cyacu binyuze mu kuba inyuma abaduhagarariye.
Ejo bundi naganiriye n’umwe mu bakobwa dukorana musaba kuzajya gushyigikira Amavubi, ambwira ko yazinutswe kuko iyo kipe atayizi itanga ibyishimo by’intsinzi. Nyuma yo kuganira namusangije amakuru y’uburyo ikipe ihagaze bwuma ndetse idaheruka gutsindwa nka kumwe byahoze. Yaranyumvise anyemerera ko azashyiramo akambaro k’Amavubi akajya kuyashyigikira.
Nimucyo twikubite agashyi, tujye inyuma y’Amavubi kuko ni ayacu. Nitutabikora, nta wuzabidukorera kandi burya ibyishimo byacu ni twe bifitiye inyungu ndetse ibendera ryacu rizakomeza kuzamuka ku ruhando rw’amahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!