00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda atekereza kuri Microbiology,isomo ryakuruye impaka

Yanditswe na

Nsengimana Joseph

Kuya 25 February 2016 saa 09:11
Yasuwe :

Nitwa Nsengimana Joseph , nigisha muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishuri ry’Ubuhanga n’Ikoranabuhanga (CST), mu ishami ryaryo ry’Ubuhanga (Science), mu gashami k’Ibinyabuzima (Biology).

Mfite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) mu Ikoranabuhanga mu Binyabuzima (Biotechnology).

Nifuzaga gutanga umusanzu w’ibitekerezo ku kibazo cy’Abanyeshuri bacu, twigishije mu cyari KIST, tukigisha n’ubu muri Kaminuza y’u Rwanda, icyo kibazo kikaba cyaranageze mu itangazamakuru.

Ni ikibazo cy’abana barangije mu gashami k’utunyabuzima tutaboneshwa amaso (microbiology).

Impamvu nyamukuru itumye nandika, ni uburyo icyo kibazo kivugwa mu binyamakuru, njye mbona bihabanye gato n’ukuri, kandi bikaba byayobya uburyo bwiza bwo kubonera igisubizo ikibazo cyo kubona akazi abana bacu bafite muri rusange, by’umwihariko abarangije Microbiology na Biotechnology.

Ndumva mfite umusanzu wo gutanga nk’umuntu wayoboye agashami ka Applied Biology muri KIST, ngakomeza no kugira uruhare mu myigishirize y’abanyeshuri kugeza magingo aya.

Nsubiye inyuma gato, hari mu mwaka wa 2004, aho njye n’abandi banyarwanda twigaga mu gihugu cy’Ubuhindi, twiga amasomo y’ubumenyi (Biotechnology na Microbiology) atarabonekaga mu Rwanda icyo gihe.

Nibwo twaje kumva inkuru nziza kuri twe ko Leta yacu, Leta y’u Rwanda igiye gutangiza ayo masomo mu gihugu, akigishirizwa muri KIST.

Ayo masomo rero yari akenewe kwigishwa iwacu, na n’ubu kandi aracyakenewe kubera impamvu mbona z’igenzi zikurikira:

Nibwo bwa mbere amasomo nk’ayo yari atangijwe mu Rwanda mu gihe ahandi bari barakataje muri Biotechnology na Microbiology dore ko bijyana.

Abarangije ariya masomo baracyenewe cyane mu buzima bw’Igihugu.

Mpereye ku mpamvu ya Kabiri (kuko iya mbere isobanutse), tuzi neza twese ko intabonwa (microbes), ziba hose, mu kirere, mu mazi, mu butaka, mu bindi binyabuzima nk’amatungo n’izindi nyamaswa, mu bihingwa n’ibindi bimera, mbese ahantu hose.

Umuntu warangije ariya masomo akenewe cyane cyane bu bugenzuzi bw’ubuziranenge (Quality Assurance and Quality control), mu bintu bitandukanye cyane cyane mu biribwa, ibinyobwa n’imiti bigenewe abantu.

Reka ntange ingero nke z’aho abana bacu bakenewe:

  • Muri WASAC: Mu nganda zose zisukura amazi, kuko hakenewe kumenya nta gushidikanya ko ayo mazi yujuje ubuziranenge bwo kutabamo intabonwa. Aha bahakora nka Quality Assurance officers cyangwa laboratory officers (abashinze gusukura amazi).
  • Bakora mu nganda zose zikora ibinyobwa nk’imitobe n’amata (dufite nyinshi harimo Inyange, Nyirangarama…), izikora amazi (Inyange Industries, Sulfo, …).
  • Yakora muri Minisiteri y’Ubuzima cyane cyane mu ishami rya Public Health (Ubuzima rusange).
  • Yakora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda
  • Yakora no muri Minisiteri y’umutungo kamere, no bigo biyishamikiyeho nka REMA aho yakurikirana ihumanywa ry’ibidukikije bitewe n’intabonwa.
  • Yakora mu kigo cy’igihugu kireba ubuziranenge (Rwanda Standards Board) nka Quality control officer (ugenzura ubuziranenge).
  • Yakora mu masuzumiro (Laboratoires) yose yo kwa muganga (akeneye amahugurwa make yo gufata ibizamini gusa),no muri laboratoires zose zo mu buhinzi ndetse n’iz’ubworozi.
  • Yagira uruhare mu bushakashatsi ku ndwara z’ibihingwa nk’imyumbati yacu, urutoki, n’ibindi bihingwa.
  • Yakora yakora yakora……..

Nyuma y’aha hantu hose tumaze kuvuga abarangije ariya masomo bashobora gukora, umuntu yakwibaza ibibazo bikurikira:

Ese koko ariya masomo yari akenewe, haba hari isoko ry’umurimo w’abayarangije mu Rwanda? Igisubizo nakwemeza ko ari yego, ndetse yego cyane.

Niba se ayo masomo yaratangijwe muri 2006, abayarangije bakaba nta kazi babona, ni bande bakora iriya mirimo igendanye na Quality Assurance na Quality control?

Igisubizo cyaba ko bishoboka ko ziriya nganda n’ibigo (bitari byose) twavuze haruguru bakoresha abatabifitiye ubumenyi, cyangwa se bakaba badafite abakozi bashinzwe ubuziranenge.

Igisubizo cyangwa Inama byaba ibihe?

Kwemeza ko ariya masomo ari ingenzi mu buzima bw’Igihugu niba dushaka gutera imbere muri byose cyane cyane mu buziranenge, mu isuku rusange, mu bushakashatsi ku buhinzi, Ubuvuzi bw’Inyamaswa n’ibindi.

Gushyiraho amabwiriza (Policies) asobanutse yerekeranye n’umurimo mu Rwanda, aho imyanya ya Quality Assurance na Quality Control officers igomba kuba itegeko mu nganda n’ibigo kandi igakorwa n’ababifiye ubumenyi.

Ibi bikitabwaho cyane cyane ku biribwa, ibinyobwa, isuku n’isukura ndetse na za laburatwari.

Gutangiza gahunda y’amasomo ahanitse (Maitrise) aho abanyeshuri barangije microbiology na Biotechnology bahurira n’abize ubuganga, bityo ababirangije bakaba bashobora gukora kwa muganga nta nkomyi.

Nk’uko abayobozi babimenyesheje, gushyiraho gahunda yatuma abiga microbiology babona amasomo yo gufata ibizamini by’abarwayi bityo bakongererwa amahirwe yo kubona akazi muri laburatwari zo kwa muganga.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Nsengimana Joseph

Hejuru ku ifoto: Inyubako ikoreramo Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishuri ry’Ubuhanga n’Ikoranabuhanga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .