Umukino wahuje u Bwongereza na Sénégal yari ihanzwe amaso n’Abanyafurika benshi, wabereye kuri Al Bayt Stadium, ku wa 4Ukuboza 2022.
Sénégal yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko ari inshuro ya kabiri yageze muri ¼, iherukamo mu 2002. U Bwongereza bwo bumaze kukigeramo inshuro eshatu harimo n’iyo bagitwaye mu 1966.
Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi Ivan Barton warebwe n’abafana ibihumbi 65.985.
Ugitangira Sénégal yahise ibona uburyo bwa mbere ku mupira wazamukanywe na Boulaye Dia ariko Harry Maguire atabara atarawutera mu izamu.
U Bwongereza bwakinnye umukino wo guhererekanya neza mu kibuga hagati cyane kuko abakinnyi babwo bose baziranye mu gihe Sénégal yo yarwanaga no kwica imikinire yabwo.
Iminota 15 ya mbere y’umukino nta kipe yagaragaje ubushobozi kurusha indi, kuko yasaga nk’aho ari kwigana, anashaka uko yinjira mu mukino neza.
Umutoza wa Three Lions, Gareth Southgate, yakinaga uburyo bwa ba myugariro bane, abakinnyi bo hagati batatu na batatu bataha izamu. Aliou Cissé wa Sénégal we yahisemo gukinisha abakinnyi bane inyuma, batanu hagati n’umukinnyi umwe imbere.
Kubera igihunga Abongereza bakinanaga byatumye Sénégal ifata umupira igahita igana ku izamu. Yaje no kubona andi mahirwe ku mupira wazamukanywe na Ismaila Sarr, awuteretse kwa Boulaye Dia, John Stones na Harry Maguire bitwara neza mu bwugarizi.
Bukayo Saka wakoreshaga imbaraga nyinshi ku ruhande rumwe na Luke Shaw wanyuraga ku rundi, bakomeje gukoresha imbaraga ngo batambukane imipira, ariko ntabwo babonaga aho banyura kuko Ismail Jakobs na Youssouf Sabaly batabakundiraga.
U Bwongereza bwongeye kugarizwa ku mupira watakajwe na Bukayo Saka, Ismaila Sarr awushyira mu rubuga rw’amahina, Boulaye Dia asiga John Stones atera ishoti rinini umunyezamu Jordan Pickford atabara izamu rye.
Ku munota wa 38, Jude Bellingham yaturutse inyuma yiruka cyane, aherezwa umupira na Harry Kane na we awusukumira Jordan Henderson atsinda igitego cya mbere cy’u Bwongereza muri uyu mukino.
Ibura rya Idrissa Gana Gueye na Cheikhou Kouyaté ryatumye hagati mu kibuga Jude Bellingham yisanzura cyane uko abyifuza, ndetse akanatanga imipira uko abishaka kuko Pathé Ciss atashoboye kumuganza.
Jude Bellingham wari mwiza muri uyu mukino, yongeye gucenga abakinnyi ba Sénégal, azamuka yiruka cyane agana mu kibuga cyayo ahereza umupira Phil Foden, na we awusunikira Harry Kane wateye ishoti rinini rigaca mu biganza bya Édouard Mendy, umupira uruhukira mu izamu.
Iki gitego uyu Kapiteni w’u Bwongereza yagishyizemo ku munota wa gatatu w’inyongera y’igice cya mbere, amakipe ahita ajya mu karuhuko ari ibitego 2-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Aliou Cissé yakoze impinduka akura mu kibuga Krepin Diatta, Iliman Ndiaye na Pathé Ciss, basimburwa na Pape Alassane Gueye, Bamba Dieng na Pape Matar Sarr.
Abakinnyi ba Sénégal bari bacitse integer byatumye u Bwongereza bukoresha imipira ica mu ruhande rw’ibumoso ku kigero cya 56%, bakoresha iburyo kuri 26% naho mu kibuga hagati hari kuri 18%.
Izi mpande zongeye kugira akamaro kuko Luke Shaw yaziciyeho azamukana umupira, awuhereza Harry Kane yigira imbere gato awuhereza, Phil Foden na we yubura amaso awusunikira Bukayo Saka watsinze igitego bitamugoye ku munota wa 57 w’umukino.
Mu minota 70, Umutoza Gareth Southgate yatangiye gukora impinduka ziganisha ku kuruhutsa abakinnyi be b’ibanze kugira ngo ategure, umukino wa ¼, yari yizeye ko azahuramo n’u Bufaransa.
Yakuye mu kibuga John Stones, Phil Foden, Bukayo Saka na Jude Bellingham ashyiramo Marcus Rashford, Eric Dier, Jack Grealish na Mason Mount.
Mu mpera z’umukino u Bwongereza bwakinnye umukino wo guhererekanya kandi utuje cyane.
Ku rundi ruhande, Sénégal nta buryo yaremaga kuko yari yamaze kwiyakira ko yatakaje umukino.
Umukino warangiye Sénégal itabonye n’igitego cy’impozamarira, isezererwa mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.
U Bwongereza bwageze muri ¼ busanzeyo u Bufaransa bwatsinze Pologne 3-1 mu mukino wabanje. Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizahura ku wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!