00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Congo: Agahinda kakomotse imuhira

Yanditswe na Nasser Ega-Musa
Kuya 1 March 2025 saa 07:46
Yasuwe :

U Bwongereza bwemeje “guhana” u Rwanda ndetse bugateganya kumvisha ibindi bihugu kubwigana bwizeye ko uruhare rw’u Rwanda ari rwo mpamvu muzi y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo.

Ni na bwo (bugizwe n’abakozi benshi bo muri Minisiteri y’u Bubanyi n’Amahanga bari bahari umwaka ushize) umwaka ushize bwari bushishikariye kohereza abimukira babwinjiyemo bitemewe n’amategeko mu Rwanda, buvuga ko ari igihugu gitekanye, kizwiho kugira umutekano n’amateka yo kurinda abari mu kaga.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 135, aho barinzwe ndetse babonye u Rwanda nk’ahantu ha nyaho ho kuba mu mutuzo.

Icyabaye ni uko u Bwongereza ndetse n’abo mu Burengerazuba bw’Isi by’umwihariko, bahisemo kumira bunguri icengezamatwara rya Kinshasa ku bijyanye n’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo, nyamara ari ikibazo kimaze imyaka agahishyi, izo mvugo za RDC bukazemera nta no kubanza gushishoza.

Mbere na mbere ni uko ikigomba kumenyekana kikanahabwa agaciro ni uko nkatwe twahuye n’Abanye-Congo, twaba duhuriye mu gihugu no hanze yacyo, twanyuzwe n’uburyo ari inyangamugayo, bagira urugwiro ndetse bakaba ari abagwaneza.

Bari mu bantu bashikamye ndetse b’inyangamugayo kuri uyu mugabane ndetse bagaragaza imico myiza kabone nubwo bakomeje kubabazwa mu myaka myishi ishize.

Ubumuntu no gukomeza gutwaza byakomeje kubaranga nubwo bakomeje kubabazwa, uwo mubabaro urengeje urugero ni nk’ibikorwa by’ubugome byakozwe n’Umwami Leopord n’Ababiligi bagenzi be, bahinduye Congo nk’inzu y’ibagiro yabo bwite.

Uretse ayo mateka y’abanyamahanga y’ubugome n’ubugizi bwa nabi bwabo, amateka agomba kuvugwa uko ari: Intandaro y’amarorerwa yo muri Congo ntabwo ituruka hanze y’imipaka yayo ndetse nta n’ubwo ituruka mu Rwanda.

Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, yabivuye imuzi mu minsi ishize, mu nkuru yanyujije muri Sunday Times yo muri Afurika y’Epfo ku wa 25 Gashyantare 2025.

Ibibazo bituruka imbere mu gihugu, ruswa yimitswe igihe kirekire, ubuyobozi butagira intego biri mu byongera agahinda, umubabaro ndetse n’imibereho mibi by’abaturage.

Congo ifite hafi ya buri mabuye y’agaciro y’ingenzi akenewe mu iterambere ry’ubu, kuva kuri telefoni zigezweho kugera kumodoka z’amashanyarazi, ubushobozi mu buhinzi bushobora kugaburira umugabane wose, hatirengagije n’ubushobozi buri mu migezi n’inzuzi byabyazwamo amashanyarazi ashobora gufasha abayakenera kuva epfo iyo i Cape Town kugera i Cairo, icyakora ibyo ntibibuza ko muri Congo inzara ihora inuma, Abanye-Congo bakagorwa no kubona ifunguro byibuze rimwe ku munsi.

Abaturage bagorwa no kubona serivisi z’ubuzima ziteye imbere, ibikorwaremezo nkene, ariko iyo wambutse gato, ugera mu gihugu gito RDC ikubye inshuro hafi 89, ndetse cyangirijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, abarenga miliyoni bakahasiga ubuzima, ariko kitaheranywe n’agahinda kikabasha kwiyubaka mu buryo bugaragara.

U Rwanda rwagerageje kwikura mu kaga. Kuva mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, ndetse no muri politiki, u Rwanda ntirwarenze kuri Congo gusa ahubwo rwabanye inyenyeri ya Afurika.

