00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukize u Rwanda agasuzuguro: Impanuro za Tito Rutaremara ku rubyiruko rw’ubu

Yanditswe na Tito Rutaremara
Kuya 25 January 2022 saa 07:41
Yasuwe :

Ubushize twaganiriye ku Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe, aho ryavuye, uko ryikorewe n’abaturage ubwabo n’ibibazo ryagendaga rirangiza mu gihugu cyacu, twabiganiriye mu buryo burambuye.

Uyu munsi ndifuza ko tuganira ku bisekuru (générations) z’urubyiruko u Rwanda rwagiye rugira mu myaka yatambutse n’ubutumwa (mission) babaga bafite, ndetse n’umukoro ab’uyu munsi bafite.

Guhera mu 1930 kugeza ku 1959, habaye génération yasaga nk’iri mu nzibacyuho yo kuva ku muco wacu n’ibyacu, ijya mu by’abazungu. Icyo gihe abagiye mu mashuri n‘abagiye mu madini, batangiye kuvuga ko ibyiza ari biriya by’abazungu. Umukoro (Mission) yabo yari iyo gukwiza ivangili. Mu baturage basanzwe bo kwari ugukwiza amajyambere cyangwa umuco wa kizungu.

Ibi ni byo byatumye mu 1959 haba intambara, noneho igihugu cyicamo ibice bamwe barahunga. Hajemo ibice bibiri bya générations, hari génération yagumye mu Rwanda, hakaba na génération yagiye hanze.

Turebye nk’abagumye mu Rwanda kuko icyo gihe Ishyaka Parmehutu ari ryo ryayoboraga, ryigishaga amacakubiri ashaka kugira ngo Gahutu akomere, no kwerekana ko Gatutsi atabaho, adakwiye kugira icyo akora.

Bigishaga ko Gatutsi ntacyo afitemo, akwiriye kugenda n’ubundi yaje ari umukoloni, ugasanga bahaga mission urubyiruko kugira ngo rwirebemo amacakubiri rwe kwireba nk’abandi.

Abari bari hanze muri icyo gihe mbere bari bazi ko bazataha, ko Loni yabacyura, cyangwa UNAR n’Umwami Kigeli Ndahindurwa ariko barushijwe amaboko, mu 1967 Inyenzi ziratsindwa. Icyo gihe rero izo générations zari zifite icyizere ngo bazataha, biranga abantu bose bajya kwishakira indi mibereho.

Icyo gihe kwari ukwishakisha, nta mission bari bafite. Bo bumvaga ko ari ukubanza kubaho, bati ‘mbone agashuri, nshake akarimo ndebe uko nabaho’, ni byo byariho muri izo générations zo hanze.

Nyuma ni bwo bagiye bibaza bati “ariko se ko imyaka igenda iba myinshi bite?” Hirya no hino bagendaga bibaza bati “Nyamara twari dukwiye gutaha, iriya Leta irakora nabi, ariko ntibavuge bati dutahe dute?”

Abateye iyo ntambwe ni mu 1979 ubwo havukaga RANU (Rwandese for National Alliance Unit) yavukiye i Nairobi.

Ni bwo batangiye gushaka umurongo no kuganira ibyo bibazo. Iyo ni génération yari iri kwishakisha ariko noneho mu 1987 havuka RPF. RPF aho ivukiye, ishaka umurongo mugari, ishyira hamwe ibitekerezo, yubaka inzego zose z’abari n’abategarugori, n’urubyiruko n’abandi bakishakisha.

Ni bwo batangiye kwibaza bati “reka tuzagende ku neza cyangwa se byanze no ku mbaraga.” Ku mbaraga byitwaga “option Z”, uburyo bwa nyuma. Guhera icyo gihe rero, mu 1987 mu Ukuboza ni bwo hagiyeho Umuryango wa RPF.

Urubyiruko rwo hanze rwawugiyemo icyo gihe rwo rwahawe umurongo ruhabwa na mission. Rwa rundi rwa mbere, nta mission rwari rufite, noneho ruhabwa iyo kuvuga ngo ‘igihugu cyacu tugomba kukibohora,’.

Ni bwo intambara yabaye, haba isanzwe, haba imishyikirano ya Arusha, haba intambara yo guhagarika Jenoside, ya mission baba bayigezeho.

