00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihangana rya FERWAFA na APR FC ryahinduye ruhago urwenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 09:25
Yasuwe :

Ibaze irushanwa ryitwa ‘FERWAFA Super Cup’, ryashyiriweho guhuza amakipe yitwaye neza kurusha ayandi mu marushanwa abiri akomeye mu gihugu, ariko rikagera igihe cyo gukinwa nta kipe yatwaye Shampiyona cyangwa Igikombe cy’Amahoro iririmo.

Ni yo shusho Super Cup ya 2026 ifite uyu munsi nyuma yo kudahuza hagati ya FERWAFA na APR FC, ikipe yegukanye Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Ingingo ya 12 n’iya 13 z’Amategeko agenga Amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23 Ugushyingo 2022, zisobanura neza icyo Super Cup ari cyo n’amakipe agomba kuyikina.

Zivuga ko “FERWAFA Super Cup: Ni igikombe kiruta ibindi gitegurwa na FERWAFA. Mu bagabo gihuza amakipe abiri; ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona (Rwanda Premier League) n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro. Mu bagore igikombe gihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro.”

Aha ni ho impaka zose zatangiriye ubwo ku wa 30 Nyakanga 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiraga amakipe ane ari yo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC na Police FC muri ‘FERWAFA Super Cup 2026’.

Muri iyo baruwa y’ubutumire, FERWAFA yasabye amakipe kwitegura agendeye ku ngengabihe yatanze irimo imikino ya ½ ku wa 22 Kanama n’uwa nyuma ku wa 28 Kanama, ariko haba hari ibyo gusobanuza cyangwa inama yatangwa bigakorwa byihuse.

APR FC yari ifite igikombe cya Super Cup giheruka, ntizitabira icy'uyu mwaka kuko yanze gukina mu buryo bw'amakipe ane

APR FC yabaye wa mwana murizi udakorwa urutozi?

Nyuma y’uko iyi ngengabihe ya FERWAFA Super Cup igiye ahagaragara, mu itangazamakuru hatangiye kumvikana ko APR FC itishimiye ko umukino wayo na Kiyovu Sports ari uwo uzabanziriza uwa Rayon Sports na Police FC, ibyo abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakunze kwita gukubura ikibuga.

Hatangiye kuvugwa kandi ko iyi kipe yambara umukara n’umweru itishimiye kubona Super Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe bibiri bikomeye mu gihugu, ku nshuro ya mbere igiye gukinwa n’amakipe ane kandi ntaho byari byarigeze bitangazwa mbere.

Icyo gihe, mu ntangiriro za Kanama, iyo wabazaga muri APR FC, ntabwo bashakaga kugaragaza ko ari icyemezo bafashe, ko badakozwa ibyo gukina iri rushanwa ry’amakipe ane, ahubwo bashimangiraga ko ari “ibitekerezo bisobanutse by’abakurikira umupira w’amaguru.”

Ku wa 10 Kanama, APR yarashyize yandikira FERWAFA iyimenyesha ko itazitabira iryo rushanwa ndetse inagaragaza impamvu yashingiyeho zirimo ko wakabaye ari umukino umwe yahuramo na Rayon Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona akaba ari na yo bakinnye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Gusa mu biganiro byahuje impande zombi nyuma, amakuru avuga ko APR FC yanagaragaje ko gukina ku wa 28 Kanama 2026 bishobora kuyicira gahunda yateguye ijyanye n’umukino ubanza wa CAF Champions League izakirwamo na Les Aigles du Congo ku wa 5 Nzeri, aho kugeza ubu bitaramenyekana aho uzabera kuko iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasabye ko utabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko APR FC yifuzaga ko irushanwa ryajyanwa muri Mutarama 2027 kuko atari ubwa mbere byaba bibaye, aho na Super Cup ya 2024/25 yakinwe muri Mutarama 2026, ndetse no mu bindi bihugu nka Espagne iri rushanwa rikaba rikinwa muri icyo gihe.

