Kimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ubunyamaswa bukabije yakoranywe, aho n’umubyeyi atatinyaga kwica umwana we cyangwa uwo bashakanye amuhora ko ari Umututsi.
Ariko njye mbona ibyo birenze n’ubunyamaswa kuko nta nyamaswa yindi yica umwana wayo cyangwa ingabo ngo yice ingore bibana ku bushake iyiziza ubwoko bwayo.
Akenshi ahubwo n’iyo hari indi nyamaswa, ndetse n’umuntu, ikoze ku mwana wayo cyangwa ingore/ingabo bibana, itabara vuba na bwangu ngo iyiramire!
Ubusanzwe kandi inyamaswa yica ishonje ngo ibone icyo irya, cyangwa se yitabara ngo iticwa. Ariko kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside ntibyari ukubera inzara yo gushaka kubarya (n’ubwo mu Mayaga hari ubuhamya buvuga uko hari abotsaga imitima y’Abatutsi bakayirya), cyangwa kwitabara ngo na bo baticwa n’abo bicaga.
Icyakora ‘kwitabara’ ngo na bo baticwa n’Abatutsi, cyane cyane abari muri FPR-Inkotanyi barwaniraga kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, ni cyo abicaga babeshyeshyaga abaturage bashishikarizaga kwica Abatutsi.
Ariko iyo ibyo biba ari ukuri abasaza n’abakecuru, abafite ubumuga ndetse n’impinja z’Abatutsi ntizari kwicwa na zo.
Impamvu ni uko zo ntabo zendaga kwica. Nta nubwo abo bose tuvuze bari gushobora kwica n’iyo babishaka. Ariko ntibyabujije abicanyi kubica. Bigaragaza rero ko wari umugambi wa Jenoside washyirwaga mu bikorwa aho kuba kwica bitabara.
Ukuri kwari kwaranagaragariye buri wese ni uko ahubwo FPR-Inkotanyi yabohoraga n’Abahutu (nk’abari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri yabohoye mu ijoro ryo ku wa 22-23 Mutarama 1991) kandi ikanayoborwa n’Umuhutu uzwi n’Abanyarwanda hafi ya bose.
Rero kubeshya ko Abatutsi bishwe kubera ko FPR-Inkotanyi igizwe n’Abatutsi gusa, iyoborwa na bo, kandi igamije kwica Abahutu, nta shingiro byari bifite.
N’umuturage utazi gusoma no kwandika wakurikiraga iby’Urugamba rw’Inkotanyi yari azi neza abagize Inkotanyi n’ubuyobozi bwazo n’icyo zirwanira!
Byose byari byaraganiriweho binumvikanwaho mu Masezerano ya Arusha yasinywe ku wa 4/8/1993. Ibi ndabivuga kubera ko n’ubu hari abagikwiza icyo kinyoma mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside bagamije kuyipfobya cyangwa kurubeshya.
Impamvu ya kabiri, ari na yo y’ingenzi, mvuga ko Jenoside yakoranywe ubukana buruta ubunyamaswa ni uko mu gihe cya Jenoside hari inyamaswa zarushije ubumuntu abantu.
Ingero ni nyinshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagenda batanga mu buhamya bwabo, aho bamwe bagiriwe impuhwe n’imbwa ziryana ntizabarya, injangwe zikarigata ibisebe byabo bigakira, ingwe zikabaherekeza nijoro aho bagiye kwihisha ndetse n’inzoka ziryana zikabarinda abaza kubahiga mu bihuru no mu bishanga ngo babice. Niba mugira ngo ni ugukabya nimwisomere ubuhamya bukurikira:
Mungwarareba Modeste yagiriwe ubuntu n’imbwa iryana
Mu buhamya Padiri Modeste Mungwarareba (yitabye Imana) wari umaze kurokoka Jenoside inshuro ebyiri (iy’aho avuka ku Gikongoro mu 1963 n’iy’i Butare aho yari Padiri mu 1994) yigeze gutanga, yabugarutseho.
