Ikipe y’Igihugu y’u Buyapani yagiye gukina izi neza ko Croatia iheruka ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi mu 2018 kandi yo itararenga iki cyiciro na rimwe. Nta bwoba yari ifite kuko yatsinze u Budage na Espagne zari ibigugu mu itsinda, inakomeza ari iya mbere.
Uyu mukino bwawutangiye busatira ndetse bunashaka uko bwica uwa Croatia yashakaga kwinjira mu kibuga cyabwo, binyuze mu guhererekanya neza hagati mu kibuga.
Croatia yananiwe gukina ibyo yifuzaga kuko abakinnyi bo hagati bayo Marcelo Brozović na Luka Modrić bafataga imipira maze Hidemasa Morita na Wataru Endo bakabazibira.
Takehiro Tomiyasu yakoze ikosa atakaza umupira mu buryo bw’amaherere ariko Andrej Kramarić ashyize mu izamu, Shūichi Gonda awukuramo. Ubu ni bwo buryo bwa mbere bukomeye bwabonetse muri uyu mukino.
U Buyapani buzwiho kutaruha vuba, abakinnyi babwo bafataga umupira bakawirukankana banyuze ku ruhande.
Iminota 20 ya mbere y’umukino u Buyapani ni bwo bwari bwamaze gusobanukirwa uko bugomba gukina, ndetse abakinnyi babwo bakinaga imipira yibanda ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho Takehiro Tomiyasu na Junya Ito.
Croatia na yo yakiniraga hagati yanyuze mu rihumye ba myugariro b’u Buyapani bari bafite amakosa adakenewe, Bruno Petković agera ku izamu ariko ananirwa gutanga umupira kuri mugenzi we Ivan Perišić warebaga neza izamu.
Croatia yatangiye kugabanya uburyo bwo gukina imipira yo hasi, itangira gukina ica hejuru kuko igihagararo cy’Abayapani kiri hasi. Ibi byatumye u Buyapani busatirwa cyane.
Amakipe yose mu minota 30 yakinaga neza ariko buri imwe igashaka igitego ikakibura.
Abayapani bakomeje gukoresha uruhande rwa Yuto Nagatomo bakomeje kurukoresha rubonekaho ikosa, ryatewe na Junya Ito, Wataru Endo akozaho umutwe umupira ujya ku kirenge cya Daizen Maeda ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 43.
Iminota 45 y’igice cya mbere yongeweho ibiri ariko irangira u Buyapani bukiri imbere ya Croatia ku gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Croatia yaje iri hejuru mu mikinire, irusha cyane u Buyapani bwari bwasubiye inyuma busa n’aho bari kurinda igitego, byatumye bukora amakora menshi no gutakaza imipira itari ngombwa.
Ibi byaje no kubakoraho ku munota wa 56, Ivan Perišić atsinda igitego cyiza cy’umutwe ku mupira washyizwe hejuru mu rubuga rw’amahina na Dejan Lovren.
Croatia yahise ikora impinduka yongera imbaraga mu busatirizi ikura mu kibuga Bruno Petković ishyiramo Ante Budimir, wagombaga kubyaza umusaruro imipira yo hejuru yoherezwaga mu rubuga rw’izamu ry’u Buyapani.
U Buyapani nabwo bwakoze impinduka bukura mu kibuga Daizen Maeda watsinze igitego na Yuto Nagatomo, hinjira Takuma Asano na Kaoru Mitoma.
Amakipe yombi akimara gukora impinduka yasatiranye ariko ntabone uburyo bukomeye bwavamo igitego. Uyu mukino warinze urangira amakipe yose anganya 1-1.
Uyu wahise uba umukino wa mbere amakipe agiye mu minota 30 y’inyongera muri iki gikombe cy’Isi.
Umutoza wa Croatia yahise akura mu kibuga Mateo Kovačić na Luka Modrić ashyiramo Nikola Vlašić na Lovro Majer. Bakimara kujya mu kibuga Croatia yahise iba nshya hagati mu kibuga.
U Buyapani bwo bwahise busubira inyuma cyane bujya kugarira, busigara bucungira ku mipira yihuta kuko bari bagifite imbaraga zo kwiruka kurusha Croatia.
Iminota 15 ya mbere y’inyongera yarangiye nta wurebye mu izamu rya mugenzi we, usibye uburyo bumwe bwabonywe na Kaoru Mitoma wateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Croatia, Dominik Livaković ararifata.
Igice cya kabiri cy’iminota 30 y’inyongera cyatangiye na cyo amakipe nta n’imwe itinyuka ngo isatire, ahubwo buri wese yacunganaga n’izamu rye.
Iminota 120 yarangiye, Croatia ingana n’u Buyapani 1-1, hitabazwa penaliti.
U Buyapani ntibwahiriwe kuko iya mbere yatewe na Takumi Minamino n’iya kabiri ya Kaoru Mitoma zafashwe na Dominik Livaković.
Iya gatatu yatewe na Takuma Asano ayishyira mu izamu, iya kane ya Kapiteni Maya Yoshida na we ayishyira mu maboko y’umunyezamu. U Buyapani bwari bwarwanyije kugeza ku mpera z’umukino buhita buvamo.
Penaliti za Croatia zatewe na Nikola Vlašić, Marcelo Brozović, Marko Livaja na we wayirase mbere y’uko Mario Pašalić ashyiramo iy’agashinguracumu.
Croatia yahise igera muri ¼ cy’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya gatatu aho itegereje ikipe iva hagati ya Brésil na Koreya y’Epfo.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!