Uyu mukino warebwe n’abafana 40.989, wabereye kuri Al Thumama Stadium ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukuboza 2022.
U Bufaransa bwatangiye busatira cyane ndetse Antoine Griezmann yazamukanye umupira ku munota wa mbere bahita bamutega ariko coup franc yateye ijya hanze y’izamu ryari ririnzwe na Wojciech Szczęsny.
U Bufaransa bwakomeje gukomanga bushaka igitego gusa koruneri yabonetse ku munota wa gatatu yatewe na Antoine Griezmann, ayitereka ku mutwe wa Raphaël Varane awushyizeho ujya hejuru y’izamu.
“Les Bleus” bakomeje kwiharira umukino ndetse ikipe isatira cyane binyuze ku ruhande rwa Kylian Mbappé, wateraga imipira myinshi ashaka Olivier Giroud na Ousmane Dembélé.
Pologne na yo binyuze kuri Kapiteni wayo, Robert Lewandowski yanyuzagamo igasatira. Nko ku munota wa 21, uyu rutahizamu yazamukanye umupira atera ishoti riremereye ariko unyura hirya gato y’izamu ririnzwe na Hugo Lloris.
U Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, bwakomeje kwisirisimba imbere y’izamu rya Pologne ndetse ku munota wa 29 bwabuze andi mahirwe yabazwe nyuma y’aho Griezmann yahereje Dembélé umupira na we awucomekera Giroud ariko uyu rutahizamu atinda gukozaho ikirenge ngo awuyoborere mu rushundura.
Pologne yanyuzagamo igakoresha amakosa ku Bufaransa byanatumye umukinnyi wabwo wo hagati Aurélien Tchouaméni ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Przemysław Adam Frankowski.
Iri kosa ryahanwe na Lewandowski ariko umupira ugonga mu rukuta, uva mu cyerekezo kigana mu izamu.
Igice cya mbere kigana ku musozo, ni bwo Olivier Giroud yafashije igihugu cye cy’u Bufaransa kubona igitego cya mbere ku munota wa 44. Ni ku mupira yahawe na Mbappé.
Uyu rutahizamu yahise aba Umufaransa wa mbere umaze gutsindira ikipe y’igihugu ibitego byinshi [52] Arusha kimwe Thierry Henry.
Olivier Giroud w’imyaka 36 n’iminsi 65 yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi watsinze igitego mu mikino yo gukuranamo, nyuma ya Roger Milla wabikoze mu 1990 ubwo igihugu cye cya Cameroun cyakinaga na Colombia; icyo gihe yari afite imyaka 38 n’iminsi 34.
Ku munota wa mbere w’inyongera [46], Pologne yagaragaje ibimenyetso by’amashagaga yo gushaka kwishyura ariko ishoti rikomeye ryatewe na Jakub Kamiński ryakubise urushundura rw’inyuma.
Igice cya kabiri cyahiriye u Bufaransa kuko bwabonyemo ibitego bibiri byinjijwe na Kylian Mbappé ku munota wa 74 n’uwa 91 (90+1).
Kylian Mbappé ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yahise aba uwa mbere mu mateka watsinze ibitego umunani mu Gikombe cy’Isi, ahita anongeraho icya cyenda, mbere yo kuzuza imyaka 24 [afite imyaka 23].
Umukino ugana ku musozo ni bwo Pologne yabonye impozamarira binyuze ku gitego cyatsinzwe na Lewandowski kuri penaliti yo ku munota wa 98.
Muri uyu mukino kandi Hugo Lloris yanditse amateka yo kunganya na Lilian Thuram umubare w’imikino 142 amaze gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Uyu munyezamu w’imyaka 35 wa Tottenham Hotspur yanganyije na Rutahizamu Thierry Henry n’Umunyezamu Fabien Barthez ku mikino (17) bakiniye Les Bleus mu Gikombe cy’Isi.
Mu mikino ya ¼, u Bufaransa butegereje guhura n’igihugu kiva hagati y’u Bwongereza na Sénégal, kizakinwa ku wa 10 Ukuboza 2022, saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!