Yagize ati “Aho nari nihishe mu isakirisitiya natungwaga na Ukarisitiya n’amazi gusa. Reka rero umunsi umwe ngerageze gusohoka nsanga imbwa hanze iryana. Mbona ije yiruka insanga ndavuga nti ‘ije kundya’, nguma aho mpebera urwaje, dore ko nta n’imbaraga nari ngifite zo kwiruka. Imbwa yaraje, aho kundya itangira kundigata maze sinamenya aho amarira aturutse arisuka. Nti abantu nkanjye barampigira kunyica, ariko imbwa bubwa ikifata kuriya?”
Nyuma ya Jenoside uwo mupadiri ari mu bafashe iya mbere mu kubaka amahoro ku buryo hari n’Umuryango wamwitiriwe we na Innocent ari wo AMI (Association Modeste et Innocent).
Amateka ya padiri Innocent Samusoni sinyazi neza ariko Padiri Modeste we ndamuzi kuko yananyoboye ndi umunyeshuri mu Iseminari nto ya Butare.
Amateka ababaje ya Modeste ni maremare cyane, dore ko no muri Jenoside yo muri Gikongoro mu 1963 bashatse kumwica, Imana igakinga ukuboko.
We abona ko abo inyamaswa zirusha imbabazi baba biyambuye ubumuntu! Ni we wari ufite ifoto ku birango by’Inkiko Gacaca zigitangira, inkiko yagizemo uruhare rwinshi mu kumvisha abakirisitu ashingiye ku kugira ubumuntu no kubabarira.
Mironko yarinzwe n’imbwa ye aho yari yihishe abamuhigaga
Nyakwigendera Mironko wo mu Matyazo ya Butare (Huye) yagiye kwihisha mu gihuru hafi y’aho yari atuye imbwa ye iramurinda ikajya yanga kuhava. Bukeye igitero cy‘abicanyi kihanyuze kirayibona.
Abari bakirimo bazi iyo mbwa bati byanze bikunze muri iki gihuru harimo umuntu wo kwa Mironko! Imbwa barayirukana baramuvumbura baramwica.
Imbwa ariko yari yabarwanije uko ishoboye kose kuko yumvaga ko irwana kuri shebuja! Kuneshwa kwayo ntawabiyigayira. Kimwe no kutava iruhande rwa Shebuja imurinze nubwo ari byo byatumye bamuvumbura.
Ariko muri Jenoside byageze igihe n’abatari barinzwe n’imbwa zabo bavumburwa kuko muri icyo gihe cya Jenoside habayeho n’igihe cyo guhiga Abatutsi bihishe mu bihuru ngo bicwe ‘hatazagira Umututsi n’umwe urokoka’ nk’uko Barayagwiza Jean Bosco wa CDR yari yarabibashishikarije muri mitingi yo muri Mutura mu 1992!
Annonciata Kamagaju yarangiwe n’imbwa aho Sebukwe yajugunywe abasha kumushyingura mu cyubahiro
Umupfakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo ukomoka muri Nyaruguru witwa Annonciata Kamagaju, yarokoye umwana umwe witwa Mungwakuzwe Jean Paul (bitaga Dudu).
Umwana ariga arangije Kaminuza Kamagaju aramubura mu 2019. Na n’ubu byamuteye intimba ku mutimba itazakira. Yarokoye ariko n’imbwa ye Miki.
Ni yo yamubwiye uko sebukwe bamwishe i Gikondo inamwereka aho ibisigazwa by’umubiri we yabishyize, abasha kumushyingura mu cyubahiro kimukwiye nk’umubyeyi we wamubaga hafi.
Mu gihe cya Jenoside sebukwe wa Kamagaju yari ashaje cyane anarwaye paralysé, bityo abandi bananirwa kumuhungana. Bari batuye i Gikondo hafi ya SGM munsi yo kwa Bucyana uyu wari ukuriye CDR.
Kubera kubura umuhindukiza urubavu yari aryamiye rwaje kubora imbwa ye yitwaga Miki ikajya iharigata ngo hakire. Ubwo byagezeho igitero kiza kwica uwo musaza wari urwaye ariko imbwa ye iranga irakirwanya cyane.
Ariko kuko abicanyi bari benshi barayikubise impiri barayinesha baramwica. Bamusize aho imbwa irinda intumbi ya sebuja. Izindi mbwa zaza kuyirya ikazirwanya ikazirukana.
