00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar2022: Croatia yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Maroc yanditse amateka mu Gikombe cy’Isi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 Ukuboza 2022 saa 10:02
Yasuwe :

Croatia yagaragaje urwego rwayo imbere ya Maroc, ibona umwanya wa gatatu mu mikino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar. Ni nyuma yo gutsinda ’Lions de l’Atlas’ yanditse amateka yo kuhagera bwa mbere ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza.

Abasore batozwa na Zlatko Dalić wa Croatia, mu myaka ine ishize baje ku mwanya wa Kabiri inyuma y’u Bufaransa bwegukanye igikombe. Ibi biyigira ikipe imaze kuba ubukombe muri iyi mikino kuva yayikandagiramo mu 1998.

Urugamba rwo guhatanira umwanya wa gatatu, ari na wo mukino wa 63 mu mikino 64 y’Igikombe cy’Isi 2022, rwabaye kuri uyu wa Gatandatu, rubera kuri Khalifa International Stadium.

Abafana ba Maroc binjiranye akanyamuneza ku mukino, kuko babonaga ikipe yabo itangiye neza. Ntabwo aribo binjiye mu mukino gusa kuko na Croatia na yo yari yatangiye gukina neza hagati nk’ibisanzwe.

Ku munota wa karindwi w’umukino, itandukaniro ryari rimaze kugaragara. Joško Gvardiol yatsinze igitego cya mbere n’umutwe ku mupira uteretse watewe na Ivan Perišić.

Nyuma y’iminota itageze kuri ibiri, Achraf Dari yahise yishyura igitego Maroc yari yatsinzwe, amakipe yombi akomeza kunganya 1-1. Croatia yavuye inyuma irasatira, ariko amakipe yose asatirana ashaka igitego cy’instinzi.

Ku munota wa 30 w’umukino, Ashraf Hakimi wa Maroc yagerageje uburyo ku ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze y’izamu. Ubundi buryo bwabonetse ni ku munota wa 35 ubwo Youssef En-Nesyri yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira yateye n’umutwe ugakubita umutambiko w’izamu.

Croatia yahise iva inyuma ijya gushaka igitego cya kabiri kuko yabonaga ko ishobora kwishyurwa. Ku kazi gakomeye kakozwe na Luca Modrić, Mislav Oršić yaherejwe umupira na Marko Livaja atsinda igitego cya Kabiri.

Uku ni na ko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Croatia iyoboye ku bitego 2-1. Igice cya kabiri cyihariwe na Croatia mu birebana n’ubusatirizi. Yabonye amahirwe akomeye harimo ishoti rikomeye ryatewe na Mislav Oršić ariko umupira uca inyuma y’izamu.

Uburyo bundi bwabonetse ni ku munota wa 72 aho Joško Gvardiol yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi Abdulrahman Al-Jassim ukomoka muri Qatar avuga ko nta penaliti irimo.

Nta gitego cyigeze gitsindwa muri iki gice ahubwo amakipe yombi yasoje ari ibitego 2-1. Luka Modrić wakinnye neza hagati mu kibuga ha Croatia ni we wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Maroc yabaye ikipe ya mbere ikomoka ku Mugabane wa Afurika ibaye iya kane mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu nshuro 22 kimaze gukinwa.

Umukino wa nyuma usoza Igikombe cy’Isi cya 2022 uzahuza Argentine n’u Bufaransa ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukuboza 2022, guhera saa Kumi n’imwe.

Croatia yafunguye amazamu hakiri kare
Nta minota ibiri yanyuzemo, Maroc yahise ibona igitego cyo kwishyura
Amrabat yananiwe kwakira uburyo batsinzwe uyu mukino
Kapiteni wa Croatia, Luka Modrić, yishimiye umwanya wa gatatu babonye
Abakinnyi ba Croatia bishimira umwanya wa gatatu
Abanya-Maroc batashye bishimiye uko ikipe yabo yitwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .