Ubu hanze aha "ku mihanda" nta kindi kivugwa cyane uretse iby’uko Leta yahagurukiye guhangana n’abambara batikwije, cyangwa reka mvuge abambara ibidakwiriye, nako urebye muri rusange urabona ari uguhagurukira guca burundu “imico mibi” cyane cyane mu rubyiruko, ariko haherewe no kuri za gitera z’iyo mico mibi zose zirimo ibyuma n’ibindi "biyayuramutwe" nk’uko abaturanyi b’epfo aha babyita.
Ibindi wenda byasaga n’ibitarakije umuriro cyane, ariko hagezwe ku by’imyambarire n’iyonka irahaguruka. Ubu buri wese yafashe ijambo n’uruhande. Bamwe bati "ahubwo mwari mwaratinze" abandi bati "ariko ni gute mudutegeka uko dutwara imibiri yacu?" Nanjye rero nabikurikiranaga niyicariye ariko hari umuntu umbwiye ngo mpaguruke nanjye ngire icyo mvuga kuri icyo kibazo; ni yo mpamvu rero y’iyi nyandiko ikubiyemo ibyo ntekereza kuri iyi ngingo.
Uwabyita byiza cyangwa akabyita bibi bose baba bafite aho bashingira, ariko njye ku ruhande rumwe ndabifata nko guhomera iyonkeje cyangwa gushaka kugorora igiti cyamaze kuba inganzamarumbo kandi cyarashibutse tukireba, ni na yo mpamvu bisa n’aho hari gukoreshwa imbaraga z’umurengera kandi mu bisanzwe iyo buri nzego zubahiriza inshingano zazo kera na kare ntibyari kwirushya bigera aha.
Ariko se ubundi byagenze bite ngo inshingano z’imiryango n’abandi bafite uruhare mu gutanga uburere zihinduke gahunda ya Leta? Mwe ntimwumva ko hari icyataragenze neza? N’ubwo n’ubundi na Leta ari inshingano zayo ariko hari aho byakabaye byarakemukiye bitaragera aha!
Reka duhere mu muryango, aho umwana wese uvutse yisanga mu mizo ya mbere. Umuryango wataye inshingano mu buryo buteye inkeke. Ubundi ingingo ya 18 y’Iteko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena ko umuryango ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, kandi ko urengerwa na Leta. Ikomeza ivuga ko Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo. Aha rero ni ho bizingiye, umuryango wahoze ari aho umwana akurira agatozwa inyifato ikwiye, agatozwa indangagaciro na kirazira, agatozwa ubupfura n’ubumuntu, ariko ubu si uko.
Ubundi kera, nubwo nanjye ntari uwa kera cyane, wasangaga mu muryango ari ho umwana akura uburere shingiro buzamusindagiza kugeza no mu busaza yewe, umwana yakuraga abona igitsure cy’ababyeyi, akamenya ko ibi bizira akabyitwararika. Erega umwanditsi w’Imigani muri Bibiliya yabivuze ukuri ubwo yagiraga ati “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo.”
Ubu rero mbona byaricuritse, abana basigaye barabaye ba Bajeyi, kandi na bo ahanini bararengana ahubwo gitera ni ababyeyi bataye inshingano, babaye ba terera iyo, hari abasigaye barushywa no kubyara gusa bagashyitsa ku Isi, ibindi bisigaye abana bakirwariza rukazaca Imana.
Bitangira ari ibisanzwe ariko ibivamo byakirizwa amaboko yombi. Ababyeyi ntibakibonera umwanya aban babo, ntibakibahana cyangwa ngo babereke urugero, ubu abana ni izizimiza zikicyura.
Nawe se ubu ababyeyi bari muri “u Rwanda ruriruka utirukankanye na rwo wasigara,” ngaho barababyara bagaterera abakozi bo mu rugo, abagize ihirwe bagahura n’abarezwe wenda bakabadonyorera kuri ubwo burere buke bahawe, abandi benshi rero basanga abo babareresheje na bo bakeneye uburere bakabaha ibyo bafitte dore ko uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.
Umubyeyi arataha umwana akamureba nk’utamuizi, akanya gato bamarana abana bamaze kwigira ejuru bashobora kugira ubucakura, bo barihangana akanya gato bamarana n’ababyeyi bakerekana uruhande rwiza ubundi muko igihe kinin batakimarana, ababyeyi bagenda bakisanzura mu gukora ibibi, akawa mugani w’umuswahili ngo “Paka akiondoka, panya hutawala.”
