Iyi mikino ya nyuma yo mu Itsinda D yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2022.
Tunisia yinjiye muri uyu mukino isabwa kuwutsinda ariko igategereza ibiva mu wundi hagati ya Denmark na Australia kugira ngo imenye ko ibona itike yo gukomeza mu mikino ya 1/8.
Yaje kubigeraho ariko ku rundi ruhande Australia na yo yitwara neza bituma izamukana n’u Bufaransa muri iri tsinda.
Tunisia ibifashijwemo na Wahbi Khazri yatsinze u Bufaransa ku gitego cyabonetse ku munota wa 58.
Umutoza wa "Les Bleus", Didier Deschamps, yinjiye mu mukino yabanje hanze abakinnyi be bakomeye barimo Kylian Mbappé na Antoine Griezmann.
Nyuma yo gutsindwa igitego, yabinjije mu kibuga ashaka kwishyura ariko ntiyahiriwe no kubigeraho kuko n’igitego cyinjijwe na Antoine Griezmann ku munota wa 98 [ku wa munani w’inyongera], umusifuzi yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho rizwi nka VAR akerekana ko habayeho kurarira.
Amanota atatu Tunisia yabonye ntacyo yayifashije ariko yatahanye ikuzo ryo gutsinda ikipe ifite Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.
Tunisia yatsinze imikino ibiri muri ine iheruka gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzwe umwe, inganya undi. Mu yo yatahanyemo amanota atatu harimo uwa Panama mu 2018 n’uw’u Bufaransa muri uyu mwaka.
U Bufaransa bwatsinzwe mu Gikombe cy’Isi bwa mbere kuva mu 2014 ubwo bwakurwagamo n’u Budage bubutsinze igitego 1-0 muri ¼, bishyira iherezo ku mikino icyenda bwari bumaze budatsindwa.
U Bufaransa bwakinaga mu gihe Australia na yo yisobanuraga na Denmark mu wundi mukino.
Australia ibifashijwemo na Mathew Leckie ku munota wa 60, yatsinze igitego cyayihesheje intsinzi y’ingenzi kuko cyatumye ikatisha itike yo gukomeza.
Australia yasoje ku mwanya wa kabiri ifite amanota atandatu, inganya n’u Bufaransa byatandukanyijwe n’ibitego.
U Bufaransa buzakina na Pologne mu gihe Australia izacakirana na Argentine mu mikino ya 1/8 cy’irangiza iteganyijwe mu mpera z’icyumweru.
Tunisia yatsinze u Bufaransa mu mukino utagize icyo uyifasha

















Australia yitwaye neza imbere ya Denmark




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!