Ariko na zo ziza kuyinesha kubera ubwinshi bwazo ziramurya. Zirangije kumurya ya mbwa irebera yegeranya amagufa ya sebuja iyashyira ahantu ikajya iyarinda. Kamagaju wabashije kurokoka agarutse ahungutse ya mbwa imwereka amagufa ya sebukwe aho yayabitse; ni uko abasha kumushyingura mu cyubahiro.
Kamagaju akigaruka aho yari atuye, Miki yanze kumurekura ikajya imwisirisimbaho. Agakecuru kabibonaga ibyo byose kari gatuye hafi aho karamubwira kati “erega ntacyo iyo mbwa yanyu itakubwiye”. Ni uko kamusobanurira uko byagenze kose n’ubutwari bwa Miki.
Kamagaju agiye gutaha aho yari agicumbitse Jenoside igihagarikwa n’Inkotanyi, imbwa arayitera ngo isubireyo kuko yari atarabona aho kuba inzu ye barayisenye.
Miki igumye kumukurikira arahindukira ati "Miki sindabona aho kuba nimpabona nzaza ngutware”. Imbwa irabyumva isubirayo. Ni uko Kamagaju yiyambaza umusirikare w’Inkotanyi bari bahuye agitirimuka ati "Afande mbabarira unshakire aho kuba nigarurire imbwa ni yo narokoye yonyine!”
Afande aribwira ati “uyu mugore ni umupfayongo, n’abantu babuze inzu zo kubamo none we ngo arashaka aho gushyira imbwa ye?” Ariko Afande bimwanga mu nda arahamushakira arahabona. Kamagaju ajya kuzana Miki ngo babane dore ko yari yarokokanye n’akana ke kamwe kitwaga Dudu.
Ako kaje kubura karangije Kaminuza, n’ubu akaba yaranze kwemera ko kapfuye! Kandi koko wenda iyi nkuru yamufasha kukabona niba kakiriho. Ababa bazi Dudu (Mungwakuzwe Jean Paul) bazamufashe kuyikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo zose ntawamenya, ngo “ntawe uvuma iritararenga!”
Umuturanyi wa Kamagaju yashatse gusana igipangu cya mwene wabo yarimo ngo yiberemo Miki irababuza kuko abasanaga barimo n’Interahamwe zishe wa musaza.
Ni uko abubakaga babwira sebuja bati “imbwa iri hariya yatubujije gukora akazi waduhaye”.
Sebuja aje kureba ati "Imbwa yababujije akazi ni iyihe?" Baje kuyimwereka imbwa irongera irasara irabirukana na none. Abaza Kamagaju ati mbwira amateka y’iyi mbwa. Undi arayamubwira yose. Ahindura abakozi irabemera. Yaza no kubakisha ya mbwa akayizanira inyama.
Ka kana kamwe Kamagaju yarokoye ntiyagakubitaga Miki ireba. Iyo yabigeragezaga Miki yaratabaraga. Na ko iyo kabonaga nyina azanye akanyafu karayitabazaga kati "Miki ntabara baranyishe".
Imbwa ikitambika hagati ikanambura ka kanyafu nyina. Iyo mbwa yari yarabonye abakubita abana bagapfa! Yajyaga ajya no kugura amakara ku isoko abaje bayikoreye Miki ikababuza kwinjira mu nzu. Yazana umukozi idashaka na we ikamwanga!
Miki kandi uko nyirabuja yatahaga yaramusuhuzaga n’ukuboko nk’abantu! Yayibwira ati “uranyanduza” cyangwa “si uko kuboko bakoresha” ikazana ukw’indyo.
Aciririye ikindi kibwana imaze gusaza Miki ireka kumusuhuza! Arayicaza arayibwira ati “mbabarira nabonye ushaje ncirira indi.”
Miki irigendera ijya gushaka aho izapfira iva i Gikondo. Hashize iminsi ibiri abona Miki iragaruka inaniwe cyane. Arayitonganya cyane ayibwira ko yayibuze ariko Miki iramwihorera. Noneho hashize iminsi igenda igiye burundu ntiyagaruka! Ubwo yari giye gupfira aho yari yarahisemo gupfira kure y’aho yabaga. Yanze gupfira aho sebuja yiciwe! Sijye wahera hahera Miki n’ubumuntu bwayo.