Aha rero, abitwa ko noneho bababonera umwanya wenda muke, usanga n’iyo bari kumwe ku mubiri baba batari kumwe ku mutima. Umwana apfa gutangira kureba bakamutegeza ibyuma koranabuhanga n’imbuga za murandasi n’inkoranyamba, ugasanga rero abana barakura abarezi babo ari ibyo babona kuri izo mbuga, uburere babona n’ubwo bakura aho, kandi ngira ngo murabizi, izo mbuga ntizigira rutangira.
Reka rero tuzarebe abana tuzaramura nyuma y’ibyo. Nawe se abana barerwa nako barohwa batyo, ni bo twari kwitegamo ko tuzabonamo abafite indangagaciro na kirazira twiteze z’Abanyarwanda b’ubu n’ab’ejo hazaza? Kwaba ari ugushakira amata ku kimasa.
Ikindi ntabura kuvuga gikomeye, ni uko nyuma y’ibyo byose, n’ababyeyi wenda bafite umutima wo kurera bagize intege nke. Ubundi kera umwana yaratozwaga yatana agakeburwa, agahanwa n’umubyeyi ndetse n’abandi babyeyi, dore ko umwana yari uw’umuryango mugari. Nta mubyeyi wabonaga umwana wa runaka atana ngo amureke aterere iyo ahubwo yaramucyahaga nk’umubyeyi, abana na bo bakumvira abakuru bose nk’ababyeyi.
Ubu bite? Mvugira umwana nkujyane mu nkiko, abana bababye ba cira aha nikubite, icyo baririye ababyeyi barabaha, nta mubyeyi ukigira igitsure ku be. Haje ibyo kubahiriza uburenganzira bw’umwana, n’ubwo ari byiza, ariko abantu babifashe uko bitari ababyeyi bigurutsa inshingano bituma abana baba ba bajeyi nka bimwe nahoze mvuga.
Ubwo nahereye ku bakiri bato, ariko n’iyo bamaze kugimbuka, usanga ababyeyi baterera iyo, umubyeyi araho ntazi aho umwana we yiriwe ntazi aho yaraye, ntazi uko yariye ntazi uko yaryamye, ngo nimukuru maye! Ntazi inshuti ze, ntazi abo bagendana, ntazi ibimuremereye n’ibimwasamiye, mbese ngo kuko yahashye, akishyura “Minerval” ubwo inshingano ze yazirangije.
Byahe se babyeyi? Ko ari aho bihera, umwana wawe agatangira kwishora mu mayoga akiri muto ntubimenye, akageraho ibigare bikamushora mu matabi n’ibimogi ntubimenye, akajya yikingirana mu cyumba umunsi wose ntumenye ibyo arimo, na ho ari ku mbuga ari kwiga imico mibi itandukanye, ejo yagongana n’amategeko bakubwira ibyo bamufatiyemo, uti “oya akana kanjye ntikabikora, uwo muvuga si umwana wanjye.” Ayinya!
Ariko ahanini buriya njye sindenganya abana (ari bo rubyiruko ubu ngubu), nubwo na bo atari shyashya, ariko ahanini usanga barapfiriye mu iterura, ibyo bahawe n’ibyo bakurikije bikabakukiramo, ni ba abo bafatiyeho ikitegererezo kuva mu buto bwabo ari abo babonye kuri izo mbuga, inyifato yabo ni yo bazakurikiza ibakukiremo, kandi mbona ari na ko byagenze.
None se abana batacyumvira abayeyi babo ngo bumve irya mukuru, mwibwiraga ko bazitwara bate m,uri rusange? Mwibwiraga ko muri sosiyete muri rusange bizagenda bazifata bate? Ibyo imiryango yabibye ni byo yasaruye, ibyo twabibye ni byo turi gusarura, muhame hamwe mwumve.
Abanyamadini na bo kirabahama
Reka mbe ndetse kugaruka ku handi abana bari guhererwa uburere nyuma y’umuryango ari ho ku mashuri, ahubwo mbanze ngaruke gato ku madini. Abanyamadini cyane reka ngaruke ku bitwa Abakirisitu kuko ari bo nzi cyane kuko ndi umwe muri bo.