Mpamya ntashidikanya ko Umunye-Congo aramutse aryamye agasinzirira i Kinshasa, ejo akabyukira i Kigali, ashobora kwemera ko yapfuye akongera akazuka.

Inzira yagejeje Congo kuri ibi abantu babona, yashyizweho kera ubwo Abanye-Congo bamwe bafashaga Ababiligi mu kwica Patrice Lumumba ndetse umubiri we bakawuroha muri ‘acide’ nyuma bakagarura iryinyo rye nk’uburyo bwo gushimangira ubugome bwabo.

Bakoze ikirenze kwica umuntu. Bahotoye Congo mu buryo bushoboka bwose, igihugu cyari guhagarara cyemye, cyigenga ndetse cyihagije.

Icyakora kuva icyo gihe igihugu cyisanze mu kaziga k’ubutegetsi bubi buhutaza abandi bukabagirira nabi, bigizwemo n’abarimo Mobutu, Kabila, ndetse ubu ugezweho akaba ari Tshisekedi, ukomeje kunyura mu nzira y’ikibi y’abamubanjirije, bigatuma igihugu gikomeza kugwa mu manga aho kubyaza umusaruro ubushobozi gifite.

Byabaye bibi kurushaho ubwo bahaga uburenganzira abayobozi b’abajura, bimakaza ubujura na ruswa, bazahaza ubukungu, bacamo sosiyete ibice, ndetse ingamba zo guteza imbere ibikorwaremezo zirakendera.

Iyo ni yo mpamvu muzi y’ibibazo by’uyu munsi. Ntabwo ari ibibazo byaturutse mu mahanga. Si Kigali. Si n’umwanzi waturutse hanze y’igihugu. Umwanzi wa RDC kurusha abandi ari imbere muri yo.

Aho kwibanda ku bibazo nyakuri Kinshasa yahisemo gufata ibyemezo buhumyi bizakomeza gutuma ibintu biba bibi cyane aho.

Amahitamo mabi cyane ya vuba ariko kugerageza kwagura intambara binyuze mu kwiyambaza ingabo za Tchad ngo na zo zimufashe, igihugu na cyo gikomeje kugorwa n’ibibazo byacyo bikomeye.

Niba Tchad yarananiwe kugarura amahoro n’ituze i Ndjamena, ni ikihe gitangaza mu by’ukuri yakora mu mashyamba y’inzitane ya Congo?

Ubu igisigaye ni amahitamo yo kugerageza guha amabuye y’agaciro y’ingenzi y’iki gihugu Donald Trump cyangwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kugira ngo bafatire ibihano u Rwanda.

Mu kuzambya ibintu, ku manywa y’ihangu uragerageza gucengeza amatwara mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu Burayi ngo na yo abizemo, afashe Kinshasa muri uru rugamba barimo mu gihe igisirikare cy’abo n’abacanshuro bahaye ikiraka badashoboye no kugerageza kuguma kwambara impuzankano ya gisirikare mu maso ya M23.

Ese Perezida Tshisekedi mu by’ukuri atekereza ko Arsenal izwi nka ‘Gunners’ izohereza abakinyi bayo ku mirongo y’imbere y’urugamba aho kubohereza mu kibuga cy’umupira?

Kugerageza guhindura iyi ntambara mo inozabubanyi nk’aho utekereza ko ibyo bikorwa bizavamo igisirikare gikomeye ni ukwibeshya. Ntabwo intero nk’izo cyangwa kunenga abo hanze y’igihugu cyawe ari byo bitsinda intambara.

Inzira y’amahoro n’umutekano muri Congo itangirira aho ibibazo byayo byatangiriye, nta handi ni muri Congo.

Igihe Kinshasa izemerera ko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu burasirazuba bw’igihugu bagiriwe nabi cyane, na bo bagomba guhabwa umwenegihugu bagafatwa nk’abandi aho guhezwa, ntihagire abanyamahanga bivanga byaba mu buryo bw’igisirikare cyangwa imvugo zindi, bizatuma amahoro ahinda.

Inkuru Nasser Ega-Musa wabaye umuyobozi muri Loni, ubu akaba ari umukosozi w’inkuru kuri Africa News Edition, yanyujije muri The East African, yashyizwe mu Kinyarwanda ivanywe mu Cyongereza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .