Muri Kanama 2023, yari Umufaransa Thierry Froger kubera umukino udatanga icyizere imbere ya Gaadiidka FC yo muri Somaliya, none kuri iyi nshuro ni Umunya-Serbie Darko Nović kubera kudakinisha benshi mu bakinnyi bashya.
Ukwezi kwa Kanama gushobora kongera kuba ukw’inama muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu dore ko mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo yakirwe na Azam FC mu mukino ubanza wa Champions League, benshi mu bakunzi bayo batishimiye uko iri kwitwara.
Ni nyuma y’uko yakinnye umukino mubi, irushwa cyane na Simba SC yari yayitumiye kuri Simba Day, mu gihe kandi yanarushijwe na Police FC yari yagowe no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bose nk’uko yari isanzwe ibigenza kubera ko FERWAFA yari yasabye ko umubare w’abo bakinnyi utarenga batandatu ku rupapuro rw’abitabajwe bose.
Amakuru avuga ko mbere y’uyu mukino wa FERWAFA Super Cup, Police FC yasabye gukinisha abakinnyi bose hatitawe ku mubare w’abanyamahanga kuko amakipe yombi yitegura amarushanwa Nyafurika, ariko icyifuzo cyayo giterwa utwatsi, hemezwa ko hakurikizwa umubare w’abasanzwe bakoreshwa muri Shampiyona [ushobora kongerwa muri iki cyumweru].
APR FC yatakaje FERWAFA Super Cup kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya ubusa ku busa, ariko yarushijwe cyane bikomeye na Police FC mu minota ya mbere, ndetse n’aho yahinduriye umukino nta buryo bwinshi bukomeye yabonye.
Mu bakinnyi bashya b’abanyamahanga yaguze, uwari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga ni Dauda Yussif Seidu gusa, mu gihe abasimbura bari Mamadou Sy, Richmond Lamptey na Aliou Souané wakinnye iminota itanu ya nyuma.
Abo bane biyongeye ku munyezamu Pavelh Ndzila na rutahizamu Victor Mbaoma, byatumye abandi bose basigaye batitabazwa kuri uwo mukino, impaka zisigara ari ukwibaza niba koko bataragera ku rwego rwo gukina nk’uko Darko Novic aheruka kubibwira IGIHE.
Ati “Muri ruhago hari uburyo uteguramo ibintu, iyo umaze iminsi itatu uje cyangwa itanu ntabwo wahita utangira mu marushanwa, uba ugomba kubanza kwerekana ko ukwiye kuba hano, uba ugomba kuba witeguye buri kimwe…”
“Ntabwo twashyiramo umukinnyi kubera ko gusa hari abantu bashaka kumubona, ntabwo ari uko bikorwa, ukuri ni uko umuntu ajya mu kibuga iyo ageze ku kigero cy’ijana ku ijana. Rwose nibagera kuri urwo rugero bazajya mu kibuga muzababona.”
Gusa, hashize ibyumweru bitatu kuva APR FC ibonye abakinnyi bose barimo abo Banya-Nigeria ari bo Odibo na Nwobodo.
Uretse Lamptey, abandi bakinnyi APR FC yaguze barakinaga mu makipe yabo
Mbere yo kugaragara muri CECAFA Kagame Cup, Richmond Lamptey wari Kapiteni wa Asante Kotoko, yaherukaga gukina muri Werurwe ubwo ikipe yatsindwaga na Nations FC igitego 1-0 kubera imvune yagize icyo gihe.
Dauda Yussif Seidu yabanje mu mikino itanu ya nyuma Ikipe ya Samartex yakinnye muri Shampiyona ya Ghana irimo n’uwo ku wa 16 Kamena batsinzemo Accra Lions ibitego 2-0.
Umunya-Mali Lamine Bah yakinnye imikino 23 mu mwaka w’imikino ushize, atsinda igitego kimwe, ariko na we yabonaga umwanya wo gukina nubwo nko ku mukino wahuje Oympique Beja yakiniraga na Marsa ikinamo Mugisha Bonheur atigeze yifashishwa mu gihe yasimbuye ku munota wa 46 ubwo batsindaga Ben Guerdane ibitego 2-1.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yari mu bo Mali yashoboraga kwifashisha mu Mikino Olempike yaberaga i Paris mu Bufaransa.
Myugariro Aliou Saouné wakiniraga AS Dakar Sacré Cœur, na we yakabaye akina nk’uko bimeze kuri mwenewabo Omar Gning uri muri Rayon Sports, aho bombi bari mu ikipe y’umwaka muri Shampiyona ya Sénégal.
Chidiebere Johnson Nwobodo wari Kapiteni wa Enugu Rangers yafashije kwegukana Shampiyona ya Nigeria, na we ni umwe mu bakinnyi beza kuko yakinnye imikino 33 mu mwaka w’imikino ishize irimo n’uheruka ku wa 16 Kamena, ayitsindamo ibitego bitanu.
Odibo Godwin wakiniraga Sporting Lagos, na we yakinnye imikino 27 muri Shampiyona ya Nigeria iheruka, irimo uwabaye ku wa 23 Kamena iyi kipe yatsinzwemo na Shooting igitego 1-0.
Rutahizamu Mamadou Sy usigaye uhabwa umwanya, cyane mu gice cya kabiri, yari asanzwe akina ndetse yari ku mukino Maroc yanganyijemo na Mauritanie ubusa ku busa muri Werurwe.
Kuki aba bakinnyi bashya badahabwa umwanya?