Ubundi kubona leta yinjiye muri gahunda yo kwigisha abantu kwambara mu buryo buboneye, ni igisebo gikomeye kuri twe twitwa Abakirisitu n’amadini n’amatorero muri rusange. Ukurikije Ibyanditswe Byera/Bitagatifu, ubona ko inshingano z’Abakirisitu zikwiye kuba kwigisha abantu bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, bakabaho ubuzima bushaka gutunganira Imana.
Amadini n’amatorero bikwiriye kwigisha abantu kwihana imirimo ipfuye no bagahindukira. Umwanditsi wandikiye Abagalatiya mu gice cya 5:19-21 yaranditse ati “Dore ibibi kamere y’umuntu imukoresha: gusambana, kwiyandarika n’ubwomanzi, gusenga ibigirwamana no kuroga, kwangana, amakimbirane, gufuha, kurakara no gutera amahane kwitandukanya n’abandi no kwicamo ibice, ishyari, ubusinzi, umurengwe n’ibindi bisa bityo. Nk’uko nigeze kubibabwira na none ndabamenyesha hakiri kare ko abakora bene ibyo, nta munani bazahabwa mu bwami bw’Imana.”
Ubwo butumwa murumva uburyo busobanutse? Abakirisitu ni twe twagakwiye kuba tubwiriza abantu Ubutumwa Bwiza bagahindukira bakaba abantu batakigendera muri iyo mirimo mibi, kuri ubu yahagurukije ubuyobozi ngo bube ari bwo buyamagana, kandi Bibibiliya igaraza ko ari inshingano za mbere z’Itorero kwigisha abantu kugendera kure iyo mirimo y’umwijima. Abefeso 5:11 haranditswe hati “ Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane;”
None uku gutsindwa kwavuye he? Kugeza ubwo ubuyobozi bwite bwa Leta mu nshingano nyinshi bukwiye kuba bufite bugere aho bukorera amadini n’amatorero inshingano kandi byakabaye byarakoze neza ahubwo bikorohereza Leta imirimo ikagira abaturage batari mu mirimo mibi n’ubwomanzi?
Uko mbibona: Nubwo no muri yo ubwayo ahubwo Leta yageze ubwo ibonamo ibidakwiye muri menshi ndetse ikanayahagarika, ubundi amenshi yari yarataye n’inshingano kera.
Nawe se uragera mu rusengero ugasanga ntaho hataniye no mu kabyiniro, kuva ku myambarire, imitegurire (ubwo ndavuga amatara ahacicikana), imicurangire, imibyinire n’imiririmbire, byose ugasanga ni bimwe kandi ni wo murongo wafashwe; ubwo urambwira ko niba uwari ufite umutima wahabye utumvira Imana, yariberaga mu binezeza hirya iyo, akaza mu rusengero agakomerezaho, uwo muntu ubwo azagira umutima uhindutse?
Tuve kuri ibyo tujye ku nyigisho zigishwa, Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwira abantu kwihana bakizera Yesu Kristo bagahindukira bakareka inzira zabo mbi, aho uzabwumva ndahamya ko atari henshi; henshi inyigisho zihuzuye n’izibwira abantu ibyo bashaka kumva, inyigisho z’imari n’iterambere ariko bitagira umutima uhindutse. Ahandi hararenga hakaba ibyitwa ibitangaza byuzuyemo ubutubuzi no gucuza abantu utwabo.
Ubwo wambwira ko ibyo byabaho, ubundi na za nshingano zo kubwira abantu kuva mu byaha, byabangikanwa bigakunda? Abanyamadini mwateshutse ku nshingano, ni yo mpamvu ibibi bigwira ndetse mukabibona mugaceceka cyangwa mukabishyigikira ngo mutabura abayoboke, ugasanga byabaye byinshi ndetse byabasanze n’aho muri hitwa mu nsengero.
Urubyiruko rwanyu ntirugitozwa gutandukana n’urundi rutazi Imana, ahubwo ibyo abo batubaha Imana bakora, ni byo muhindukirana mukabizana mu nsengero. Ubu tuvuze ku byo kwambara ibidakwiriye, abasangwa mu nsengero baba bake? Ni benshi kandi imitima yabo mwayihaye umutuzo mu bibi.
Ejo rero Leta niza kubakebura ibireka ko mwayitengushye mwananiwe kwigisha abantu iby’Ubutumwa Bwiza ngo bahinduke ibyaremwe bishya, bituma banaba abaturage bazima bubahiriza inshingano, ntimuzavuge ngo “nywe”.
Iyo bibaye ibyo rero abari nyambere mu gukora inshingano bakazitera utwatsi, ni bwo ubuyobozi bwite bwa Leta buzamo buje “gukemura icyo kibazo,” iyo baje rero, nk’uko Bibiliya ibivuga mu rwandiko rw’Abaromoa 16:3-4.
Hagira hati “Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhōresha umujinya ukora nabi.”
Urumva rero ko badatwarira inkota ubusa, bo baza baje guhōresha umujinya abakora nabi, mu gihe amadini n’amatorera yari akwiriye kuba yarabwirije Ubutumwa bwiza abo bakora nabi, bakizera Yesu Kristo ukuraho ibyaha by’abari mu Isi, bagahinduka ibyaremwe bishya, ubundi bakagira ishyaka ry’imirimo myiza, ingeso mbi bagaca ukubiri na zo.
Nimutera hejuru rero ngo ibi ni ibiki? Mumenye abo kubibaza bateshutse kunshingano bikageza ubwo stanai ahabwa intebe henshi. Banyamadini, mwikebuke, abitwa Abakirisitu, twikebuke. Dukwiye kuba ikitegererezo cy’imirimo myiza yose nk’uko Bibiliya ibidusaba, ko dukwiye kugenda ingeso nziza hagati y’abatazi Imana kugira ngo ahari na bo bahindukire; ariko ubu ahubwo urasanga dushaka kwisanisha n’ingeso mbi zabo natwe ubwacu. Birababaje!
Erega n’Umukuru w’Igihugu yari yarabigarutseho abwira abanyamadini, ubwo yari yitabiriye amsengesho yo gusengera igihugu ku wa 19 Mutarama 2025; ubwo yagiraga ati “Dushatse rero kugira ngo twuzuze inshingano zacu, ari abatuyobora mu bintu by’amadini, inyigisho zishingira kuri ibyo ngibyo, dukwiriye kwibuka kubikoresha uko bishobotse kugira ngo tugabanye ibihungabanya umuryango nyarwanda.”
Aha ni ho yahise agaruka ku cy’imyambarire agira ati “Abana batoya ku mihanda, njya mbibona nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho, abana bato bambara ubusa bakajya ku muhanda…uwambara ubusa se ararata iki abandi badafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko burya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira,”
Ikigaragara rero ni uko abanyamadini ubuyobozi bwanabakebuye bubibutsa inshingano ariko bakaba batarikebutse ngo bikosore; ibiri kuba rero ni nk’ibyo umukuru w’igihugu yagarutseho icyo gihe n’ubundi agira ati “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda, kubaho gutyo ukibwira ko, nubwo twicaye hano nk’abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?”
Amashuri namwe ntimuri shyashya
Amashuri guhera ku mato n’ayigiye ejuru, kuva ku barimu, abayobozi b’ibigo n’abagena gahunda z’uburezi, ibi namwe ntaho mwabihungira.
Ubundi umwana wenda utarabonera uburere mu muryango yageraga ku ishuri akahasanga abandi babyeyi bafite umuhamagaro n’urukundo byo kurerera u Rwanda, bakigisha bibaza icyo bashaka ko uwo mwana barera azavamo, bakamucyaha aho akora akora nabi, nk’uko bakebura uwabo.
Umwana utaratinyaga umubyeyi byibuze yatinyaga mwarimu kanaka, agaharanira gukora ibyo amubwiye, bityo byibuze n’ubwo ababyeyi be baba ba terera iyo ariko ugasanga umwana yavuyemo umuntu kuko yahuye n’abandi babyeyi-barezi.
Ariko ubu se bimeze bite? Umuhamagaro ahari ubanza warasinziriye, umwana araza ukamukubita “equation” hariya bikaba birangiye, yaza ataza biramureba, yafata atafata biramureba, imyitwarire y’abanyeshuri ntikiraje ishinga abarera. Nigeze kumva ngo barabibujijwe ra? Wabuzwa gutanga uburere kandi ari cyo ushinzwe? Ndashidikanya muzambwire.
Uganiriye n’abize kera ibintu bikiri mu murongo, uzasanga bashimira cyane mwarimu runaka, ‘animateur’ kanaka, ko babafashije cyane ari bo batumye baba abagabo n’abagore bari bo ubu, kandi iyo ubabajije neza usanga icyo gihe ngo barabavumaga kuko babashyiragaho igitsure rimwe bakabacishaho n’akanyafu.