Ibyifuzo byose bya APR FC byatewe utwatsi mu nama yateranye ku wa 18 Kanama ku cyicaro cya FERWAFA, ariko na yo ikomeza gutsimbarara ko ititeguye gukina iri rushanwa ry’amakipe ane, ibyatumye isimbuzwa Mukura VS ndetse amatariki y’imikino agirwa 27 na 30 Kanama 2026.

Mu myaka yashize, byagiye biba ko amakipe yo mu Rwanda, arimo APR FC, asaba gusubukirwa imikino imwe, kugira ngo abashe kwitegura neza amarushanwa mpuzamahanga nubwo iminsi yabaga iri hagati y’umukino n’umwe yemereraga ikipe kuyikina yombi.

Kudahindura ingengabihe byaba bigaragaza uburyo FERWAFA yahinduye imikorere, ishaka kuyijyanisha no kuba abanyamwuga kuko gukina ku wa 28 Kanama bitakuraho ko ikipe ikora urugendo ngo ikine undi mukino nyuma y’iminsi irindwi.

Mu bitekerezo by’abakurikirana umupira w’amaguru batandukanye, hari abagaragaza ko ingingo za APR FC ku ruhande rumwe zumvikana.

Hari abagaragaza kandi ko n’ubundi APR FC itatwaye Shampiyona y’u Rwanda, ahubwo yegukanywe na Al-Hilal SC. Gusa icyo gihe, Super Cup yari guhuza iyi kipe yo muri Sudani na APR yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Ni mu gihe hari n’abagaragaza ko APR yaba yaratinye guhura na Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza mu gihe yo kugeza ubu abafana bayo bagaragaza ko itarahuza mu mikinire.

FERWAFA yatangaje ko APR FC yatsimbaraye ku cyemezo cyayo cyo kudakina Super Cup y'amakipe ane

FERWAFA yishe amategeko yayo nkana?

Ku rundi ruhande, hari n’abagaragaza ko uburyo FERWAFA yahisemo guhindura uburyo Super Cup yakinwagamo yitwikiriye ko iri rushanwa ryabonye umuterankunga mushya, na yo yakoze amakosa nubwo ari yo ifite uburenganzira bwo gutegura amarushanwa kuko hari amategeko yanditse igenderaho.

Ibidahurizwaho ni uburyo irushanwa rizakinwamo buhinduka andi marushanwa yose yararangiye, amakipe yaramaze kumenya imyanya yayo, akaba ari bwo hemezwa ko Super Cup izakinwa n’amakipe ane.

Ni gute ikipe yabaye iya gatatu cyangwa iya kane muri Shampiyona ihita ibona uburenganzira bwo gukina irushanwa amabwiriza asobanura nk’iry’abatwaye ibikombe?

Iyo ugeze aha, ikibazo ntikiba kikiri gusa impaka hagati ya APR FC na FERWAFA, ahubwo kiba cyahindutse icy’uburyo amategeko y’amarushanwa yubahirizwamo n’igihe ashobora guhindurirwa.

Mu mikino, amategeko agamije guha buri wese inzira izwi kandi ingana yo guhatanira ibyo ashaka kugeraho. Iyo umwaka w’imikino utangiye, ikipe ikwiye kumenya neza icyo gutwara Shampiyona bisobanuye, icyo gutwara Igikombe cy’Amahoro biyihesha ndetse n’uko ibona itike y’andi marushanwa.

Ni na yo mpamvu amabwiriza ya FERWAFA asobanura Super Cup mu buryo butomoye. Ntabwo avuga ko ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona cyangwa ko Komite Nyobozi ishobora gutoranya amakipe ane nyuma y’uko Shampiyona irangiye.

Byongeye kandi ntabwo amagambo agaragara muri ayo mategeko avuga ko Super Cup isanzwe ari irushanwa rya ½, ahubwo avuga ko ari igikombe gihuza amakipe abiri: Uwatwaye Shampiyona n’uwatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Aha ni ho ikibazo gikomeye cyavukiye: Ese amategeko yo gushaka itike y’irushanwa ashobora guhindurwa nyuma y’uko urugendo rwo gushaka iyo tike rwarangiye?