Shampiyona y’Icyiciro cya mu Rwanda yarangiye tariki ya 12 Gicurasi, bivuze ko ari hafi ukwezi kumwe mbere y’izindi nyinshi zavuyemo abakinnyi bashya APR FC yaguze.
Ibyo rero bivuze ko abakinnye nyuma ari bo bakabaye bari ku rwego rwiza ugereranyije n’abakinaga mu Rwanda, ariko kugeza uyu munsi biracyagoye kumenya impamvu Umutoza Darko Nović yahisemo gukomeza gukoresha ikipe APR FC yari ifite mu mwaka w’imikino ushize, nyamara yarongewemo abakinnyi 11 bashya kubera ko hari byinshi yaburaga.
Ni byo, hari abakinnyi benshi ubona ko bazamuye urwego, ndetse bakomeje gukora cyane, ariko mu mupira w’amaguru akenshi impano no kugira ubwenge bwawo ni byo bikora ikinyuranyo.
Darko Nović ashimangira ko abakinnyi bamugezeho kare yagiye abaha umwanya nka Dauda Yussif Seidu, Mamadou Sy na Richmond Lamptey, ariko Abanya-Nigeria batinze gutangira imyitozo. Ni mu gihe hari n’amakuru avuga ko kuri ubu hari n’abatangiye gushwana n’uyu mutoza barimo Lamptey ubwo bari muri Tanzania.
Ku mukino wa Police FC, APR FC yagowe no kutagira abakinnyi bakina ku mpande bafite imbaraga, bashobora gucenga binjira mu rubuga rw’amahina cyangwa ngo bahindure imipira ishobora kugera kuri Victor Mbaoma na Mamadou Sy bakinnye mu busatirizi.
Hejuru y’ibyo, APR FC yatsimbaraye ku bwugarizi bwayo yimye amaso ko harimo ikibazo, cyane mu bakina ku mpande, kuko uwavuga ko ubwo ifite y’umunsi buri munsi y’ubwatsinzwe ibitego bitandatu na Pyramids FC ubushize, zishobora kongera guhura uyu mwaka, ntiyaba yibeshye.
Mu mikino ine iheruka, uhereye kuri ibiri ya nyuma muri CECAFA Kagame Cup, uwa Simba SC n’uwa Police FC, byagaragaye ko yaba Niyomugabo Claude na Byiringiro Gilbert bazonzwe cyane n’abakinnyi bo ku mpande bahuye na bo, bikajya birangira nta mupira bashobora kugeza imbere nk’uko abakinnyi bagezweho kuri iyi myanya babikora.
Ubuyobozi bwa APR FC bwongeye gusubiramo amakosa bwakoze mu 2023?
Uyu ni umwaka wa kabiri w’imikino APR FC igiye gukina kuva isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, ndetse mu mwaka ushize, nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa, hagaragaye ko hari byinshi bitagenze neza byatumye iyi kipe igira umwaka utarashimishije abakunzi bayo n’abandi bose bayibamo.
Umufaransa Thierry Froger watozaga APR FC, yageze mu ikipe habura igihe gito ngo umwaka w’imikino utangire, imyiteguro iba hafi ya ntayo kuko yakinnye umukino wa gicuti na Marines FC mbere yo kwinjira muri Champions League, ariko na we ntiyakinisha bamwe mu bakinnyi bari bategerejwe.
Nubwo kugeza muri Mutarama, amakuru yavaga muri APR FC yemezaga ko Froger atazakomezanya na yo, no kuri iyi nshuro, iyi kipe yongeye kwisanga izana Umutoza Darko Nović yaramaze gusinyisha abakinnyi bose muri Kamena.
Kuba umutoza atariguriye abakinnyi, na byo bishobora kuba indi mpamvu atajya ku gitutu cyo kubakinisha kandi agashaka kwereka uwashaka kumutegeka cyangwa kumusaba kugira uwo akinisha ko ari we ufite izo nshingano zo kumenya ukina n’udakina.
Nović bigaragara ko adafite igitutu, si mushya mu mupira wa Afurika ndetse azi neza uburyo amakipe yose akoramo ku buryo nta gushidikanya ko we ubwe yashyizeho umurongo azagenderaho akinisha ikipe yasanze.
Icyizere cyo kurenga Azam FC cyatangiye kuyoyoka
Abahanga mu mupira w’amaguru w’amaguru bavuga ko kugira ikipe y’abakinnyi beza ari kimwe no kumenyerana igahuza umukino ari ikindi.
Mu mikino APR FC iheruka gukina irimo iya CECAFA Kagame Cup n’uwa Simba SC, hari abagiye bavuga ko kuba Darko Nović atarakinishije bamwe mu bakinnyi ari ukugira ngo ahishe amayeri ye yo mu kibuga.
Ni mu gihe amakipe bazahura, yaba Azam FC cyangwa Pyramids FC mu gihe byaba bibaye ngombwa, zombi zagiye zitabaza abakinnyi bazo bose mu mikino itandukanye zimaze iminsi zikina.
Uko bigaragara kugeza ubu, biragoye ko uyu Munya-Serbia yazahindura ikipe akoresha, agashyiramo abakinnyi benshi bashya ku mukino wa Azam FC azakina ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama.
Iyi kipe yo muri Tanzania iheruka gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Kigali, yari ikubutse muri Maroc aho yakinnye imikino itandukanye ndetse muri iki cyumweru twasoje, yakinnye imikino ibiri ya “Ngao ya Jamii” ihuza amakipe ane akomeye muri icyo gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Bamwe mu bafana ba APR FC batangiye kugira impungenge ndetse hari n’abarenga aho bagasaba ubuyobozi bw’ikipe yabo kugira icyo bukora amazi atararenga inkombe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!