Kamagaju Annonciata wanyihereye ubwe ubu buhamya asoza agira ati “Mama yajyaga ambwira ati ‘ni uko nta mfura y’imbwa ibaho, ariko Miki ni imfura.”
Yarakomeje ati “Nibuka igitabo najyaga mbona abazungu basoma cyitwa “Un ami fidele c’est le chien” (Inshuti nyanshuti ni imbwa). Ubanza byaba ari byo ukurikije ibyakorwaga mu gihe cya Jenoside.
Kabarere Joselyne yavuwe ibisebe n’imbwa
Undi imbwa yavuye imurigata aho abicanyi bari bamukomerekeje bikabije ni umwana witwa Kabarere Joselyne, wari afite imyaka 14 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kurokokera i Karama ku buntu bw’Imana gusa yaje gutekereza gusubira i Kimanzovu aho yavukaga kuko ababyeyi be bari bahungiye i Burundi.
Yagiye arorongotana aza kugera i Kimanzovu nta nkuru yihisha mu gihuru. Noneho imbwa imusangamo ikajya imurigata mu mutwe we aho bari baramukubise agafuni harakira.
Mu macandwe yayo ngo habamo umuti, n’iyo ubwayo ikomeretse na yo iririgata hagakira. Kabarere ubu atuye ku Kimisagara. Yarashatse aranabyara. Ni umubyeyi ubereye u Rwanda, uhora ashishikariza abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatutsi b’i Karama bakijijwe n’inka zabo bari bahunganye
Inka na zo zafashije Abatutsi kurokoka i Karama ya Nyaruguru. Mu gihe ibitero by’Interahamwe n’abasirikare byabagotaga ngo bibice ku itariki ya 21 Mata 1994, impunzi z’Abatutsi zari i Karama zahisemo kwirwanaho zitera amabuye n’amatafari abicanyi bazirasagaho ari benshi ari na ko babamishamo za gerenade.
Guhera Saa Yine n’Igice kugera nka Saa Munani n’Igice, impunzi zikingaga ku nka zazo zari zahunganye zigatera amabuye abazigabagaho ibitero bafitte imbunda na gerenade.
Inka zagumye hamwe ziremera ziraraswa zirapfa ariko zikingira ba sebuja bazikingagaho bagatera amabuye n’amatafari ababarasaga bituma batabasha kubegera ngo bakoreshe imipanga n’amahiri.
Mu by’ukuri zarabitangiye!
Byageraga ubwo amasasu azibana menshi mu mubiri inka zikikubita hasi zigapfa. I Karama ya Runyinya ni ho mu Rwanda haguye Abatutsi benshi icyarimwe.
Barengaga 75000 kuko bari baturutse imihanda yose bizeye kurengerwa na Perefe w’Umututsi. Abarokotse ubwo bwicanyi bw’i Karama ntibarenze ibihumbi bitanu.
Benshi bikinze ku nka zabo, bagatera amatafari (y’inzu zariho zubakwa) ababarasagaho; noneho bigera ubwo amasasu ashiranye abicanyi impunzi zisigaye zipfumura bya bitero byabagose zihungira i Burundi. Ariko naho hagezeyo mbarwa kuko izo mpunzi zagendaga zicwa umugenda kubera kuraswaho zikabura ikizikingira amasasu nka mbere.
Mukarukwerere yarinzwe n’ingwe ebyiri yasanze mu gihuru
Mukarukwerere Martha ubu utuye ku Kimoronko mu Mudugudu w’Ubuhoro i Nyagatovu yarokowe n’ingwe. Jenoside yabaye ari mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho hafi y’i Rwomeka no mu Muhora.
Jenoside itangira Mukarukwerere yagiye kwihisha mu bihuru n’inzoka zarimo ntizamurya. Ariko agira ubwoba arazihunga. Agiye mu ishyamba Interahamwe ziramubona ziramukubita ziranamutema arakomereka cyane zimusiga aho zizi ko yapfuye.