Wahindura gute amategeko umukino warangiye? Iki ni cyo kibazo gikwiye kurenga amarangamutima yo gufana APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC cyangwa Mukura VS.

Mu marushanwa akwiye, uburyo bwo kwitabira bugomba gushyirwaho mbere yo guhatana, bukanamenyeshwa abo bureba. Niba Super Cup ya 2026 yari kwitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona, byari bikwiye kuba bizwi mbere.

Niba FERWAFA yashakaga guhindura amabwiriza yo mu 2022, na byo ni uburenganzira bwayo nk’urwego rutegura amarushanwa. Ariko ikibazo cyari kuba: Ayo mabwiriza mashya yatangiye gukurikizwa ryari? Amakipe yayamenyeshejwe ryari? Ese yahinduwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira cyangwa nyuma yo kumenya uko warangiye?

Aha ni ho ihame ry’ubutabera mu marushanwa rishingiye. Ntushobora gutangiza abantu urugendo ubabwira ko batsinda bageze kuri A, bamara kugerayo ukababwira ko kugira ngo batsinde bagomba gukomeza kugera kuri B.

Iyo ubigenje gutyo, ikibazo ntikiba ku muntu wanze kujya kuri B gusa, kiba no ku wateguye urugendo akaza guhindura aho rurangirira abarukora bamaze kugera aho yari yababwiye.

Kongera amakipe akaba ane ubwabyo si ikibazo kuko FERWAFA ishobora kubona ko umukino umwe udahagije, igashaka kongera ubucuruzi bw’irushanwa, amafaranga ava mu matike, imikino inyuzwa kuri televiziyo cyangwa inyungu z’umuterankunga.

Ishobora no kubona ko guha amakipe ane amahirwe bituma irushanwa rirushaho gukurura abafana.

Ariko mu rwego rw’imiyoborere, FERWAFA ni yo igomba gusobanura uburyo ikipe yabaye iya gatanu muri Shampiyona ihura n’ibisabwa n’amabwiriza ya Super Cup, cyangwa ikagaragaza amabwiriza mashya yasimbuye ayari asanzwe. Icyo ni cyo cyafasha gukuraho urujijo.

Mukura VS yabaye iya karindwi muri Shampiyona, iya gatanu mu makipe yo mu Rwanda, yasimbuye APR FC muri FERWAFA Super Cup ya 2026

Ni nde watsinze undi hagati FERWAFA na APR FC?

Mu myaka yashize, ni kenshi APR FC yakunze gushyirwa mu majwi ko ari yo iyobora FERWAFA, ndetse ibyemezo byose biyihengamiraho.

Gusa ibyo byabaye nk’ibihindutse ku ngoma ya Shema Fabrice watorewe kuyobora iri Shyirahamwe ku wa 30 Kanama 2026, hatangira kugaragara igisa n’ihangana ryeruye hagati y’iri Shyirahamwe n’iyi kipe y’ubukombe mu gihugu.

Ku rwego rw’ubuyobozi, FERWAFA yashoboye kugumana uburyo yari yateguyemo irushanwa ryayo ariko birasa n’aho umukino w’ihangana ryayo na APR FC, impande zombi zigiye kumaramo umwaka ugeze mu minota y’inyongera kandi akaba ari yo y’ingenzi.

Amategeko ya FERWAFA agaragaza ko iyo kipe yikuye mu irushanwa, ishobora gufatirwa ibihano ariko kuri iyi Super Cup bishobora kudakunda kubera ko amakipe yose yaritumiwemo.

Ese Mukura VS yari guhanwa iyo ibwira FERWAFA ko ititeguye gusimbura APR FC?

Ku rundi ruhande, kutagira APR FC mu irushanwa ry’uyu mwaka bishobora gutuma FERWAFA itinjiza amafaranga yateganyaga dore ko imikino yaryo itatu, yose yari kubera muri Stade Amahoro iminsi ibiri, ariko byarangiye yimuriwe muri Kigali Pelé Stadium yakira abafana batarenze ibihumbi 10.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ukurura abafana, benshi bumvaga ko ushoboka muri Super Cup, ntukibaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages