Icyo gihe Sankara yavuze ko mu bintu ashobora kongera gukinisha aramutse arekuwe, kurwanya Leta y’u Rwanda we yitaga iya ‘FPR’ bitarimo, asaba abakigoragoza kurekera aho.
Yagize ati "Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, ifite Umuyobozi ukomeye, iyi Leta irasobanutse, ifite amafaranga, ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore."
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ntabwo aya magambo yamucitse nk’uko hari ababikeka, kuko ubwo yafatwaga akavanwa mu birwa bya Comores mu 2020 akazanwa mu Rwanda, igice cya Afurika y’Amajyepfo yari akimazemo imyaka irindwi arwanya Leta y’u Rwanda.
Yakoranye bya hafi n’abarimo Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, akorana na Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi, bombi bibeshye ko barusha imbaraga Leta ya ‘FPR’ umugani wa Sankara, biyemeza kuyirwanya ariko barananirwa.
Abibuka Sankara kuri radiyo nka BBC n’Ijwi rya Amerika mu 2019 ubwo umutwe MRCD/FLN yavugiraga wagabaga ibitero ku baturage mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bibuka uburyo yasaga n’uwabitsemo abantu ubwoba kugeza n’aho aburiye abakora ingendo mu Majyepfo ko guhera kuri Nyabarongo ari ‘Zone Rouge’, bakwiriye kuhirinda.
Ndibuka umunyamakuru abaza Sankara uburyo avuga ko bari kurwanira mu ishyamba rya Nyungwe, nyamara ahantu avugira hirangira nk’aho ari mu nzu, undi akavuga ko ibyo atari byo by’ingenzi!
Mu mezi make Sankara yisanze mu buryo atazi, hakuno ya ‘Zone Rouge’ yari yateze iminsi Abanyarwanda, yisanga muri Zone Rouge ya gereza ya Mageragere hakuno ya Nyabarongo.
Nyuma y’amezi atatu gusa, Paul Rusesabagina wari umukoresha mukuru wa Sankara na we yamusanze muri Zone Rouge i Mageragere, mu buryo na we atazi kuko yinjiye mu ndege imujyanye i Burundi, ikamunyuza i Kigali yaherukagamo mu myaka isaga 20 ishize.
Ifatwa rya Rusesabagina na Sankara ryakangaranyije benshi mu barwanya Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ababikora buhumyi bakabivanga no gukora ibyaha bibangamira ituze ry’Abanyarwanda.
Byatanze isomo ko nta kure y’u Rwanda habaho ku buryo uwaruhemukiye aho ariho hose, akwiriye kurya ari menge byanaba byiza akazibukira imbaraga akoresha ashaka gusenya urwamubyaye, akazikoresha arushakira amaboko.
Hari abibwira ko kuba Leta y’u Rwanda yarahaye imbabazi Rusesabagina, Sankara n’abo baregwa muri dosiye imwe, ari intege nke, nyamara birengagiza ko MRCD/FLN bari batije umurindi yacitse umutwe, Rusesabagina yasabye imbabazi avuga ko atazongera kujya mu bikorwa bibangamira iterambere ry’Abanyarwanda, Sankara avuga ko aho gusubira mu barwanya Leta ‘yaguma muri gereza’. Intsinzi iruta iyo ni iyihe?
Ubu se usesenguye imyaka itatu bamaze muri gereza, Rusesabagina na Sankara n’abo bari bari mu idosiye imwe, bungukiye iki mu kuba barinjiye muri gereza? Ubu urungano rwa Sankara rwatangiye kwiyubaka no kubaka igihugu rugeze kuki nyuma y’imyaka 13 ahanganye Leta yamurokoye Jenoside, ikamurihira amashuri kugeza asoje Kaminuza?
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko mu rugendo rwo kubaka u Rwanda hari aho byagiye bigera hagafatwa ibyemezo bikarishye ku nyungu z’igihugu n’ejo hazaza hacyo, ari nabyo byatumye bamwe mu bakoze ibyaha ndengakamere nka Jenoside bababarirwa, bakarekurwa bagasubira mu miryango.
Ubu se kuba Leta yarahaye imbabazi Rusesabagina na Sankara byambuye ubushobozi ubutasi n’inzego zose zagize uruhare mu itabwa muri yombi ryabo? Umuhanzi Ntamukunzi Theogène ni we waririmbye ngo "Uwagutsinze ntaho yagiye, ahora agusaba gutaha ku ituze nuza ku ngufu muzabonana".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!