Ahembutse aza kugaruka muri cya gihuru yari yihishemo mbere ahuriramo n’ingwe ebyiri zikajya zimurigata mu bisebe buri munsi zimuhanagura na ya maraso ye.
Yahamaze iminsi 12 ku wa 13 ajya gushaka aho anywa amazi mu ruzi za ngwe ziramuherekeza. Ubwo byagezeho amaze gukira ibisebe asubira mu matongo y’iwabo, na none za ngwe ziramuherekeza zimugezayo.
Zibonye ahageze zirigendera. Ubwo se si zo zamubereye malayika murinzi wa wundi ujya uvugwa muri Bibiliya?
Abarokowe n’inzoka ziryana
Bisengimana Alphonse na sewabo wa Nsengayire bari mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke ubu, bakijijwe n’inzoka yabuzaga abazaga kubahiga mu isenga barimo ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu mataza bari bihishemo.
Ababahigaga ngo babice bashatse no gutema igihuru cyari hafi y’iyo senga inzoka irabarwanya iminota nka 40. Bagera aho baragenda bati niba hari n’abihishemo iriya nzoka izabarya.
Barokoka gutyo. Rimwe ngo iyo nzoka yaje no kubasura bagira ubwoba cyane ariko ntiyagira icyo ibatwara ibacaho irigendera.
Kagaga Jeannette w’i Muyira ariko ukomoka i Kaduha na we yihishe mu gihuru kirimo inzoka iramurinda kugera Jenoside ihagaritswe. Ngo ageze mu gihuru inzoka yaramuzengurutse ikabuza n’abaje kumuhiga. Ubanza na yo yari yamenye ko ari mwene wabo, dore ko Abatutsi babashinyaguriraga babita ‘inzoka’ mu gihe cya Jenoside, ndetse na mbere!
Buri kiremwa cyose Imana yakiremeye kugira icyo gikora kiza n’ikibi ku isi. Mu 1994, ubwo Abatutsi bicwaga n’abandi Banyarwanda bazira uko bavutse, hari inyamaswa zarengeye abicwaga bityo zirusha ababicaga ubuntu.
Mu by’ukuri muri icyo gihe icyari inyamaswa ni zo zagize ubuntu, kuko abicaga abantu bo babicanaga ubunyamaswa burenze kamere.
Hari injangwe n’imbwa zarigase ibikomere by’abakomerekejwe n’Interahamwe mu gihe cya Jenoside barakira. Hari imbwa zarinze ba sebuja bapfuye ngo izindi mbwa zitabarya, ndetse zimwe zinerekana aho ba sebuja bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ariko kugeza n’ubu hari abantu bataravuga aho abo bishe babajugunye! Ingwe na zo zarigase ibisebe by’umwana wakubiswe ifuni ziranamuherekeza asubiye mu matongo y’iwabo zimugezayo.
Abatutsi b’i Karama ya Runyinya na bo bikinze amasasu ku nka zabo maze batera amabuye n’amatafari abajandarume n’abasirikare b’i Ngoma babarasaga ngo babamareho ariko ntibabamara. Abarokotse ayo masasu benshi bayakingiwe n’inka n’ibikuta by’inzu bikingagaho!
Ubumuntu n’ubutwari bw’izo nyamaswa zose zavuzwe haruguru ntibuteze kuzibagirana, kimwe n’ubunyamaswa bw’abo bantu bifuzaga kurimbura benewabo babaziza uko bavutse!
Icyakora koko “nta bapfira gushira” abatangabuhamya benshi bemeza ko iyo hatabaho ubutwari n’ubumuntu burenze bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, abishe baba barahindutse inyamaswa burundu dore ko ngo bari batangiye no gusubiranamo bicana kubera ibisahu!
Abarinzi b’igihango barengeye Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside na bo berekanye ko abantu bashobora guhitamo kuba inyamaswa cyanga abantu nyabantu iyo babishatse.
Ni bo bakwiye kubera urugero urubyiruko nyuma y’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanirinda kwihorera! Amahitamo ni ayanyu rubyiruko muzasoma iyi nyandiko !



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!