Ariko ubu ibisigaye byiganje uzasanga ngo ibunaka abanyeshuri bahondaguye umwarimu, ahandi ngo mwarimu bamumennye umutwe, ‘animateur’ abanyeshuri bamukuye amenyo. Tugacurira tugacezwa tukumva ari ibisanzwe, bukira bugacya ari uko.
Aho rero ibyo tuba turi kurema ni ibyo kugenderwa kure ahazaza. Niba umwana akubita umwarimu umuruta umufiteho n’ububasha nk’umurezi we, uribwira ko ejo bundi najya hanze azorohera ubuyobozi n’izindi nzego? Uwabwiwe acyambaye impuzankano y’ishuri ntiyumve, azumva naba yambara icyo ashaka akarya icyo ashaka?
N’ibi by’imyambarire byarikoroje ngira ngo bihera no mu mashuri. Uziko hari amashuri ahubwo ategeka abana b’abakobwa gukatisha amajipo ngo yigire hejuru ye kuba maremare, n’aho ibyo bitari umwana ushutswe n’imbuga akaza yambaye impenure mu ishuri, ntawe bigira icyo bibwira mu bayobozi baramureka ngo ni uko.
Aba bana rero muri kuburabuza ngo bambare, murabateye abenshi barezwe batyo, ni byo batojwe nta n’uwabacyashye wenda ko ari bibi, bamwe babyitoje cyangwa babitojwe bakiri bato mu mashuri, ubu ni abo bakuru mubona muri kurwana na bo ngo bambare; ubundi ibyo ni ko byakagenze se? Baraharenganira na bo si bo, ariko kuva abanyambire mu kubatoza indero barabataye, na Leta ntiyaterera iyo ngo umuco ucike irebera.
Ibyo rero ntituri bubirenganyirize abarezi bato gusa, ahubwo n’abashyiraho amabwiriza ngo umwana ntakavugwe, umwana abe cira aha nikubite, umwana wigize ikigenge mumugoragoze, ntimuhane abana, ntimubirukane, uwo na we ndamunenga cyane, ibyo yakoze ni byo bihindukira bikamugaruka, bikagaruka igihugu kandi nta garuriro ahanini. Ubundi akanyafu ka mwarimu kishe nde? Si ko katugaruye mu murongo twese tukaba bazima? Urafata amaboko y’abarimu ubasuzuguze abo barera wumve hari ikizavamo? Namwe nzego aho mukwiye kwikebuka.
Kuyavuga si ko kuyamara
Ibyo byose ngarutseho rero n’ibindi ni byo byatumye mvuga ko ibi leta iri gukora, nubwo ari ugushaka ibyiza, ariko nabyise guhomera iyonkeje. Akaburiye mu isiza biragoye kukabonera mu isakara.
Ibi byose byaje tubireba turabyihorera birakura bishinga imizi, none hari gukoreshwa iz’umurengera cyangwa izagashowe ahandi mu guhangana na byo na byo bihangana namwe. Aha rero habayeho uburengare, sintinya kubivuga, bw’inzego zishinzwe umuryango, inzego zishinzwe uburezi n’inzego zishinzwe umuco. Mwikebuke!
N’ubu hari ibindi bitari iby’i Rwanda bigenda biza bigasa n’ibirebwa ijisho rimwe, ubwo ejo nibimara kurenga urugero, hazahaguruka mwe bitagifite igaruriro. Buri wese mu mwanya arimo yongere yikebuke, natwe rubyiruko twe kwikakaza, niba tutararezwe mu buto bwacu, mureke tworohe twerekerwe ubu twigiye ejuru, tumenye u Rwanda abadukuriye batwifuriza, tuyoboke uwo murongo. Tuve mu byuma, tuve mu myotsi, tuve mu bwomanzi, tube urubyiruko rubere u Rwanda, abakuru batazagira impungenge z’aho basize urwo baharaniye. Si byo?
Navuga byinshi ariko umwanya ni muke, kwari ugusembura ngo namwe n’abandi ndetse n’ubuyobozi twongere turebe mpande zose. Reka nsayuke kuyavuga si ko kuyamara, kandi atavunaguye ntakwira mu ruhago. Murabeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!