00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko itangazamakuru ryabaye igikoresho cy’icengezamatwara muri "Forbidden Stories"

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 8 June 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Kuva mu cyumweru gishize, abanyamakuru 50 bibumbiye hamwe icyiswe ‘Forbidden Stories’, aho basohoye inkuru mu binyamakuru mpuzamahanga 17 zigamije guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni igikorwa gikubiye mu mushinga bise ‘Rwanda Classified’ umaze igihe kirenga umwaka n’igice.

Ubusanzwe, abanyamakuru bagerageza gushaka amakuru mashya kugira ngo bagaragaze ukuri. Ubushakashatsi bwabo kandi bushingira ku mfuruka nyinshi z’amakuru kugira ngo zisuzumwe. Ni bwo umusomyi cyangwa ureba inkuru abona ishusho nziza y’ibitekerezo ku ngingo itavugwaho rumwe. Ariko aya mahame ntiyubahirijwe na gato mu nkuru za Forbidden Stories.

Inkuru ya mbere yasohowe n’ikinyamakuru Knack cyo mu Bubiligi ku ruhare ndetse n’itoteza Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles ishinjwa gukorera abarwanya Leta ni urugero rwiza. Iruhande rw’uko nta gishya kirimo, umunyamakuru yashingiye ku makuru amaze imyaka myinshi, atigeze yemezwa, kandi asanzwe ari intero y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Umunyamakuru yashingiye ku bantu nka Judi Rever, Michela Wrong, Filip Reyntjens n’abagize Jambo ASBL i Bruxelles, abantu n’umwana muto azi ko barwanya Leta y’u Rwanda. Babikoze badahaye umwanya bagenzi babo babibona ukundi, nyamara bari bafite igihe n’ubushobozi buhagije bwo kubibafashamo. Tuzi neza ko mu gihe basubiza kuri iyi nenge, bazasobanura ko boherereje Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda urutonde r’ibibazo, mbere y’uko basohora uru ruharerekane rw’inkuru.

Twamenye ko muri iki gihe cyose, ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda byari bifunguye, kandi n’igihugu cyari cyuguruye ku buryo bashoboraga kuza, bakagenzurira amakuru yabo hano. Mu mezi abiri ashize, abanyamakuru bake ba Forbidden Stories baje mu Rwanda muri gahunda yabo cyangwa indi, banavuganye n’Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo.

Gusa, aba banyamakuru ntibabwiye Makolo ko bari muri gahunda y’ubucukumbuzi bwa Forbidden Stories, banabuze uko babaza ibibazo byabo. Impamvu batanze ngo ni Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles y’inyantege nke kubera ko yanze kugira icyo ibivugaho kandi muri rusange ntabwo ambasade zisubiza mu buryo butaziguye ibibazo bifunguye by’itangazamakuru, ahubwo zibyoherereza abayobozi mu bihugu byazo.

Twabonye kopi y’ibibazo iri huriro ryoherereje ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma i Kigali. Ni ibibazo birambuye, byashoboraga gutwara ibi biro ibyumweru byinshi byo gushaka amakuru asobanutse kandi agenzuwe mu nzego zitandukanye zakomojweho. Ntabwo byigeze bihabwa uyu mwanya, ahubwo bigaragara ko Forbidden Stories yari yamaze gutekereza ko itazahabwa igisubizo.

Kubera iki abakozi b’ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma bari gukora akazi aba banyamakuru bagombaga gukora, mu gihe abanyamakuru ba Die Zeit na RTBf bo muri iri huriro bagiye mu Rwanda, ntibabyaza aya mahirwe umusaruro?

Inkuru za Forbidden Stories zose zishingiye ku nkuru y’umunyamakuru w’Umunyarwanda wari usanzwe agaragaza ko afite ubwoba bitewe n’inkuru zikomeye n’amakuru yatangarizaga kuri YouTube. Uyu yabajijwe na Polisi ubwo yavaga muri Congo, aho yavuganye n’abatorotse M23 n’abagize FDLR ariko ntabwo yafunzwe.

Inshuro nyinshi twahuye na Ntwali John Williams ku rubuga rw’inkuru: ubwa mbere yadusanze mu manegeka ya Bannyahe, atubaza impamvu twahafataga amashusho, aho kugura ayo yafashe. Yinubiye n’umujinya guhabwa amafaranga make, ko abo bakorana mu Buholandi bamwoherereza amafaranga bigoranye ngo akore izi nkuru, avuga ko yakabaye akorera ikinyamakuru cya nyacyo “kubera ko aka kazi kakururira umuntu ibibazo”. Umuzamu wacu n’umukobwa udukorera isuku babaga muri aka gace batubwiye ko uyu munyamakuru yahaga uwanengaga Leta wese amadolari atanu.

Uyu mushinga wabaye kimomo bitewe ahanini n’uko ibinyamakuru byinshi byawugizemo uruhare. Ingaruka zawo ntabwo zakwirengagizwa kubera ko ibyo wangije ziragaragara. Mu gihe u Rwanda ruri gukora byinshi kugira ngo ruteze imbere imibereho y’abaturage, rugafasha ibindi bihugu byo muri Aruka mu masezerano atandukanye, ubukerarugendo bwarwo na bwo buri kuba urwego rw’ingenzi.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda ntabwo ryisanzuye nk’uko ritisanzuye mu bihugu byinshi by’i Burayi, cyane iyo bigeze mu gukumira urwango. Kunenga biremewe ariko bigakorwa mu buryo bwubaka. Urwango kandi ruri gukwira muri Congo no mu Burundi ku muvuduko mwinshi, kandi rwenyegezwa n’abo Forbidden Stories ivuga ko bibasirwa.

Ishusho u Rwanda rwahawe muri ibi binyamakuru ntaho ihuriye n’ukuri. Bimwe biri kugenda nabi muri iki gihugu kandi Leta yakoze amakosa akomeye mu gihe cyashize. Ariko bigiye byinshi kuri aya makosa, ubu batekereza kabiri cyangwa gatatu mbere yo gufata icyemezo. Ikibazo twibaza ni; kubera iki abanditsi bakuru b’ibi binyamakuru bemeye ko uyu mushinga udafite ishingiro utambuka? Bisa n’aho mu busesenguzi bwa Forbidden Stories, yemeye kuyoborwa n’amakuru amaze igihe kinini azwi, kandi ataravuzweho rumwe inshuro nyinshi.

Nta makuru mashya ari muri ubu bucukumbuzi. Ikindi ni uko bwabogamiye ku ruhande rumwe rw’abiyita ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Binagaragara ko aba banyamakuru ntacyo bari bazi kuri iki gihugu cyose. Ikindi ni uko impuguke mu biro by’ubwanditsi zizi u Rwanda na Congo zakuwe muri ubu bucukumbuzi nk’uko twabibwiwe n’umwe muri aba banyamakuru.

Abanyamakuru ba Forbidden Stories bananiwe gucukumbura ahantu bavuga ko hakorewe ibyaha, nyamara bari bafite igihe n’ubushobozi bwo kubikora, kandi bari bafite abanyamakuru bari kubibafashamo. Gushingira ku banyamakuru bake b’Abanyarwanda bahawe amafaranga n’abatavuga rumwe na Leta baba mu Buholandi ni inenge ikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .