00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akeneye inama ngo ahitemo uwo bazabana muri babiri akundana na bo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 March 2013 saa 01:10
Yasuwe :

Umukunzi wa IGIHE yanditse agira ngo abasomyi mumugire inama ku kibazo cy’urukundo arimo. Umwirondoro we yasabye ko utajya ahagaragara, ibitekerezo bye akaba yarabitanze muri iyi nyandiko:
Mfite ‘fiancé’ tumaze imyaka ine dukundana, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho njye mba mu Rwanda.
‘Fiancé’ wanjye amaze imyaka itatu yaragiye, kandi muri icyo gihe twabonanye rimwe gusa. Ubusanzwe tuvugana kuri telefoni, ‘skype’, na ‘whatsApp’.
Abo mu muryango wanjye baba muri (…)

Abo mu muryango wanjye baba muri Amerika bampa amakuru ya ‘fiancé’ wanjye atari meza, ariko njye sinkunda amabwire. ‘Fiancé’ wanjye ambwira ko ashaka ko njya Amerika ngo tubane, ariko mfite ubwoba bw’uko ngezeyo ngasanga yarahindutse nababara.

Hagati aho mfite umuhungu w’inshuti twakuranye kuva dufite imyaka irindwi. Urebye ni byose kuri njye: Ampora iruhande, amenya iyo mbabaye ntacyo namuburanye anyitaho. Angira inama, arampana iyo ngiye gukora amakosa; mbese ankorera ibintu birenze n’ibyo umuryango wanjye unkorera.

Naje gusanga amaze imyaka myinshi ankunda cyane, ariko njye sinigeze mbiha agaciro kuko namufataga nk’inshuti isanzwe. Ibyo kujya muri Amerika bimaze kumenyekana yanyeruriye urukundo rwe rwose, anyereka n’ibintu byinshi byatumye nemera koko ko ankunda njya mu gihirahiro kuko nubwo ari inkoramutima yanjye nanjye sinakwemeza ko ntamukunda. Gusa mfite ‘fiancé’ nkunda kandi neretse ababyeyi n’inshuti, icyakora mfite n’ubwoba ko nshobora kugera muri Amerika ngasanga yarahindutse namaze kwitesha iyi nshuti yo mu Rwanda inkunda ugasanga mbuze byose nk’ingata imennye.

Numva ningera muri Amerika ntazagaruka, none nabuze icyo nakora pe! Nimungire inama z’uko nabigenza?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .