Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2022, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma yo mu Itsinda E. U Budage bwakinnye na Costa Rica buyitsinda ibitego 4-2 mu gihe u Buyapani bwatsinze Espagne ibitego 2-1.
Umukino w’u Budage na Costa Rica wabereye kuri Al Bayt Stadium, warebwe n’abafana 67.054.
U Budage bwinjiye muri uyu mukino busabwa kuwutsinda ariko bugasenga ngo Espagne ibutsindire u Buyapani nubwo icyifuzo cyabwo kitagezweho.
Ni na ko byari bimeze kuri Costa Rica na yo yasabwaga gutsinda, igategereza ko n’u Buyapani butsinda Espagne.
Uyu mukino wanditse amateka kuko ni uwa mbere wasifuwe n’abasifuzikazi batatu mu Gikombe cy’Isi cy’abagabo. Bayobowe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart, yari yungirijwe n’Umunya-Brésil Neuza Back na Karen Diaz Medina wo muri Mexique nk’abo ku ruhande.
U Budage bwinjiye mu mukino busatira cyane bubifashijwemo n’abakinnyi babwo barimo Jamal Musiala w’imyaka 19 wagoye cyane ab’inyuma ba Costa Rica.
Nyuma yo gukomanga ku izamu rya Costa Rica cyane, u Budage bwarifunguye binyuze kuri Serge Gnabry, watsinze igitego ku munota wa 10.
Uyu musore w’imyaka 27 ni igitego cye cya 21 yatsindaga mu Ikipe y’Igihugu y’u Budage. Yabaye uwa mbere utsinze igitego cy’umutwe nyuma ya 2014, ubwo byakorwaga na Mats Hummels mu mukino u Budage bwakinnyemo n’u Bufaransa.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino ni bwo Costa Rica yibonye mu mukino ndetse yinjiza igitego cyo kwishyura cya Yeltsin Ignacio Tejeda Valverde, cyabonetse ku munota wa 58.
Nyuma y’iminota 12, Costa Rica yarigifite amahirwe yo gukomeza yinjije igitego cya kabiri cyitsinzwe n’Umunyezamu w’u Budage, Manuel Neuer.
U Budage bwahise bwisubiraho ndetse butsinda ibitego bitatu byikurikiranya birimo bibiri bya Kai Havertz [ku munota wa 73 na 85] n’icya Niclas Füllkrug cyo ku wa 89 cyemejwe hitabajwe VAR.
Kugeza ku munota wa 78, u Budage bwari bumaze gutera koruneri 13 mu gihe Costa Rica yateye imwe gusa.
Umukino warangiye u Budage butsinze Costa Rica ibitego 4-2 ariko burasezererwa, iba inshuro ya kabiri yikurikiranye butashye butarenze amatsinda. No mu 2018, iki gihugu cyasezerewe rugikubita.
– U Buyapani bwatunguye Espagne
U Buyapani bwatsinze Espagne ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Khalifa International Stadium, warebwe n’abafana 44.851.
Umutoza wa Espagne Luis Enrique yakoze impinduka mu bakinnyi asanzwe abanzamo aho César Azpilicueta, Pau Torres na Alejandro Balde Martínez bafashe imyanya ya Daniel Carvajal, Aymeric Laporte na Jordi Alba mu bwugarizi mu gihe Nico Williams na Álvaro Morata basimbuye Ferran Torres na Marco Asensio mu busatirizi.
Espagne ni yo yafunguye amazamu mbere ibifashijwemo na Álvaro Morata ku munota wa 11.
Ku munota wa 48, u Buyapani bwatsinze igitego cyinjijwe na Ritsu Doan mbere y’uko Ao Tanaka ashimangira intsinzi ku munota wa 51 binyuze ku gitego yatsinze kitavuzweho rumwe bamwe bakeka ko umupira wari warenze, kugeza hitabakwe VAR igaca impaka, ikacyemeza.
U Buyapani bwahise buyobora Itsinda E n’amanota atandatu, bwazamukanye na Espagne ifite ane ariko inganya n’u Budage bwasezerewe kubera ikinyuranyo cy’ibitego. Costa Rica yatashye ari iya nyuma n’amanota atatu.
Biteganyijwe ko mu mikino ya 1/8, Espagne izakina na Maroc ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukuboza mu gihe u Buyapani buzacakirana na Croatia ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukuboza 2022.



















U Buyapani bwatunguye Espagne, bukatisha itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!