Abasore batozwa na Zlatko Dalić wa Croatia, mu myaka ine ishize baje ku mwanya wa Kabiri inyuma y’u Bufaransa bwegukanye igikombe. Ibi biyigira ikipe imaze kuba ubukombe muri iyi mikino kuva yayikandagiramo mu 1998.
Urugamba rwo guhatanira umwanya wa gatatu, ari na wo mukino wa 63 mu mikino 64 y’Igikombe cy’Isi 2022, rwabaye kuri uyu wa Gatandatu, rubera kuri Khalifa International Stadium.
Abafana ba Maroc binjiranye akanyamuneza ku mukino, kuko babonaga ikipe yabo itangiye neza. Ntabwo aribo binjiye mu mukino gusa kuko na Croatia na yo yari yatangiye gukina neza hagati nk’ibisanzwe.
Ku munota wa karindwi w’umukino, itandukaniro ryari rimaze kugaragara. Joško Gvardiol yatsinze igitego cya mbere n’umutwe ku mupira uteretse watewe na Ivan Perišić.
Nyuma y’iminota itageze kuri ibiri, Achraf Dari yahise yishyura igitego Maroc yari yatsinzwe, amakipe yombi akomeza kunganya 1-1. Croatia yavuye inyuma irasatira, ariko amakipe yose asatirana ashaka igitego cy’instinzi.
Ku munota wa 30 w’umukino, Ashraf Hakimi wa Maroc yagerageje uburyo ku ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze y’izamu. Ubundi buryo bwabonetse ni ku munota wa 35 ubwo Youssef En-Nesyri yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira yateye n’umutwe ugakubita umutambiko w’izamu.
Croatia yahise iva inyuma ijya gushaka igitego cya kabiri kuko yabonaga ko ishobora kwishyurwa. Ku kazi gakomeye kakozwe na Luca Modrić, Mislav Oršić yaherejwe umupira na Marko Livaja atsinda igitego cya Kabiri.
Uku ni na ko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Croatia iyoboye ku bitego 2-1. Igice cya kabiri cyihariwe na Croatia mu birebana n’ubusatirizi. Yabonye amahirwe akomeye harimo ishoti rikomeye ryatewe na Mislav Oršić ariko umupira uca inyuma y’izamu.
Uburyo bundi bwabonetse ni ku munota wa 72 aho Joško Gvardiol yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi Abdulrahman Al-Jassim ukomoka muri Qatar avuga ko nta penaliti irimo.
Nta gitego cyigeze gitsindwa muri iki gice ahubwo amakipe yombi yasoje ari ibitego 2-1. Luka Modrić wakinnye neza hagati mu kibuga ha Croatia ni we wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino.
Maroc yabaye ikipe ya mbere ikomoka ku Mugabane wa Afurika ibaye iya kane mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu nshuro 22 kimaze gukinwa.
Umukino wa nyuma usoza Igikombe cy’Isi cya 2022 uzahuza Argentine n’u Bufaransa ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukuboza 2022, guhera saa Kumi n’imwe.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!