Iyi mikino yombi yakinwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2022, yatangiye saa Kumi n’Imwe.
Umukino wa Croatia n’u Bubiligi watangiye Croatia ari yo ifite amahirwe yo kuzamuka mu itsinda kuko yarifite amanota ane, ariko u Bubiligi bwasabwaga gutsinda umukino wabwo kugira ngo bwizere kuzamuka.
Umusifuzi w’Umwongereza Anthony Taylor ni we wayoboye uyu mukino wabereye kuri Ahmed bin Ali Stadium imbere y’abafana ibihumbi 43,984.
Amakipe yombi yaserutse yashyize imbaraga zose mu mukino ariko akawubakira hagati mu kibuga.
Umutoza wa Croatia, Zlatko Dalić, yakoresheje abakinnyi bane inyuma, batanu hagati n’umwe imbere utaha izamu. Ubu buryo ni nabwo Umutoza w’u Bubiligi Roberto Martinez yifashishije.
U Bubiligi ni bwo bwinjiye mu mukino mbere bushaka igitego hasi hejuru gusa kurema uburyo bwa nyuma byagoye abakinnyi babwo. Mu minota 15, iyi kipe yageze imbere y’izamu inshuro ebyiri ariko ntizabyara umusaruro.
Umupira wa mbere wazamukanywe na Yannick Carrasco acenga umukinnyi wa nyuma ariko atinda gushyira mu izamu ku buryo bawumutesheje ukajya muri koruneri.
Inshuro ya kabiri Kevin De Bruyne yahereje umupira Dries Mertens na we awutera inyuma y’izamu arebana n’umunyezamu wa Croatia, Dominik Livaković.
Ubu buryo bubiri bwakanguye Croatia na yo iva inyuma ijya gushaka igitego. Luka Modrić yatanze umupira mu rubuga rw’amahina ku munota wa 20 ariko Yannick Carrasco akorera Andrej Kramarić ikosa, umusifuzi ahita atanga penaliti ariko yaje guteshwa agaciro itaraterwa nyuma yo gusanga habayeho kurarira hifashishijwe igenzura rya VAR.
Iri kosa ryagaruye Croatia mu mukino ku buryo yahise yigaranzura u Bubiligi bituma butangira guhagurutsa izindi ntwaro zabwo hakiri kare zirimo Eden Hazard na Romelu Lukaku.
U Bubiligi bwabonye ko hagati byanze bushaka uko bwabyaza umusaruro uruhande rwa Thomas Meunier na Timothy Castagne, kandi bagakoresha imipira miremire yo hejuru.
Imipira yo hejuru na yo nta musaruro yabyajwe kuko Joško Gvardiol na Dejan Lovren bari beza cyane mu bwugarizi bwa Croatia.
Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota ibiri gusa, na cyo cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
U Bubiligi bwatangiye igice cya kabiri bukora impinduka cyane mu busatirizi, Dries Mertens aha umwanya Romelu Lukaku.
Ibi ntibyabujije Croatia gukomeza gusatira kuko n’ubundi uburyo bw’imikinire bwakomeje kuba bwa bundi. Mu minota 50 y’umukino Croatia yongeye irata ubundi buryo bwa Marcelo Brozović na Luka Modrić ariko umunyezamu Thibaut Courtois akomeza kwitwara neza.
Kubera kurushwa cyane hagati u Bubiligi bwongeyemo abakinnyi bukura mu kibuga Leandro Trossard wakinaga imbere hinjiramo Thorgan Hazard ujya gufasha hagati mu kibuga.
Ubu buryo bwahise buvamo umusaruro kuko Kevin De Bruyne yatangiye kwisanzura no kubona imipira myinshi, aza no kuzamukana umupira awuhereza Yannick Carrasco, na we awuhereje Romelu Lukaku awukubita igiti cy’izamu.
Croatia na yo yahise ikora impinduka ikura mu kibuga Marko Livaja na Andrej Kramarić ishyira mu kibuga Mario Pašalić na Bruno Petković. Izi mpinduka amakipe yose yakoze zatumye anganya mu mukino hagati kugera imbere y’izamu biba gake.
Nubwo byari gake ariko ntabwo Lukaku yigeze abanira bagenzi be kuko imipira yose yamugeragaho atayishyiraga mu izamu, kandi ariwe wari witabajwe ngo atsinde igitego.
Ibi byanatumye nyuma y’umukino afatwa n’ikiniga araturika ararira ndetse anakubita ibipfunsi, ibirahuri byo ku ntebe y’abasimbura nk’ikimenyetso cy’uko atishimiye uko yitwaye, byanaviriyemo ikipe ye gusezererwa.
Ntibyagarukiye kuri Lukaku gusa kuko n’umutoza we, Roberto Martinez yahise yegura. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yari yitaguye kubikora nubwo adasezererwa.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 49 yatangiye gutoza u Bubiligi mu 2016, yabugejeje ku mwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyo mu Burusiya.
Umukino wa Croatia n’u Bubiligi warangiye amakipe yombi anganya 0-0, biha amahirwe Croatia yo kuzamuka ari iya kabiri, inyuma ya Maroc yitwaye neza mu wundi mukino.
Iki gihugu cyo mu Barabu cyabaye icya kabiri mu bihagarariye Afurika cyakatishije itike ya 1/8, ni nyuma ya Sénégal.
Kuri Al Thumama Stadium, imbere y’abafana ibihumbi 43,102, Maroc yishimiraga gutsinda Canada ibitego 2-1, byatumye yandika amateka yo kuzamuka iyoboye itsinda yafatwagamo nk’insina ngufi.
Maroc yatsindiwe na Hakim Ziyech ku munota wa kane na Youssef En-Nesyri wakibonye ku wa 23. Impozamarira ya Canada yavuye ku gitego cyitsinzwe na Nayef Aguerd ku munota wa 40.
Canada yagerageje uburyo bwinshi ishaka kugaruka mu mukino, ntiyahirwa kuko umupira watewe na Atiba Hutchinson ku munota wa 71, wakubise umutambiko w’izamu, ukora gato ku murongo ariko uvamo.
Muri iri tsinda, Maroc yazamutse iriyoboye ifite amanota arindwi, Croatia izamukana amanota atanu ku mwanya wa kabiri, u Bubiligi bwacyuye ane mu gihe Canada yatahiye aho nta nota na rimwe.










Maroc yaserutse neza







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!