Ufashe urubyiruko rwabaga mu Rwanda mu 1967 kugeza mu 1994, icyo babigishije nta kindi uretse amacakubiri ya Parmehutu. Babigishije ko ikiza atari ukwanga Umututsi gusa ahubwo ari na ngombwa kumukuraho kuko abateza ingorane. Mbese bigishaga ko Umututsi mwiza ari uwapfuye. Kurangiza Abatutsi ni yo mission bari bafite.

RPF imaze gufata ubuyobozi, igihe cyo mu nzibacyuho, ubwo kwari ugufata izo générations zose zikajya hamwe kugira ngo hubakwe ubwo bumwe bw’Abanyarwanda, ni yo mission bahawe.

Ni bwo batangiye gushaka uko bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Kugira ngo tubigereho, kwari ukubanza gushaka umutekano, wigizayo bariya bakomezaga gutera ngo bagaruke gukora Jenoside.

Mu gushaka umutekano w’igihugu rero, abasirikare bararwanye bajya muri Zaïre n’ahandi kugira ngo bigizeyo ba bandi bashaka kubuza umutekano. Iyo génération yari ifite mission yo gusana umutekano w’igihugu, uw’abantu n’ibintu kugira ngo ibone uko yubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Tito Rutaremara yavuze ko amahirwe urubyiruko rw'u Rwanda rufite ubu ari uko ubuyobozi bw'igihugu ari bwiza

Iyo génération ni iyo kuva mu 1994 kugeza 2020. Mission yari ifite ni umutekano w’igihugu, umutekano w’abantu n’ibintu.

Génération rero yindi dufite, ni iy’uyu munsi guhera mu 2020 kugeza 2050. Ni génération iri mu by’iterambere. Kuzana iterambere mu gihugu byaratangiye ariko iyi Génération irangije yari yatangiye kubiteza imbere na yo.

Iyi rero ije igomba kureba iti “ko aba bantu badusigiye ibi, ko basize igihugu cyubatse gitangiye kugenda cyiha agaciro, twe dukore iki? Mission yacu ni iyihe?”

Mission rero ni ukwiyubaka tukaba banini, tukubaka ubwo budahangarwa. Kubwubaka ni ugukora ibyo abandi bakoze, ukazana iryo koranabuhanga, siyansi n’ibindi, hanyuma ibintu byose bikaboneka.

Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba gukorana cyane n’ibihugu bituri imbere kugira ngo tubifate tugendane na byo. Igihe cyose hari ukubwira ngo “nudakora ibyo nshaka ejo inkunga nzayihagarika’, urumva ntabwo uba ufite ubudahangarwa.”

Bizashoboka cya gihe imiti ya Malaria tuzaba tuyikorera, ufite ubukungu buhagije, ubyigurira cyangwa ukabyikorera ahubwo na we ugurisha abandi.

Ubu rero génération dufite ni idashaka ako gasuzuguro. Kugira ngo utabona ako gasuzuguro ni uko ugomba gukora.

Twabonye ko génération ishobora kugira mission mbi biturutse ku bayobozi babi nkuko byagendekeye iyo mu Rwanda yo guhera mu 1959 kuzamura. Bari bafite abayobozi ariko bafite mission mbi, amacakubiri, kwanga abandi.

Génération y’ubu rero amahirwe ifite ni uko ifite ubuyobozi bwiza bubishaka, bwigisha urubyiruko ibitekerezo byo gutera imbere. Baha kandi urubyiruko urugero babashyira mu buyobozi kugira ngo babimenye hakiri kare kuko ejo ni bo bazaba bayobora bonyine.

Hari abashobora kugira ubwoba ngo ko ‘aba bana bakuriye mu buzima bwiza none bazabigeraho?” ariko burya ni ukutareba kure. No mu muryango abantu bose si ko bakora kimwe, umwe ashobora gukora cyane, iyo abonye undi umwunganira bagakora umuryango wose ushobora gutera imbere.

Buriya hari urubyiruko rubyumva, rwumva ko ari ngombwa kandi rubikora. Igikenewe ni ukugira ngo rube rwinshi, abatabyumva babe bake.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages